Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 SAMWELI 27: DAWIDI ARIHEBA AHUNGIRA MU BAFILISITIYA – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 27 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 03 UKWAKIRA 2022

📖 1 SAMWELI 27
[2] Dawidi aherako ahagurukana n’abantu be magana atandatu bari kumwe, barambuka bajya kwa Akishi mwene Mawoki, umwami w’i Gati.
[4] Bukeye babwira Sawuli ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyongera kumushaka ukundi.
[5] Dawidi abwira Akishi ati “Niba nkugizeho ubuhake, nibampe igikingi mu mudugudu umwe wo mu yo mu misozi, abe ari ho ntura. Ni iki cyatuma umugaragu wawe nturana nawe ku rurembo?”
[8] Bukeye Dawidi n’ingabo ze barazamuka batera ab’i Geshuri n’Abagiruzi n’Abamaleki, kandi abo ni bo bari abaturage ba kera bo muri icyo gihugu giteganye n’i Shura n’igihugu cya Egiputa.
[11] Ariko Dawidi ntiyagira umugabo cyangwa umugore arokora ngo abajyane i Gati, kuko yibwiraga ko babarega bati “Dawidi yakoze atya n’atya. Iminsi yose yatuye mu gihugu cy’Abafilisitiya ni ko yabigenzaga.”
[12] Nuko Akishi yiringira Dawidi akajya avuga ati “Yateye bene wabo Abisirayeli kumuzinukwa, bizatuma aba imbata yanjye iteka ryose.”

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Wirebesha amaso ya kimuntu, tegereza igisubizo cy’Uwiteka.

1️⃣ KUREBESHA AMASO Y’IBIGARAGARA
🔰Hanyuma Dawidi yibwira mu mutima we ati “Nta kibuza, hariho umunsi Sawuli azanyica. Nta nama iruta ko ncikira mu gihugu cy’Abafilisitiya, byatuma Sawuli arambirwa kongera kunshakira ku nkiko za Isirayeli zose. Uko ni ko nzamucika nkamukira.” (1 Sam 27:1)

▶️ Nugamburura mu makuba gukomera kwawe kuba kubaye ubusa. (imigani 24 :10). Kugamburura ni ukureka icyo wari ugambiriye gukora. Kenshi iyo umuntu ageze mu bikomeye ahita ashaka igisubizo. Akaga rero n’uko hari igihe cya gisubizo kiba aricyo kigaragaza ko nta gukomera kwa wa muntu.

▶️ Umwanzuro Dawidi yafashe w’uko Sawuli atazabura gusohoza umugambi we wo kumwica, yawufashe atagishije Imana inama. Ndetse n’igihe Sawuli yari mu bugambanyi ashaka uko yakwica Dawidi, Uwiteka yateguraga kwimika Dawidi. Imana isohoza imigambi yayo nubwo mu maso y’abantu iyo migambi iba isa n’itwikiriwe ari amabanga. Abantu ntibashobora gusobanukirwa n’inzira z’Imana; kandi iyo abantu babonye ibigaragara, bumva yuko ibigeragezo n’ibirushya Imana yemera ko bibageraho ari ibyo kubagirira nabi kandi ko nta kindi bizakora uretse kubarimbura. Uko ni ko Dawidi yarebye ibigaragara ntiyareba amasezerano y’Imana. Yashidikanyaga ko azagera igihe akima ingoma. Ibigeragezo byinshi yanyuzemo byari byaracogoje kwizera kwe no kwihangana kurashira. (AA 467.3)

2️⃣ GUTUKISHA IZINA RY’UWITEKA
🔰Izina ry’Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu (Rom 2:24). Ibaze wowe ubwawe hanyuma urebe aho ukorera, aho utuye cyangwa aho ugenda niba uhesha izina ry’Uwiteka icyubahiro cyangwa niba urigayisha.

🖍️lmana yasuzugujwe no kutizera kwa Dawidi. Abafilisitiya bari baratinye Dawidi kurusha uko batinyaga Sawuli n’ingabo ze; maze kubwo kwishyira Abafilisitiya ngo bamurinde, Dawidi yatumye bamenya intege nke z’ab’ubwoko bwe. Uko ni ko yateye ubutwari abo banzi babo maze bakandamiza Abisiraheli. Dawidi yari yarasigiwe amavuta kugira ngo arengere ubwoko bw’Imana. Uwiteka ntiyashakaga yuko abagaragu be batera ubutwari abakora ibyo gukiranirwa babereka intege nke z’ubwoko bwe cyangwa bagaragaza ko batitaye ku mibereho myiza yabwo.

🖍️ Byongeye kandi, bene wabo baketse ko yagiye mu bapagani gukorera ibigirwamana byabo. Icyo gikorwa cyatumye abantu benshi basobanura nabi impamvu zabimuteye kandi bamutekereza nabi. Ikintu Satani yifuzaga ko akora ni cyo yakoze; kuko ubwo yahungiraga mu Bafilisitiya, Dawidi yateye abanzi b’Imana n’ubwoko bwe kwishima. Dawidi ntiyaretse gusenga Imana cyangwa kuyikorera; ariko yashatse kwikiza bituma areka kuyizera, bityo ahindanya imico yo kudakebakeba no kuba indahemuka Imana isaba ko abagaragu bayo bagira. (AA 467.5)

3️⃣ URAMENYE NTIWISHUKE
🔰 Dore wigishaga benshi, Kandi wakomezaga amaboko atentebutse. Amagambo yawe yaramiraga uwari ugiye kugwa, Kandi wakomezaga amavi asukuma. (Yob 4:3-4)

▶️ Abantu bamwe batekereza ko bujujwe Mwuka Wera kubera ko babatijwe bityo ibintu byose bikaba ari amahoro kuri bo kandi ko nta kindi kintu icyo ari cyo cyose bakeneye gukora. Ibi D.L. Moody yagize icyo abivugaho muri aya magambo, “Benshi batekereza ko ubwo bigeze kuzuzwa [Mwuka Wera] inshuro imwe, ubwo bujujwe by’iteka ryose. Nshuti yanjye, turi ibibindi birimo utwenge twinshi; ni ngombwa ko tuguma munsi y’isoko kugira ngo dushobore guhora twuzuye.”67 (Intambwe zigeza ku bubyutse p 58)

🛐 DATA WERA DUHE KUGUMA KU ISOKO KUGIRANGO DUHERE TWUJUJWE MWUKA WERA🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *