Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
IKWIRAKWIZWA RYO KUTIZERA – Wicogora Mugenzi

Soma Ibyahishuwe 12. Ni iki iki gice cyigisha cyerekeye ikwirakwizwa ry’ibirebana no kwigomeka kwabaye mu ijuru kwaje no kugera ku isi ?
Ibyah 12:1-17
[1]Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru, mbona umugore wambaye izuba, ukwezi kwari munsi y’ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri,
[2]kandi yari atwite. Nuko atakishwa no kuramukwa, ababazwa n’ibise.
[3]Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n’amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi.
[4]Umurizo wacyo ukurura kimwe cya gatatu cy’inyenyeri zo ku ijuru, uzijugunya mu isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y’uwo mugore waramukwaga, kugira ngo namara kubyara gihereko kirye umwana we kimutsōtsōbe.
[5]Abyara umwana w’umuhungu uzaragiza amahanga inkoni y’icyuma. Umwana we arasahurwa ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo.
[6]Uwo mugore ahungira mu butayu aho afite ahantu yiteguriwe n’Imana, kugira ngo bamugaburirireyo kumara iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.
[7]Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n’abamarayika bacyo.
[8]Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka.
[9]Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.
[10]Numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru riti “Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo, kuko Umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu.
[11]Na bo bamuneshesheje amaraso y’Umwana w’Intama n’ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa.
[12]Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”
[13]Nuko cya kiyoka kibonye yuko kijugunywe mu isi, gihīga wa mugore wabyaye umuhungu.
[14]Umugore ahabwa amababa abiri y’ikizu kinini, kugira ngo aguruke ahungire mu butayu ahantu he, aho agaburirirwa igihe n’ibihe n’igice cy’igihe, arindwa icyo kiyoka.
[15]Icyo kiyoka gicira amazi ameze nk’uruzi inyuma y’uwo mugore kugira ngo amutembane.
[16]Ariko isi iramutabara, yasamya akanwa kayo imira uruzi cya kiyoka cyaciriye.
[17]Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.


Kugwa kwa Lusiferi ntabwo kwari ukugwa koroheje twagereranya nk amakimbirane azanwa no kudahuza mu bitekerezo . Mu gitabo cy’Ibyahishuwe 12 hatubwira intandaro yatumye intambara irota mu ijuru hagati ya Lusiferi n’abamarayika be ku ruhande rumwe , na Kristo n’abamarayika Be ku rundi ruhande . Muri icyo gice , Lusiferi yiswe ” ikiyoka kinini ” , ” inzoka ya kera ” , ” Umwanzi na Satani ” akaba ” n’umurezi wa bene data ” ( Ibyahishuwe 12 : 9 , 10 ) . Ahangaha Kristo yiswe ” Mikayeli ” ( Ibyahishuwe 12 : 7 ) , risobanura ” Usa n’Imana . “

Hashingiwe ku birengurira kuri ” Mikayeli marayika ukomeye ” ( Yuda 9 ) , abasobanuzi bamwe bizera ko We ubwe ari marayika gusa . Ariko mu gitabo cya Daniyeli , buri yerekwa ryose ry’ingenzi rifite aho rihurira na Kristo n’Ubwami Bwe butazahanguka – nk’ibuye ritarimbuwe n’intoki ( Daniyeli 2:34 , 45 ) , usa n’Umwana w’umuntu ( Daniyeli 7:13 ) , nk’Umugaba w’ingabo n’Umwami w’abami ( Daniyeli 8:11 , 25 ) , kandi nka Mikayeli wa mutware ukomeye ( Daniyeli 12 : 1 ) . Niyo mpamvu , nka Marayika w’Uwiteka ari Uwiteka ubwe ( Kuva 3 : 1-6 ) , Ibyakozwe n’Intumwa 7 : 30-33 ) , Mikayeli agomba kuba ari umwe mu bagize ubutatu bwera , ni ukuvuga , Mikayeli ni Kristo . Mu gitabo cy’Ibyahishuwe 12 hatanga ubusobanuro bwagutse bw’iyo ntambara ikomeje na n’uyu munsi , ariyo ( 1 ) yatangiriye mu ijuru biturutse ku kwigomeka kwa Lusiferi n’icya gatatu cy’abamarayika bo mu ijuru , ( 2 ) yageze aho ruzingiye ingata ubwo Kristo yayitsindiraga ku musaraba , ( 3 ) na nubu ikaba ikomeje kandi yibasiye ubwoko bw ‘ Imana bwasigaye bwo mu gihe cy’imperuka .

Ellen G. White yavuze ku ntangiriro y’iyo ntambara muri aya magambo : ” Imana kubw’ imbabazi zayo nyinshi yihanganiye Lusiferi igihe kirekire . Ntabwo igihe cya mbere yahaga icyicaro umwuka we wo kutanyurwa yahereye ko akurwa mu mwanya we w’icyubahiro yari yarahawe , haba ndetse n’igihe kugenda avugira ibinyoma imbere y’abamarayika bumvira . Yamaze igihe kirekire arekewe mu ijuru . Inshuro nyinshi yagiye asezeranirwa ko azababarirwa naramuka yihannye kandi akayoboka Imana ” Ellen G. White , Intambara Ikomeye , p . 354 . Ntabwo tuzi igihe iyo ntambara yamaze mu bikari byo mu ijuru . Tutitaye ku bukana bwayo n’igihe yamaze , icy’ingenzi dukwiriye kumenya ni uko iyo ntambara yarangiye Satani n’abamarayika be ” baneshejwe , kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka ” ( Ibyahishuwe 12 : 8 ; soma no muri Luka 10:18 ) .
Lk 10:12
[12]Ndababwira yuko ku munsi w’amateka, i Sodomu hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icy’uwo mudugudu.

Muby’ukuri , ikibazo cyabaye ni uko baciwe mu ijuru bakaza kuri iyi si .

Ni mu zihe nzira dushobora kubonamo iyo ntambara irwanirwa kuri iyi si ? Ni ibihe byiringiro rukumbi dufite byo kunesha uwo mwanzi wacu muri iyo ntambara ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *