Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 SAMWELI 22: SAWULI YICA ABATAMBYI B’UWITEKA, ABAHORA GUFASHA DAWIDI – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 28 Nzeli 2022

📖 1 SAMWELI 22

[6] Bukeye Sawuli yumva ko Dawidi yabonekanye n’abo bari kumwe. Ubwo Sawuli yari yicaye i Gibeya munsi y’igiti cy’umunyinya i Rama yitwaje icumu, kandi abagaragu be bose bari bahagaze bamukikije.

[7] Sawuli abaza abagaragu be bahagaze bamukikije ati “Yemwe mwa Babenyamini mwe, harya mwene
Yesayi uwo azaha umuntu wese muri mwe imirima n’inzabibu? Kandi mwese ni ko azabagira abatware b’ibihumbi n’abatware b’amagana,

[13] Sawuli aramubaza ati “Ni iki cyatumye mungira inama wowe na mwene Yesayi, ukamuha imitsima n’inkota, ukamugishiriza Imana inama ngo ampagurukire, ancire igico nk’uko agenje none?”

[17] Umwami aherako abwira abarinzi bamukikije ati “Nimuhindukire mwice abatambyi b’Uwiteka kuko bafatanye agatoki na Dawidi, kandi bari bazi ko yahunze ntibabimbwire.” Ariko abagaragu b’umwami banga kurambura amaboko ngo bice abatambyi b’Uwiteka.
[18] Maze umwami abwira Dowegi ati “Hindukira wice aba batambyi.” Nuko Dowegi Umunyedomu arahindukira arabica. Uwo munsi yica abantu mirongo inani na batanu bambaraga efodi y’igitare.
[18] Maze atsindisha inkota i Nobu umudugudu w’abatambyi, abagabo n’abagore, abana b’incuke n’abonka, n’inka n’indogobe n’intama, byose babimarira ku nkota.

Ukundwa n’Imana, amahoro yImana abe muri wowe. Nubwo wahura n’amakuba si uko Imana yakuretse ahubwo ifite umugambi.

1️⃣ URUPFU RW’ABATAMBYI

🔰 Sawuli yemeza abajyanama be yuko yagambaniwe, maze abasezeranya ibihembo by’agaciro n’icyubahiro nibamubwira umuntu mu bantu be wagiranye ubucuti na Dawidi. Dowegi, Umunyedomu ni we yabivuze. Ku bwo gushaka icyubahiro no kugira umururumba w’ubukire, kandi kuko yangaga umutambyi wari wamucyashye kubw’ibyaha bye, Dowegi yavuze iby’uko Dawidi yagiye kwa Ahimeleki mu buryo bwatumye Sawuli arakarira cyane uwo muntu w’Imana.

▶️ Amagambo ya Dowegi yacanye umuriro w’ikuzimu maze ubyutsa ubugome bukomeye bwo mu mutima wa Sawuli. Umujinya wamuteye kuba nk’umusazi maze ategeka ko umuryango wose w’uwo mutambyi urimbuka. Iryo tegeko ryarubahirijwe. Ntabwo ari Ahimeleki gusa wishwe ahubwo n’ab’inzu ya se “. ..mirongo inani na batanu bambaraga efodi y’igitare” bishwe na Dowegi ku itegeko ry’umwami. AA 458.6

2️⃣ UMUTIMA WABAYE AKAHEBWE

▶️ Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho (Imigani 4:23)

▶️ Mbese umutima wawe uwurinda ute?Igihe Imana yavugaga ko ibyaha by’Abamaleki bigwiriye, kandi ika mutegeka kubarimbura bose, yibwiye ko ari umunyempuhwe cyane ku buryo atasohoza iteka Imana yari yaciye, bityo arokora ibyo yagombaga kurimbura. Nyamara ubu bwo, atabitegetswe n’Imana, ahubwo ayobowe na Satani, yabashije kwica abatambyi b’Uwiteka maze i Nobu ahagira amatongo. Ngubwo ubugome bw’umutima w’umuntu wanze kuyoborwa n’Imana.( AA 459.2)

3️⃣ UBURINZI BW’IMANA

🔰 Ariko umwe mu bahungu ba Ahimeleki mwene Ahitubu witwaga Abiyatari, aracika ahungira kuri Dawidi (1 Sam 22:20)

Kuri iyi isi buri muntu aca mu buzima butandukanye, hari abaca mu buzima bwiza cyane, hari abaca mu buzima bugoye nubwo hari igihe biba byakomotse ku mahitamo yacu cyangwa ku ngaruka z’ibyo twakoze muri byose nta gitungura Imana.
Mbese wowe ibyiringiro byawe bishingiye kuki? Abiyatari kuba atarapfuye suko yari intwari kurusha abandi ahubwo byose biberaho kutwigisha.

🛐 DATA MWIZA, TUBASHISHE KURINDA IMITIMA YACU🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *