Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 SAMWELI 29: ABATWARE B’ABAFILISITIYA BIVOVOTERA AKISHI – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 29 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 05 UKWAKIRA 2022.

📖 1SAMWELI 29
[1] Abafilisitiya bateraniriza ingabo zabo zose kuri Afeka. Abisirayeli bagerereza i Yezerēli hafi y’isōko yaho.
[2] Abatware b’Abafilisitiya bagenda bajyanye amagana n’ibihumbi, kandi Dawidi n’ingabo ze bazana na Akishi babakurikiye.
[3] Maze abatware b’Abafilisitiya baravuga bati “Mbese kandi Abaheburayo barakora iki hano?” Akishi asubiza abatware b’Abafilisitiya ati “Uyu si we Dawidi umugaragu wa Sawuli umwami wa Isirayeli umaranye nanjye iminsi, ndetse n’imyaka? Kandi uhereye igihe yimukiye iwabo akampakwaho, nta cyaha namubonyeho kugeza ubu.”
[4 ]Ariko abatware b’Abafilisitiya baramurakarira baramubwira bati “Subizayo uwo mugabo asubire mu gikingi cye wamukebeye, we kumwemerera kujyana natwe ku rugamba ataduhindukira umugambanyi rucyambikana. Mbese iki kigabo icyacyunga na shebuja ni iki? Si ibihanga by’aba bantu?
[5] Mbese uyu si we Dawidi babyinaga bikiranya bati ‘Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu’?”
[7] None isubirireyo ugende amahoro, we kwirirwa urakaza abatware b’Abafilisitiya.”
[8 ]Dawidi abaza Akishi ati “Ariko se nacumuye iki? Uhereye igihe twabaniye kugeza ubu, wambonyeho iki cyambuza gutabara ngo njye kurwanya ababisha b’umwami databuja.
[10] Nuko none uzindukane kare mu gitondo n’abagaragu ba shobuja mwazanye, nimumara kubyuka kare mu gitondo habona muzahereko mugende.”
[11] Bukeye Dawidi azindukana kare mu gitondo n’ingabo ze baragenda, basubira mu gihugu cy’Abafilisitiya.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Urukundo rw’Imana ni rurerure cyane.

1️⃣ ABAFILISITIYA NTIBASHIRA AMAKENGA DAWIDI
🔰 Ariko abo batware bakomeza kwanga kandi bibarakaje bati: “Subizayo uwo mugabo asubire mu gikingi cye wamukebeye, we kumwemerera kujyana natwe ku rugamba ataduhindukira umugambanyi rucyambikana. Mbese iki kigabo icyacyunga na shebuja ni iki? Si ibihanga by’aba bantu? Mbese uyu si we Dawidi babyinaga bati: ‘Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu?’” Urupfu rw’igihangange cyabo ndetse n’uko ico gihe Abisiraheli babanesheje byari bikiri mu ntekerezo z’Abatware b’Abafilisitiya. Ntibemeraga ko Dawidi yajyaga kurwanya ubwoko bwe; kandi bibwiraga ko urugamba nirumara guhinana, yajyaga kumerera nabi Abafilisitiya kurusha uko ingabo za Sawuli zose zari kubikora. (AA 480.4)

➡️ Burya satani ntajya yizera ko umuntu ukiri muzima atazamucika! Ahora afite impungenge! N’uko rero nimuze tumucike bikitwa none.

2️⃣ UWITEKA NTAJYA ADUHANA
🔰 Dawidi yiyumvisemo ko yayobye inzira yagombaga gucamo. Byajyaga kurushaho kuba byiza ahungiye mu gihome gikomeye cy’Imana cyo mu misozi aho gufatanya n’abanzi bakomeye b’Uwiteka n’ubwoko bwe. Ariko Uwiteka ugira imbabazi nyinshi ntiyahannye ikosa ry’umugaragu we ngo amurekere muri urwo rungabangabo; kuko nubwo Dawidi yari atakibona imbaraga y’Imana, akaba yari yaracogoye akava mu nzira y’ubupfura, umutima we wari ugifite umugambi wo kudahemuka ku Mana. Nubwo Satani n’ingabo ze bakoraga ubudacogora bafasha abanzi b’Imana n’Abisiraheli kandi barwanya umwami wari wararetse Imana, abamarayika b’Uwiteka nabo barakoraga kugira ngo barokore Dawidi bamukure mu kaga yari yagezemo. Intumwa z’ijuru zagendereye abatware b’Abafilisitiya zibatera kwanga ko Dawidi n’ingabo ze barwana iyo ntambara yari igiye kuba. (AA 480.2)

➡️ Umwana w’Imana naho yagera mu kaga gakomeye ate, akomeza gutekereza ku rukundo rw’Imana kandi agomba kwizera ko itazigera imutererana, kuko azi neza ko baba bari kumwe.

🛐 MANA YACU UGUHUNGIYEYO DUHISHE MU MABABA YAWE🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *