Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 24 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 30 Nzeli 2022

📖 1 SAMWELI 24
[2] Bukeye Sawuli atabarutse avuye kwirukana Abafilisitiya, bamubwira ko Dawidi ari mu butayu bwa Enigedi.
[3] Sawuli aherako ajyana ingabo ibihumbi bitatu zitoranijwe mu Bisirayeli bose, bajya gushaka Dawidi n’abantu be mu bitare by’igandagarizo ry’amasha.
[4] Aza atyo agera ku biraro by’intama biri iruhande rw’inzira, kandi hari ubuvumo. Maze Sawuli yinjiramo gutwikīra ibirenge, kandi Dawidi n’abantu be bari mu mwinjiro w’ubwo buvumo.
[11] Aho ntiwirebeye ko Uwiteka yari agutanze mu maboko yanjye uyu munsi, ubwo wari uri mu buvumo? Ndetse hariho abambwiye kukwica ariko ndakubabarira, ndavuga nti ‘Sindi burambure ukuboko kwanjye kuri databuja, kuko ari we Uwiteka yimikishije amavuta.’
[16] Nuko Uwiteka abe umucamanza wacu aducire urubanza, yitegereze amburanire, ankize amaboko yawe.”
[17] Nuko Dawidi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati “Yewe mwana wanjye Dawidi, iryo jwi ni iryawe?” Maze Sawuli acura umuborogo ararira.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Sawuli akomeza kugenza Dawidi, ariko Imana iramwimana.

1️⃣ SAWULI YONGERA GUSHAKA KWICA DAWIDI
🔰Urwango rugirirwa abagaragu b’Imana bikozwe n’abiyeguriye kugengwa n’imbaraga ya Satani rugenda ruhindagurika kenshi ku buryo wakwibwirako habaye ubwiyunge n’ineza, ariko ntabwo iteka izo mpinduka zimara igihe kirekire. Nyuma y’uko abantu bafite ibitekerezo bibi bavuga amafuti basebya abagaragu b’Imana, kuba barabaye mu bibi rimwe na rimwe bishinga imizi mu mitima yabo. AA 462.2
➡️Abanzi b’abagaragu b’Imana bashobora gusa nk’abahindutse rimwe na rimwe, nyamara umunsi ni umwe bakaba bakongera kuba babi no kurusha mbere.
⏯️Nubwo nyuma yo kwanga kumwica Dawidi yabaga azi ko Sawuli adashizwe azongera kumuhiga, yakomeje kubaha ubuzima bw’uwimitswe n’Imana. Natwe duhe agaciro ubuzima bwa bose, yewe n’ubw’abatwanga kuko nabwo bwahanzwe n’Imana.

2️⃣ SAWULI ABUZE UKO AGIRA ASHIMA DAWIDI
🔰(Umu. 18-19) 18. Aherako abwira Dawidi ati “Undushije gukiranuka kuko unyituye ineza, ariko jye nkakwitura inabi.

  1. Kandi uyu munsi weruye ineza ungirira kuko utanyishe, naho Uwiteka yantanze mu maboko yawe.

➡️ Umuntu nakwanga, uzamugaruze ubugwaneza. Bityo uzagira ubuzima bwiza cyane ko nta mutima uba ugushinja. Imigani 11:22. Ineza y’umuntu ni yo imutera gukundwa n’Abafilipi 4: 5 – Ineza yanyu imenywe n’abantu bose, Umwami wacu ari bugufi.

➡️ Mureke twemerere Mwuka Wera ature mu bugingo bwacu, bityo ineza y’Imana itugaragareho, twere imbuto zikwiriye abihannye.

3️⃣ UWITEKA UMUCAMANZA UTABERA
🔰(Um. 16) Nuko Uwiteka abe umucamanza wacu aducire urubanza, yitegereze amburanire, ankize amaboko yawe.”

➡️ Twige gukora neza, bibe imibereho yacu ya buri munsi, n’aho duteshutse Yesu aracyari ku ntebe y’imbabazi, twicuze kugirango twe kuzabaho umugayo ku munsi w’urubanza. (Umubwiriza 12:14) Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n’igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi.

➡️ Mubyo dukora byose twibuke ko Imana idahishwa iba ibireba, dukore neza kuko nta mategeko abihana.

🛐 MANA TWIGISHE GUKORA NEZA, TURINDE KWITURA INABI UWAYITUGIRIYE TUMUGARUZE UBUGWANEZA.

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *