Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 23 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 29 Nzeli 2022
đ 1 SAMWELI 23
[1] Bukeye babwira Dawidi bati âUzi ko Abafilisitiya barwanye i Keyila, bagasahura ingano ku mbuga zabo?â
[2] Dawidi ni ko kugisha Uwiteka inama ati âMbese njye gutera abo Bafilisitiya?â Uwiteka asubiza Dawidi ati âGenda utere Abafilisitiya, ukize abâi Keyila.â
[4]Nuko Dawidi yongera kugisha Uwiteka inama. Uwiteka aramusubiza ati âHaguruka umanuke ujye i Keyila, kuko nzakugabiza Abafilisitiya.â
[5] Nuko Dawidi ahagurukana nâingabo ze bajya i Keyila barwana nâAbafilisitiya, banyaga inka zabo, babicamo benshi cyane. Uko ni ko Dawidi yakijije abaturage bâi Keyila.
[13] Sangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
Nuko Dawidi nâabantu be nka magana atandatu barahaguruka, bava i Keyila bajya aho bashoboye hose. Hanyuma babwira Sawuli ko Dawidi yacitse akava i Keyila, arorera gutabara.
[16] Bukeye Yonatani mwene Sawuli arahaguruka asanga Dawidi mu ishyamba, amukomeza ku Mana.
[18] Bombi baherako basezeranira imbere yâUwiteka, maze Dawidi yigumira mu ishyamba Yonatani asubira iwe.
Ukundwa nâImana, amahoro yImana abe muri wowe. Uba mu bwihisho bwâIsumbabyose, azahama mu gicucu cyâIshorabyose (zaburi 90:1).
1ď¸âŁ GISHA IMANA INAMA
đ°Dawidi iyo yajyaga ku rugamba, yabanzaga kugisha Imana inama. (Um. 2) Dawidi ni ko kugisha Uwiteka inama ati âMbese njye gutera abo Bafilisitiya?â Uwiteka asubiza Dawidi ati âGenda utere Abafilisitiya, ukize abâi Keyila.â
âĄď¸Ni isezerano ryâImana ko nidusaba twizeye izadusubiza cg izaduha icyo tuyisabye.
(Luka 11:13) None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?â
Urugamba turwana muri iyi minsi ni urwo gucika ku cyaha no gusaba kuyiborwa na Mwuka Wera. Dusabe twizeye, kubwo kwizera tuzanesha.
2ď¸âŁ *DAWIDI NA YONATANI BONGERA GUSEZERANA *
đ°Nuko Yonatani asaba Dawidi aho yari yihishe mu ishyamba ryo mu butayu bwâi Zifu. amukomeza ku Mana. Aramubwira ati âWitinya kuko ukuboko kwa data Sawuli kutazagushyikira, kandi uzaba umwami wa Isirayeli. Jye ubwanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe, kandi data Sawuli na we arabizi.â Bombi baherako basezeranira imbere yâUwiteka. (Im. 16-18)
âĄď¸ Urukundo rwa kivandimwe rwarangaga Dawidi na Yonatani, nirwo rukwiriye kuranga abana bâImana. Nirwo Yesu yadukunze kandi niwo murage yaduhaye. Muri Yohana 13:34 – Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nkâuko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.
đ MANA TURAGUSABA URUKUNDO, KUKO UDAKUNDA NTAZI IMANA
Wicogora mugenzi.