Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 25 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 01 Ugushyingo 2022
đ 1 SAMWELI 25
[1] Hariho umugabo wâi Mawoni kandi ibintu bye byabaga i Karumeli. Yari umutunzi cyane, yari afite intama ibihumbi bitatu nâihene igihumbi, icyo gihe yakemurizaga ubwoya bwâintama ze i Karumeli.
[2] Uwo mugabo yitwaga Nabali, nâumugore we yitwaga Abigayili. Uwo mugore yari umunyabwenge kandi wâuburanga, ariko umugabo we yari umunyamwaga wâinkozi yâibibi, yari uwo mu muryango wa Kalebu.
[9] Abahungu bo kwa Dawidi basohoye aho, babwira Nabali mu kigwi cya Dawidi ubwo butumwa bwose uko bungana, baburangije baraceceka.
[11] Nabali asubiza abagaragu ba Dawidi ati âDawidi ni nde? Kandi mwene Yesayi ni nde? Muri iyi minsi hariho abagaragu benshi bacitse ba shebuja.
[14] Umwe mu bagaragu ba Nabali abwira Abigayili muka Nabali ati âUmva, Dawidi yatumye intumwa ziva mu butayu kuramutsa databuja, ababonye arabakankamira.
[23] Nuko Abigayili abonye Dawidi ahuta ava ku ndogobe, yikubita hasi imbere ye yubamye.
[24] Amugwa ku birenge aravuga ati âNyagasani, icyo cyaha abe ari jye gihereraho. Ndakwinginze ukundire umuja wawe ngire icyo nkubwira, wumve amagambo yâumuja wawe.
Ukundwa nâImana, amahoro abe muri wowe. Ibya Nabali bitwigisha neza ubwenge bwâisi aho butandukaniye nâubwnge mvajuru
1ď¸âŁ IMICO IRANGWAGA NâUMWAGA NâUBUGUGU
đ°Igihe Dawidi nâabantu be bari bihishe mu butayu bwâi Parani, barinze imikumbi nâamashyo byâumuntu wari ukize witwaga Nabali, wari ufite ibintu byinshi muri ako karere, babirinda abanyazi.
âśď¸ Nabali yari uwo mu rubyaro rwa Kalebu, ariko imico ye yarangwaga nâumwaga nâubugugu.( AA 463.3)
âśď¸ Icyaha cye cyâumururumba ni cyo cyandakaje ndamukubita. Narihishe ndakaye, ariko akomeza gusubira inyuma mu ngeso zikundwa nâumutima we (Yes 57:17)
âśď¸ Mbega ukuntu bisigaye ari gikwira mu itorero hose kubonamo kwikunda, kurarikira, ubugugu, kwirengagiza kugira neza no kwiba Imana âicya cumi nâamaturo.â Benshi mu bagize itorero âbagaragara neza kandi badasibaâ harimo ba Akani benshi! Abantu benshi baza mu rusengero, bakicara ku meza yâUmwami, kandi mu mitungo yabo hahishwemo indonke zâinyibano, ibintu Imana yavumye. Bitewe nâumwambaro mwiza wâi Babuloni, abantu benshi cyane muri iki gihe bemera guhara ibyo umutimanama ubemeza nâibyiringiro byabo byâijuru.
âśď¸ Abantu batabarika bagurana ubupfura bwabo no kuba ingirakamaro kwabo agapfunyika ka shekeli yâifeza. Iminiho yâabakene bababazwa ntiyitabwaho; umucyo wâubutumwa bwiza urapfukiranwa, gukwenwa nâabâisi bikongezwa nâimikorere inyurana nâUbukristo; nyamara uwo uvuga ko ari Umukristo kandi yifuza ibyâabandi agakomeza kwirundanyiriza ubutunzi (AA 340.2)
2ď¸âŁ UBWENGE MVAJURU
đ°Ubwenge buva mu ijuru ubwo ari bwo: ni nde muri mwe wâumunyabwenge kandi wâumuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza nâubwenge.
Ubwo ba basore bagarukaga amara masa bakabwira Dawidi uko byagenze, yararakaye cyane. Dawidi yategetse ingabo ze gufata intwaro zikambararira urugamba; kuko yari yiyemeje guhana umugabo wari wamwimye ibyo yari afitiye uburenganzira kandi akongera igitutsi ku gasuzuguro. Uko guhutiraho kwari guhuje nâimico ya Sawuli aho guhuza nâiya Dawidi, ariko uwo muhungu wa Yesayi yari agikeneye kwigira ibyigisho byo kwihanagana mu ishuri ryâumubabaro.( AA 464.1)
âśď¸ Wowe iyo Abigayili uba warakoze iki? Ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye,Ni nkâamatunda yâizahabu ku mbehe yâifeza (Imig 25:1)
âśď¸ Abigayili yaravuze ati: âNdakwinginze, babarira umuja wawe icyo cyaha. Uwiteka ntazabura kukubakira inzu idakuka, kuko Nyagasani urwana intambara zâUwiteka, kandi nta kibi kizaboneka kuri wowe iminsi yawe yose.â Abigayili yerekezaga ku byo Dawidi yendaga kuzakora. Dawidi yari kuzarwana intambara zâUwiteka. Ntiyari akwiriye gushaka kwihorera ku bibi umuntu umuntu umwe yari yamukoreye nubwo yahigwaga nkâumugambanyi. Yarakomeje ati: âNubwo abantu bahagurukiye kukugenza no gushaka ubugingo bwawe Nyagasani, ariko ubugingo bwawe buzahambiranwa nâUwiteka Imana yawe mu mutwaro umwe wâubugingo . . . Nuko Uwiteka namara kugusohozaho ibyiza yakuvuzeho byose uko bingana, akakugira umutware wa Isirayeli, ntuzagire umutima ukubabaza Nyangasani, kandi ngo uguhane ko wavushirije amaraso ubusa, cyangwa se kuko wihoreye kubwawe. Nuko Uwiteka namara kukugirira neza Nyagasani, uzibuke umuja wawe.â (1Samweli 25:29-31. AA 465.1)
3ď¸âŁ IMIBEREHO YA GIKRISTO YEJEJWE
đ°Nkâuko impumuro yâuburabyo imera, ubutungane bwa Abigayili bwabonekeraga mu maso, mu magambo, no mu bikorwa bye atabizi.
âśď¸ âHahirwa abazana amahoro mu bantu, kuko ari bo bazitwa abana bâImana.â (Matayo 5:9).
Imibereho ya Gikristo yejejwe ihora imurika kandi igatanga ihumure nâamahoro. Irangwa nâubutungane, ubwitonzi, kwiyoroshya no kuba ingirakamaro. Iyo mibereho igengwa na rwa rukundo rutikanyiza. Ni imibereho yuzuwe Kristo, kandi isiga ikirari cyâumucyo ahantu hose nyiri iyo mibereho ashobora kujya. Abigayili yari umuhannyi nâumujyanama mwiza. Uburakari bwa Dawidi bwacubijwe nâuburyo Abigayili yamuvugishije. Dawidi yemeye ko yakoze ibyâubupfapfa kandi ko yari yananiwe gutegeka umutima we. (AA 465.3)
đ MANA YâIMPUHWE NâURUKUNDO TUBASHISHE KUGIRA UBWENGE MVAJUđ
Wicogora mugenzi.