Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 SAMWELI 17: DAWIDI YICA GOLIYATI – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 23 Nzeli 2022

📖 1 SAMWELI 17
[4]Bukeye mu rugerero rw’Abafilisitiya havamo intwari yitwa Goliyati w’i Gati, ikirere cye cyari mikono itandatu n’intambwe imwe y’intoki.
[8]Araza arahagarara akomēra ingabo za Isirayeli ati “Kuza kuremera urugamba aho mwabitewe n’iki? Mbese sindi Umufilisitiya, namwe ntimuri abagaragu ba Sawuli? Ngaho nimwihitemo umugabo amanuke ansange.
[10]Umufilisitiya arongera aravuga ati “Nsuzuguye ingabo za Isirayeli uyu munsi, nimumpe umugabo turwane twembi.”
[11]Sawuli n’Abisirayeli bose bumvise ayo magambo y’Umufilisitiya bariheba, baratinya cyane.
[44]Umufilisitiya abwira Dawidi ati “Ngwino nkubagire ibisiga byo mu kirere, n’inyamaswa zo mu ishyamba.”
[45]Dawidi abwira Umufilisitiya ati “Wanteranye inkota n’icumu n’agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo, Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye.
[46]Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa z’inkazi zo mu ishyamba intumbi z’ingabo z’Abafilisitiya, kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana,
[47]kandi ngo iri teraniro ryose rimenye ko Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iy’Uwiteka kandi ari we uzabatugabiza.”
[49]Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramo ibuye ararirekera, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga ririgitamo, yikubita hasi yubamye.
[50]Uko ni ko Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ry’umuhumetso, aramunesha aramwica kandi nta nkota Dawidi yari yitwaje.
[51]Dawidi aravuduka amuhagarara hejuru asingira inkota ye, ayikura mu rwubati rwayo aramuhorahoza rwose, ayimucisha igihanga.Nuko Abafilisitiya babonye intwari yabo ipfuye bariruka.

UKUNDWA N’IMANA, Amahoro yayo abe muri wowe. Goliyati igihangange imbere y’abantu, yicwa na Dawidi wishingikirije ku Mana.

1️⃣ICYUBAHIRO CY’IMANA MBERE YA BYOSE
🔰Dawidi abonye ko Abisiraheli bose bahiye ubwoba kandi akamenya ko uwo Mufilisitia yabatukaga uko bukeye n’uko bwije ntihaboneke n’umwe wahaguruka ngo acecekeshe uwo mwirasi, umutima we wabaye nk’unyeganyeze. Yagurumanyemo ishyaka ryo kurengera ICYUBAHIRO CY’IMANA ihoraho ndetse n’agaciro k’ubwoko bwayo. AA 448.5
➡️Intambara turwana buri munsi zikwiye kurangwa n’ishyaka ryo kurengera icyubahiro cy’Imana. Akenshi abavuga ko bizera Imana batandukanywa no guharanira ibyubahiro byabo. Bose iyo baba barengera icyubahiro cy’Imana, nta na hamwe wasanga amacakubiri. Kumaranira ibyubahiro ni umwuka wa sekibi. Wuturinde Mana.🙏🏽

2️⃣URUGAMBA RWAWE URURWANISHA IZIHE MBARAGA.
🔰Goliyati azabiranywa n’uburakari. Muri ubwo burakari yazamuye ingofero yari ikingirije uruhanga rwe maze yihutira gusakirana n’uwari uje kumurwanya. Mwene Yesayi nawe yiteguraga umwanzi we AA 450.3
🔰Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramo ibuye, ararirekura, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga, ririgitamo, yikubita hasi yubamye.”…AA 450.3
Noneho Dawidi yazamuye ya ntoka mu kirere maze umutwe w’uwo mwirasi uva ku gihimba bityo mu rugerero rw’Abisiraheli bariyamira banezerewe. – AA 450.4

📖1 Sam 17:45 “Dawidi abwira Umufilisitiya ati “Wanteranye inkota n’icumu n’agacumu, ariko jyewe NGUTEYE MU IZINA RY’UWITEKA NYIRINGABO, Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye.”
➡️Mu Izina ry’Uwiteka Nyiringabo nta gihangange cyaguhangara. Ubwoba Abisiraheli bari bafite bwavaga ku byo babonaga n’amaso, gushyira ubwoba kwa Dawidi byavaga mu byo yizeye bitagaragarira amaso. Ese urebesha amaso y’umubiri gusa ukaba impumyi mu y’umwuka? Ese Mugenzi, urugendo rwawe rwishingikirije ibyo ubona cg wizera?

🛐 MANA DUHE KUKWISHINGIKIRIZAHO MU NTAMBARA ZOSE DUHURA NAZO🙏🏽

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *