Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 28 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 04 UKWAKIRA 2022
đ 1 SAMWELI 28
[3] Ariko Samweli yari yarapfuye, Abisirayeli bose baramuririra bamuhamba mu mudugudu we i Rama. Kandi Sawuli yari yaraciye abahanzweho nâimyuka mibi nâabashitsi muri icyo gihugu.
[5] Sawuli arabutswe ingabo zâAbafilisitiya aratinya, umutima we urakuka cyane.
[6] Sawuli aherako agisha Uwiteka inama, Uwiteka ntiyagira icyo amusubiza haba mu nzozi, haba na Urimu, haba nâabahanuzi.
[7] Sawuli aherako abwira abagaragu be ati âNimunshakire umushitsikazi njye kumushikisha.â Abagaragu be baramusubiza bati âHariho umushitsikazi kuri Endori.â
[8] Nuko Sawuli ariyoberanya yambara indi myambaro, ajyana nâabagabo babiri bajya kuri uwo mushitsikazi nijoro. Maze Sawuli aramubwira ati âNdakwinginze, nshikishiriza umwuka uguhanzeho unzurire uwo nkubwira.â
[9] Uwo mugore aramusubiza ati âMbese ntuzi icyo Sawuli yakoze, uko yarimbuye abahanzweho nâimyuka mibi nâabashitsi akabaca mu gihugu? Ni iki gitumye utega ubugingo bwanjye umutego kugira ngo unyicishe?â
Ukundwa nâImana amahoro abe kuri wowe. Igihe byakuyobeye hungira kâUwiteka, aho kujya mu zindi mana.
1ď¸âŁ NI AKAGA KWIRINGIRA IZINDI MBARAGA
đ° âNtukagire izindi mana mu maso yanjye. Niko Uwiteka avuga. Sawuli yimikishijwe amavuta nâUwiteka, Imana ikomeza kubana nawe, ariko akora ibyabujijwe nâUwiteka.
â ď¸âSawuli aherako abwira abagaragu be ati: âNimunshakire umushitsikazi njye kumushikisha.ââ Sawuli yari azi neza imiterere yo gushikisha. Gushikisha byari byarabujijwe nâUwiteka mu buryo budasubirwaho, kandi uwakoraga uwo mwuga udatunganye wese yacirwaga urubanza rwo gupfa. Samweli akiriho, Sawuli yari yarategetse yuko abashitsi bose nâabandi bose bafite imyuka mibi nkâiyo bicwa, ariko noneho ubwo yari yihebye, yitabaje abo yari yaraciriyeho iteka abahora yuko ibyo bakora ari ibizira. (AA 471.1)
đđ˝ Babwiye umwami ko hari umugore wari ufite umwuka nkâuwo wâubushitsi wabaga ahitwa Endori ari ho yihishe. Uyu mugore yari yaragiranye isezerano na Satani aramwiyegurira kugira ngo amusohoreze imigambi ye maze umutware wâumwijima nawe amwiture kumukorera ibitangaza no kumuhishurira ibihishwe. (AA 471.2)
âĄď¸ Igihe usumbirijwe nâibibazo, wihebye, ubabaye, bibwire Yesu . 1 Petero 5:7 – Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.
2ď¸âŁ UWUBUBA ABONWA NâUHAGAZE
đ° Sawuli yagiye gushikisha aziko ntawe umumenya, nyamara uwo mushitsikazi aramumenya!
đđ˝ Nubwo Sawuli yari yiyoberanyije, uburebure bwe nâigihagararo cye cyâumwami byagaragaje ko atari umusirikare usanzwe. Uwo mugore yaketse ko uwo muntu umusuye ari Sawuli, kandi nâingemu zâigiciro cyinshi yari amuzaniye zatumye arushaho kumukeka. Ku byo Sawuli yasabye uwo mugore agira ati: âNdakwinginze, nshikishiriza umwuka uguhanzeho unzurire uwo nkubwira,â uwo mugore yaramusubije ati: âMbese ntuzi icyo Sawuli yakoze, uko yarimbuye abahanzweho nâimyuka mibi nâabashitsi akabaca mu gihugu? Ni iki gitumye utega ubugingo bwanjye umutego kugira ngo unyicishe?â Nuko âSawuli amurahira Uwiteka ati: âNkurahiye Uwiteka uhoraho, icyo cyo ntuzagihanirwa.â Maze amubajije ati: âNkuzurire nde?â aramusubiza ati: âNzurira Samweli.â (AA 471.4)
â ď¸ Satani akujyana mu nzira mbi, nyamara iyo akugejejeyo akwishima hejuru, kuko aba abona ntaho wamucikira. Niko byagendekeye Sawuli!
Yesu aracyari ku ntebe yâimbabazi, ateze ibiganza ngo akwakire uko uje kose. Arakubwira muri (Yesaya 1:18) – âNaho ibyaha byanyu byatukura nkâumuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nkâubwoya bwâintama bwera.
Igihe cyawe/cyanjye ni iki ngo twihane ibyaha byacu, twiboneze. Kuko hari igihe tuzihana bitagishobotse. Twiyarure bigishoboka.
đ MANA, TUJE UKO TURI NâIBYAHA BYACU NGO UTWAKIRE UTUBABARIREđ
Wicogora mugenzi.