Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESU I GETSEMANI – Wicogora Mugenzi

“Arababwira ati, ‘Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica, mugume hano mube maso'” (Mariko 14:34).

Umubabaro uwo ari wo wose Yesu yanyuzemo mu gihe cy’imyaka 33 yamaze hano ku isi, nta kibasha kugereranywa, n’icyo yatangiye guhura na cyo mu masaha aheruka mbere yo kubambwa ku musaraba. Kuva kera hose (Abefeso 1:1-4; 2 Timoteyo 1:8, 9; Tito 1:1, 2) igitambo cya Yesu nk’ituro ryo guhongerera icyaha cy’isi cyari cyarateguwe, kandi ubu noneho cyari kigiye gutambwa.

Ni iki amasomo akurikira atubwira cyarekeye umubabaro wa Kristo i Getsemani?
Matayo 26:39

  1. Yigira imbere ho hato arunama, arasenga ati “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”
    Mariko 14:33-36
  2. Ajyana Petero na Yakobo na Yohana, atangira kumirwa no guhagarika umutima cyane.
  3. Arababwira ati “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica, mugume hano mube maso.”
  4. Yigira imbere ho hato, yubama hasi, arasenga ngo niba bishoboka icyo gihe kimurenge.
  5. Ati “Aba, Data, byose biragushobokera, undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko jyeweho nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”
    Luka 22:41-44.
  6. Atandukana na bo umwanya ureshya n’ahaterwa ibuye, arapfukama arasenga ati
  7. “Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”
  8. Marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga
  9. kuko yari ababaye bikabije, asenga cyane, n’ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi.]

““Yigiye imbere ho hato-hatari kure ku buryo batashoboraga kumubona cyangwa kumwumva-yubama hasi arasenga. Yumvaga yigijwe kure ya Se kubera icyaha. Umworera wari umutandukanije na se wari mugari, wijimye, ufite ibujyakuzimu harehare, ku buryo umutima we wahindaga umushyitsi. Ntabwo yagombaga gukoresha imbaraga z’ubumana yari afite kugira ngo ahunge uwo mubabaro. Nk’umuntu, yagombaga kubabazwa n’ingaruka z’icyaha cya muntu. Nk’umuntu, yagombaga guhura n’uburakari bw’Imana bwo kwanga icyaha.

“Kristo icyo gihe yari ahagaze mu mwanya utandukanye n’uwo yigeze ahagararamo mbere. Umubabaro yari afite wasobanurwa neza n’aya magambo y’umuhanuzi ngo,” Byuka wa nkota we, urwane n’umushumba wanjye, urwane n’umuntu mugenzi wanjye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.” Zekariya. 13:7. Nk’impongano ndetse n’ubwishingizi ku muntu wacumuye, Kristo yababajwe kuko yari ageze mu butabera bw’Imana. Yabonye neza icyo ubwo butabera busobanura. Mbere yaho yakoraga umurimo wo gusabira abandi; ariko noneho yari akeneye na we uwamusabira” — Ellen G, White, Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 539 (2018).

Komeza uzirikane ibyabaye kuri Yesu i Getsemani. Ibyaha by’abari mu isi byari bitangiye kumuremerera. Gerageza gutekereza uko ibyo bishobora kuba byari bimeze? Nta muntu wigeze guhamagarirwa kunyura mu kintu icyo ari cyo cyose kimeze nk’icyo mbere y’icyo gihe cyangwa nyuma y’icyo gihe. Mbese ibi bitubwira iki cyerekeye urukundo Imani idukunda? Ni ibihe byiringiro ushobora kubikuramo wowe ubwawe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *