Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 SAMWELI 26: SAWULI YONGERA KUGENZA DAWIDI – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 26 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 02 UKWAKIRA 2022
📖 1 SAMWELI 26
[3] Bukeye Sawuli agerereza ku musozi w’i Hakila, uteganye n’ubutayu hafi y’inzira. Ariko Dawidi yabaga mu butayu, hanyuma abonye Sawuli aje kumushakira mu butayu
[4] aherako atuma abatasi, amenya ko Sawuli aje koko.
[5] Dawidi aherako arahaguruka agera aho Sawuli yagerereje, yitegereza aho yibīkiriye ari kumwe na Abuneri mwene Neri umugaba w’ingabo ze. Kandi Sawuli yibīkiriye ahantu hakikije amagare, abantu na bo bagerera bamukikije.
[10] Dawidi aravuga ati “Nk’uko Uwiteka ahoraho, Uwiteka ni we uzamwiyicira cyangwa igihe cye cyo gutanga kizasohora, cyangwa se azamanuka ajya mu ntambara ayigwemo.
[12] Nuko Dawidi ajyana icumu rye n’urunywero rwe rw’amazi, abivana ku musego wa Sawuli barigendera, hatagize umuntu ubabonye cyangwa ubimenye, haba no gukanguka kuko Uwiteka yari yabasinzirije ubuticura.
[21] Sawuli aravuga ati “Nakoze icyaha. Garuka mwana wanjye Dawidi, sinzongera kukugirira nabi, kuko ubugingo bwanjye bwagize agaciro imbere yawe uyu munsi. Yewe, nabaye igicucu, narafuditse cyane.”
[22] Dawidi aramusubiza ati “Ngiri icumu ryawe Nyagasani, nihagire umugaragu wawe uza aryende.
[23] Uwiteka azitura umuntu wese gukiranuka kwe n’umurava we, kuko uyu munsi Uwiteka yari yakunshyize mu maboko, nkanga kurambura ukuboko kwanjye ku muntu Uwiteka yari yimikishije amavuta.
[25] Sawuli abwira Dawidi ati “Uragahora uhirwa mwana wanjye Dawidi, uzakora ibikomeye
Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 25 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ntimwihoranire ahubwo mureke Imana ihoreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo”Guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Uwiteka avuga

1️⃣ UMUDAYIMONI W’UBUGOME

🔰Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.” Ibyah 12:12

▶️ Satani yashyize ingabo ze ku murimo asobanukiwe neza ko ashigaje igihe gito! Umunyabyaha yubikiriwe n’urupfu rw’iteka ryose kugeza ubwo azabona ubuhungiro muri Kristo; kandi nk’uko kuzarira no kutagira icyo yitaho byashoboraga kubuza ya mpunzi ya mahirwe rukumbi yabaga afite yo gukiza ubugingo bwe, ni ko rero gukererwa no kuba simbikangwa bishobora gutuma habaho kurimbuka k’ubugingo. Satani, wa mwanzi ruharwa, yoga runono umuntu wese wica amategeko yera y’Imana, kandi umuntu utazi akaga afite kandi ntashishikarire gushaka ubwugamo mu buhungiro bw’iteka, azahinduka umuhigo w’umurimbuzi. (AA 354.5)

▶️ Nyuma y’urupfu rwa Samweli, Dawidi yamaranye amahoro amezi make. Yongeye guhungira mu butayu bwa Zifu; ariko kuko abo banzi be bashakaga ko umwami abareba neza, bamubwiye aho Dawidi yari yihishe. Ayo makuru yakanguye umudayimoni w’ubugome wari usinziriye mu mutima wa Sawuli. Yongera guhuruza ingabo ze maze azirangaza imbere bajya guhiga Dawidi. Ariko abatasi b’incuti za Dawidi babimenyesha umuhungu wa Yesayi; maze ajyana bake mu bantu be bajya kureba aho umwanzi we ari. Hari nijoro ubwo bagendanaga ubushishozi bakageraga ku nkambi, maze imbere yabo bahabona amahema y’umwami n’abamurinda. Nta muntu wababonye kuko abo mu nkambi bari bacecetse basinziriye. Dawidi yasabye incuti ze kujyana nawe hagati mu banzi be. Dawidi abajije ati: ‘Ni nde turi bujyane aho Sawuli agerereje?” Abishayi yahereyeko arasubiza ati: “Ni jye turi bujyane.” (AA 466.2)

NTIMUKIHORERE
🔰Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ijisho rihorerwe irindi, n’iryinyo rihorerwe irindi.’ Ariko jyeweho ndababwira kutabuza umuntu mubi kubagirira nabi: ugukubise urushyi mu musaya w’iburyo, umuhindurire n’uw’ibumoso, muntu nashaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, umuhe n’umwitero, ugutegetse kujyana na we mu gikingi kimwe, umujyane no mu cya kabiri (Mat 5: 38-41).

Abishayi abwira Dawidi ati “Uyu munsi Imana yakugabije umwanzi wawe. Nuko none ndakwinginze, nyemerera mutikure icumu rimwe gusa mpamanye n’ubutaka, sinongera ubwa kabiri.”(1 Sam:8).
▶️ Dawidi yabonye uburyo bwo kwihimura kuwamuhigaga ariko yanga kwishyiraho urubanza rw’amaraso y’uwo Uwiteka yimikishije amavuta. Nawe se wabishobora? Rahira!
▶️ Dawidi yubashye ubugingo bw’umwami w’ishyanga rye yakoze ku mutima wa Sawuli maze bimutera kurushaho guca bugufi kubw’icyaha cye. Sawuli yatangajwe kandi acishwa bugufi no kumugaragariza ineza nk’iyo.
▶️ Ubwo yari ahagurutse agiye aretse Dawidi, Sawuli yaravuze ati: “Uragahora uhirwa, mwana wanjye Dawidi, uzakora ibikomeye, kandi gutsinda uzatsinda.” Ariko mwene Yesayi ntiyiringiraga yuko umwami azakomeza kubaho igihe kirekire ameze atyo.( AA 467.1)

🛐 MANA TURAGUSABA URUKUNDO, KUKO UDAKUNDA NTAZI IMANA🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *