Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 SAMWELI 18: SAWULI ASHAKA KWICA DAWIDI – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 24 Nzeli 2022

📖 1 SAMWELI 18
[1]Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n’uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk’uko yikunda.
[6]Nuko mu itabaruka ryabo Dawidi agaruka amaze kwica Abafilisitiya, abagore bava mu midugudu ya Isirayeli yose baririmba babyina, baza gusanganira Umwami Sawuli bafite ishako n’inanga z’imirya itatu, banezerewe.
[7]Muri iryo singiza abagore barikiranya bati“Sawuli yishe ibihumbi,Dawidi yica inzovu.”
[8]Sawuli abyumvise ararakara cyane, ababazwa n’iryo jambo aravuga ati “Dawidi bamubazeho inzovu, naho jye bambazeho ibihumbi gusa. None se ashigaje iki kandi keretse ubwami?”
[9]Uhereye uwo munsi, Sawuli akajya areba Dawidi ijisho ribi.
[11]Sawuli aherako atera icumu, yibwira ko yahamya Dawidi rikamushita mu rusika. Dawidi yizibukira kabiri amuri imbere.
[12]Nuko Sawuli atinya Dawidi kuko Uwiteka yari kumwe na we, kandi akaba atandukanye na Sawuli.
[25]Sawuli aravuga ati “Muzabwire Dawidi muti ‘Umwami ntashaka inkwano, keretse ibinyita ijana bikebwe ku Bafilisitiya, ngo ahōre inzigo abanzi be.’ ” Ariko Sawuli yibwiraga ko bizatuma yicwa n’Abafilisitiya.
[27]Igihe kitaragera Dawidi arahaguruka ajyana ingabo ze, yica mu Bafilisitiya abantu magana abiri. Nuko Dawidi atabarukana bya binyita, babishyira umwami umubare wabyo wose, kugira ngo abe umukwe w’umwami. Sawuli aherako amushyingira umukobwa we Mikali.
[28]Sawuli abibonye amenya ko Uwiteka ari kumwe na Dawidi, kandi Mikali umukobwa wa Sawuli yakundaga Dawidi.
[29]Nuko Sawuli arushaho gutinya Dawidi, ahinduka umwanzi we iteka ryose.

UKUNDWA N’IMANA, GIRA UMUNSI W’UMUNEZERO N’AMAHORO AVA KU MWAMI W’ISABATO.

1️⃣AHO URI UHARI KUBERA IMPAMVU
✳️Imana mu buntu bwayo ni yo yari yahuje Dawidi na Sawuli. Kuba ibwami kwa Dawidi kwajyaga kumwigisha uko ibintu bikorwa ari ko bimutegurira umwanya ukomeye yari agiye kuzahabwa. Kwari gutuma n’igihugu kimugirira icyizere. Ingorane n’imiruho Dawidi yahuye nabyo bikomotse ku rwango Sawuli yamugiriye byatumye asobanukirwa ko abeshejweho n’Imana ndetse bimutera kwiringira Imana n’umutima we wose. Kandi n’ubucuti yagiranye na Yonatani bwari mu migambi y’Imana, kugira ngo ubugingo bw’uwajyaga kuzategeka Isiraheli burindwe. AA 452.3
➡️Aho wavukiye, utuye, ukorera, usengera…uhari kubera umugambi w’Imana. Ingorane wacamo zose cg amasomo ukuramo, Imana iba igutegurira inshingano zikomeye niba koko uyiringira. Ntuzinube rero cg ngo wiganyire.

2️⃣ IMICO MYIZA ITUMA ABABI BAKWANGA
✳️Imico izira amakemwa ya Dawidi yatumaga uburakari bw’umwami bugurumana; yabonaga ko imibereho ya Dawidi imugayisha, kuko yagaragazaga ububi bw’imico ye. Ishyari ni ryo ryabujije Sawuli amahoro maze rishyira mu kaga umuntu wari woroheje wo mu bwami bwe. Mbega ibyago bitavugwa iyo mico mibi yateje isi yacu! AA 453.5
➡️Imico MYIZA ishyira ku karubanda abafite mibi bakakwangwa. Ariko ab’isi bakwanze ijuru rikakwishimira, Imana izakurindira mu ngorane bizaguteza. Ntuzabure kugira imico myiza.

3️⃣ISHYARI RIRICA
✳️Ishyari rituruka ku bwibone, kandi iyo rihawe intebe mu mutima, amaherezo ribyara urwango narwo rukabyara guhora no kwica. AA 453.5
➡️Ntugatume ishyari ryigarurira umutima wawe. Oya ni umwanda. Ni iry’abatazi Imana. Rituruka kuri satani si ku Mana. Rirakwica, rikamunga magara yawe, amaherezo rigatuma bamwe bahemukira abandi kugeza no ku kubaka ubuzima. Imana iturinde uburozi bwitwa ishyari.

🛐MANA NZIZA TWUMVE KANDI UTUBASHISHE KUGARAZA IMICO YAWE AHO UDUCISHA HOSE.🙏🏽

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *