Soma mu gitabo cy’Itangiriro 3:4. Ni inshuro zingahe icyo kinyoma cyagiye gisubirwamo kenshi mu buryo butandukanye uko ibihe byagiye biha ibindi?
Intang 3:4
[4]Iyo nzoka ibwira umugore, iti “Gupfa ntimuzapfa,
Ukwigaragaza gukomeye kw’icyo kinyoma cyabaye gikwira kuboneka mu myizerere ihuriweho na benshi yo kudapfa k’ubugingo. Iyo myumvire niyo amadini menshi ya kera n’ubucurabwenge bishingiyeho. Mu bihe bya kera mu gihugu cya Misiri hashyizweho uburyo bwo kumisha imirambo ntiyangirike, ikabikwa mu nyubako zabugenewe arizo tubona muri iki gihe zitwa piramide.
lyo nyigisho yahindutse inkingi ya mwamba ubucurabwenge bw’Abagiriki bwubakiyeho. Nk’urugero, mu nyandiko yiswe ‘Repuburika ya Plato, uwitwa Socrates yabajije Gulukoni [Glaucon] ati: “Mbese ntabwo uzi ko ubugingo bwacu budapfa bukaba butazigera bunazima?” Mu yindi mbwirwaruhame ya Plato yitwa ‘Plato’s Phaedo’, Socrates yasongeye ibyo Plato yavuze asa n’ukomereza aho yagarukiye, avuga ko “ubugingo budapfa kandi butazima, kandi ko roho zacu zizakomeza kubaho i Kuzimu.” Iyo mitekerereze ya gicurabwenge niyo igize umuco w’abo mu burengerazuba ndetse ikaba yararangaga n’Abakristo bo mu itorero ryakurikiye iry’intumwa. Ariko ikaba yari yaratangiye mbere y’icyo gihe, kuko tuyisanga no mu murima wa Edeni, itangijwe na Satani ubwe. Mu izingiro ry’ikinyoma cyagushije abo muri Edeni mu cyaha, Satani yahamirije Eva akomeje ko “Batazigera bapfa!” (Itangiriro 3:4). Mu gushimangira ibyo avuze, Satani yashyize ijambo rye hejuru arirutisha Ijambo ry’Imana.
Mu kuvuguruza ikinyoma cyo kuba ubugingo budapfa, ni iki imirongo yo muri Bibiliya ikurikira yigisha, kandi ni mu buhe buryo yakoreshwa mu kuvuguruza icyo kinyoma? (Zaburi 115:17; Yohana 5:28, 29; Zaburi 146:4; Matayo 10:28; 1Abakorinto 15:51-58).
Zab 115:17
[17]Abapfuye ntibashima Uwiteka,Cyangwa abamanuka bajya ahacecekerwa.
Yh 5:28-29
[28]Ntimutangazwe n’ibyo kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye
[29]bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka.
Zab 146:4
[4]Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe,Uwo munsi imigambi ye igashira.
Mt 10:28
[28]Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu.
1 Kor 15:51-58
[51]Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa
[52]mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe,
[53]kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa.
[54]Ariko uyu ubora numara kwambikwa kutabora, n’uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo“Urupfu rumizwe no kunesha.”
[55]“Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he?Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?”
[56]Ibyaha ni byo rubori rw’urupfu, kandi imbaraga z’ibyaha ni amategeko.
[57]Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo.
[58]Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami.
Inyigisho ya Satani yo kudapfa k’ubugingo yarakomeje ku buryo na nubu ikiriho. Ibitabo n’amasinema, hamwe na zimwe muri gahunda zinyura ku ma televiziyo bikomeje gukangurira abantu zibacengezamo ibitekerezo by’uko igihe dupfuye, twimurirwa ahandi hantu, tugakomerezayo ubuzima. Mbega ukuntu biteye agahinda, kuba ikosa nk’iryo ryigishwa mu matorero menshi ya Gikristo. Ndetse no muri siyansi yacengeyemo. Hari ikigo muri Amerika kigerageza gukora ikoranabuhanga, kivuga ko gifasha abantu bagashobora kuvugana n’ababo bapfuye, bizera ko bakiriho, ariko noneho bameze, “nk ‘abantu b’ibikanka badahumeka.” Kuba iryo kosa rimaze kuba gikwira, ntabwo bitangaje ko icyo kinyoma kizagira uruhare rukomeye mu bizaranga amateka aheruka y’ikiremwamuntu.
Ni mu buhe buryo icyo kinyoma cyakwirakwijwe mu muco wanyu? Ni iyihe mpamvu ituma tugomba kwishingikiriza kubyo Ijambo ry’Imana rivuga tubirutisha ibyo amarangamutima yacu atubwira?