Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
UKUBA INDASHIMA KW’AMAYOBERA – Wicogora Mugenzi

Soma muri Ezekiyeli 28:12-19. Dushobora kwigishwa iki n’iri somo rivuga ku byerekeye ubwiru bw’inkomoko y’icyaha?


Ibyinshi byo mu gitabo cya Ezekiyeli byanditswe mu rurimi rw’ibimenyetso byo mu minsi y’imperuka. Ahantu henshi. ibintu runaka byagiye bikoreshwa mu gutanga ubusobanuro bwagutse buvuga ibibera ku isi, ibyabereye ahanzengurutse cyangwa hasobanurwa amateka nyayo y’ibintu bifatika. Ibyo bintu ni (nk’abantu, inyamaswa, ibikoresho). Mu gitabo cya Ezekiyeli 28:1-10, Uwiteka Imana yavuze ku by’umwami w’i Tiro (Tiro ubwayo cyari icyambu cyiza cyane cyo mu mugi wa kera wa Fenisiya) nk’umutware wagwije ubukire kandi wishyira hejuru kandi wari “umuntu” ariko akaba yariyitaga imana ndetse (yarivugaga ubwe) ko yicara ku ntebe isumba iyibindi bigirwamana.

Hanyuma, muri Ezekiyeli 28:12-19, ayo mateka nyayo yahindutse icyo wakwifashisha usobanura inkomoko yo kugwa mu cyaha kwa Lusitèri wicaraga mu bikari byo mu ijuru. Niyo mpamvu umwami w’i Tiro, wari umuntu buntu ariko akiyita imana, yicaye ku ntebe y’Imana, uganje mu Nyanja rwagati (Ezekiyeli 28:2. 8), ari we ubu uri mu mwanya “w’umukerubi utwikira” (Ezekiyeli 28: 14), muri “‘Edeni, ubusitani bw’lmana, no ku musozi wera w’lmana” (Ezekiyeli 28:14).

Ingingo y’ingenzi ikubiye muri icyo gitekerezo cyose tuyisanga muri Ezekiyeli 28:14. ivuga itya: “Wari utunganye bihebuje mu nzira zawe zose uhereye umunsi waremyeho, kugeza igihe wabonetsweho gukiranirwa.” Nyamara kandi, icy’ingenzi cyane, ni uko ugutungana kwa Lusiferi kwari gukubiyemo n’ubushobozi ku kibi, ubushobozi bwo gukora nabi, kandi ibyo byatewe n’uko nk’ikiremwa kibasha gutekereza, Lusiferi yari afite umudendezo wo guhitamo, ugize umugabane w’igisobanuro cyo kuba ikiremwa gitunganye

Mu kuri, Lusiferi yaremwe atunganye ibyo bikaba bikubiyemo n’umudendezo we wo guhitamo. Nyamara, kudaha agaciro ubwo butungane agakoresha nabi umudendezo we wo guhitamo, yahindutse mubi, yangizwa no kumva ko afite isumbwe rirenze iryo muby’ukuri yari afite.

Ntabwo yari akinyuzwe n’uburyo Imana yamuremye ngo ayubahe nk’Umuremyi we, ntiyongera kuyishima, ahubwo yifuje kumenyekana no guhabwa icyubahiro kirenze icyo agomba. Mbese ibyo byari gushoboka bite ku kiremwa nka marayika utunganye, wabaga mu ijuru ritarangwamo ikibi nk’uko byari byavuzwe, byari amayobera.

“Icyaha ni ikintu cy’amayobera, ikintu utabonera ubusobanuro. Nta mpamvu yari gutangwa yatuma kibaho; kugishakira ubusobanuro, ni ugushaka kugiha impamvu yatuma kibaho, ibyo bikaba ari ukugishyigikira. Icyaha cyadutse mu ijuru ritigeze rirangwamo ikibi, ritunganye, ikintu cyagaragaye ko kitagomba kuba cyahabwa urwitwazo na ruto.” —Ellen G. White. The Truth About Angels, p. 30.

Mu 1Abatesalonike 5:18, Pawulo avuga ko “mu bibaho dukwirive guhora dushima. Ni muri ubwo buryo amagambo nkayo ashobora kudufasha gutsinda buri gitekerezo cyatuzamo cyo utanyurwa no guhora twireba ubwacu, cyane cyane mu bihe by’ibigeragezo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *