Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 21 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 27 Nzeli 2022

📖 1 SAMWELI 21
[4] Mbese nta mafunguro? Nibura umpe imitsima itanu cyangwa icyo wabona cyose.”
[5] Umutambyi asubiza Dawidi ati “nta mutsima wa rubanda mfite keretse umutsima wejejwe, n’uruburaburizo keretse abahungu birinze abagore.”
[6] Dawidi asubiza umutambyi ati “ni ukuri tumaze iminsi itatu tubujijwe abagore. Twahagurutse iwacu ibikoreshwa by’abahungu ari ibyera, nubwo ari urugendo nk’izindi. None ibikoreshwa byabo ntibirushaho kuba ibyera?”
[7] Nuko umutambyi amuha imitsima yejejwe, kuko hatariho undi mutsima, keretse imitsima yo kumurikwa yakuwe imbere y’Uwiteka, bagasubizaho ishyushye ubwo bayikuragaho.
[10] 10.
Umutambyi aramusubiza ati “Ya nkota ya Goliyati wa Mufilisitiya wiciye mu kibaya cya Ela, dore ngiyi izingiye mu mwenda inyuma ya efodi. Nushaka kuyijyana uyijyane, kuko nta yindi iri hano keretse iyo.” Dawidi aravuga ati “Nta yihwanye na yo, yimpe.”

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Dawidi akomeje guhunga no guhangayika.

1️⃣ DAWIDI ABESHYA
🔰 Kubeshya ni icyaha cya mbere cyakozwe gatanga ka mbere, igihe satani yabeshyaga Eva.

Umwana w’umwami yagarutse i Gibeya, maze Dawidi yihutira kujya i Nobu, umujyi wari kure y’aho kandi wari uw’umuryango w’Ababenyamini. Ihema ry’ibonaniro ryari ryarahimuriwe rivuye i Shilo, kandi aho niho Ahimeleki umutambyi mukuru yakoreraga. Nta handi Dawidi yari azi yahungira uretse ku mugaragu w’Imana. Uwo mutambyi yatangajwe no kubona Dawidi aza yihuta kandi ari wenyine, mu maso he hagaragara guhangayika n’umubabaro. Yamubajije ikimugenza. Maze uwo musore ahitamo kubeshya ku bw’intimba yari afite. Dawidi yabwiye uwo mutambyi ko afite ubutumwa bw’umwami butagomba kugira undi muntu ubumenya. Aha yahagaragarije ko kwizera Imana kwe kudashyitse, kandi icyaha cye cyaje kwicisha uwo mutambyi mukuru. Iyo amubwiza ukuri, Ahimeleki yajyaga kumenya uburyo abigenza ngo amukirize ubugingo. Imana ishaka yuko abantu bayo baba abanyakuri, nubwo baba bari mu kaga gakomeye. Dawidi yasabye umutambyi amarobe atanu y’umutsima. Nta kindi cyari gihari uretse imigati yera uwo muntu w’Imana yari afite, ariko Dawidi yabashije kwibonera ibyokurya yitwarira imitsima yo kumumara inzara. (AA 456.4)

2️⃣ IKIGERAGEZO CY’INDA

🔰 Dawidi asubiza umutambyi ati “Ni ukuri tumaze iminsi itatu tubujijwe abagore. Twahagurutse iwacu ibikoreshwa by’abahungu ari ibyera, nubwo ari urugendo nk’izindi. None ibikoreshwa byabo ntibirushaho kuba ibyera? (Sam 21:6)

▶️ Mbese waba witeguye gutsinda ikigeragezo cy’inda? Subiza amaso inyuma urebe kuri Esawu wagurishije umurage we ifunguro rimwe maze wibaze niba witeguye gutsinda ikigeragezo cy’inda!

▶️Kuri Yesu, nkuko byagenze kuri za ntungane zo muri Edeni, irari ry’inda ni ryo ryabaye ishingiro ry’ikigeragezo cya mbere gikomeye. Bityo aho kwangirika kwacu kwatangiriye, niho umurimo wo gucungurwa kwacu ugomba gutangirira. Nkuko irari ry’inda ryatumye Adamu agwa, ni nako Kristo yagombaga kunesha atsinze irari ry’inda. “Amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza. Umushukanyi aramwegera aramubwira ati ‘Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.’ Aramusubiza ati ‘Handitswe ngo Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.” (Inama ku mirire n’ibyo kurya 174.1)

3️⃣ UMUTSIMA MUZIMA
🔰“Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru.” (Yohana 6:48-51).

🔰Manu n’imitsima yo kumurikwa byombi byerekezaga kuri Kristo, Umutsima muzima, uhora imbere y’ubugingo bwacu.

▶️ Imitsima yo kumurikwa yari ituro rihoraho imbere y’Uwiteka. Bityo yari umugabane umwe ugize igitambo cya buri munsi. Yitwaga imigati yo guturwa kuko yahoraga imbere y’Uwiteka (Kuva 25:30). Yari uburyo bwo kuzirikana ko umuntu abeshejweho n’Imana mu byerekeye ibyo kurya by’umubiri by’igihe gito ndetse n’iby’umwuka, kandi ko biboneka gusa binyuze mu murimo wa Kristo.( AA 235.3)

🛐 DATA MWIZA, TUBASHISHE KWAKIRA KRISTO ATUBERE UMUTSIMA W’UBUGINGO🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *