Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 SAMWELI 15: SAWULI ATEGEKWA KURIMBURA ABAMELEKI N’IBYABO BYOSE, NTIYUMVIRA – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 21 Nzeli 2022

📖 1 SAMWELI 15
[9]Ariko Sawuli n’abari kumwe na we barokora Agagi n’inyamibwa z’intama n’inka z’indatwa, n’ibiduhagire n’abāgazi b’intama beza, n’ikintu cyose cyiza banga kubirimbura rwose, ahubwo ikintu cyose kigawa kidafite umumaro baba ari cyo barimbura rwose.
[13]Hanyuma Samweli asanga Sawuli. Sawuli aramubwira ati “Uwiteka aguhire! Dore nashohoje itegeko ry’Uwiteka.”
[14]Samweli aramubaza ati “Ariko uko gutāma kw’intama kunza mu matwi no guhogerana kw’inka numva, bigenda bite?”
[15]Sawuli aramusubiza ati “Bazivanye mu Bamaleki, kuko abantu barokoye inyamibwa z’intama n’inka z’indatwa, ngo ni izo gutambira Uwiteka Imana yawe, naho ibindi byose twabirimbuye rwose.”
[17]Samweli aravuga ati “Mbese nubwo wigayaga, ntiwagizwe umutware w’imiryango ya Isirayeli? Uwiteka ntiyakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli?
[18]Kandi akagutuma muri urwo rugendo akakubwira ati ‘Genda urimbure rwose ba banyabyaha b’Abamaleki, ubarwanye kugeza aho bazashirira?’
[19]None se ni iki cyaguteye kutumvira Uwiteka, ukikubitira iminyago, ugakora ibyangwa n’Uwiteka?”
[20]Sawuli abwira Samweli ati “Ariko kumvira numviye Uwiteka. Nagiye muri iyo nzira yanyoherejemo, nzana Agagi umwami w’Abamaleki, n’Abamaleki ndabarimbura rwose.
[21]Ariko abantu ni bo benzeho intama n’inka zarutaga izindi ubwiza mu zarimburwaga, kugira ngo babitambirire Uwiteka Imana yawe i Gilugali.”
[22]Samweli aramusubiza ati “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ese iyo Nawe utumvuye Imana ushaka inzitwazo? Ni urugero rwo kuyigomera rukaze.

1️⃣ICYO IMANA ITEGETSE WIKIGORAGOZA, UMVIRA
🔰Itegeko ry’Imana ryasabaga ko abanzi bayo barimburwa burundu ryubahirijwe by’igice. Kuko yifuzaga gusingizwa atabarutse yanesheje azanye umwami yafashe mpiri, Sawuli yashatse kwigana imico y’amahanga yari amukikije maze ntiyica Agagi wari umwami w’Abamaleki wari umugome kandi wakundaga intambara. Abantu bigumaniye imikumbi myiza cyane, amashyo, n’amatungo yo gutwara imitwaro, batanga urwitwazo ku cyaha cyabo bavuga ko ayo matungo ateganyirijwe kuzayatambira Uwiteka. Nyamara bari bafite umugambi wo kuyasimbuza amatungo yabo bwite. AA 437.5
➡️ Abantu tugira inzitwazo zisobanuwe neza, nyamara impamvu iri ku mutima, Imana iba iyizi. Gushaka guhabwa icyubahiro n’ibisingizo bye, byatumye agomera amategeko yayo. Ese Wowe ni iki kigutera kuyagomera cg kuyirengagiza ngo ntakikureba?

2️⃣IMANA YICUZE ICYATUMYE YIMIKA SAWULI
🔰Kwicuza kw’Imana si nko kwicuza k’umuntu. “Ibera Isirayeli amaboko ntibeshya, kandi ntiyihana kuko atari umuntu ngo yihane.” Kwihana k’umuntu ni uguhindura imigambi. Naho kwicuza kw’Imana ni uguhindura amasano n’uburyo ibintu bimeze AA 438.2
➡️Umvira Imana wituma yicuza, ihindura isano mufitanye. Kugwira ubushobozi bwo kwitwa umwana wayo, ntagikwiye kubisimbura muri wowe.

3️⃣KWEGEKA ICYAHA KU BANDI
🔰Sawuli yaramusubije ati: “Bazivanye mu Bamaleki, kuko abantu barokoye inyamibwa z’intama n’inka z’indatwa, ngo ni izo gutambira Uwiteka Imana yawe; naho ihindi byose twabirimbuye rwose.” Abantu bari bumviye amabwiriza ya Sawuli, ariko kugira ngo bitamubarwaho, yahisemo gushyira ku bantu icyaha cyo kutumvira kwe. AA 438.4
➡️Ese ujya wemera amakosa yawe ukayihana, ukayasabira imbabazi? Cg ushaka uko ushyira uruhare ku bandi, ukavuga ko aribo babiteye cg babibazwa? Ese ko wabeshya abantu, umuntu atinyuka kubeshya Imana ate? Ukaba uzi ibyawe ntiwihane ariko ugahangara gukomeza kwerekana ko ariyo wahisemo! Wita igihe cg ngo ugipfushe ubusa kuko ni ingenzi cyane.

🛐MANA DUHE UMUTIMA UDASHAKA INZITWAZO, AHUBWO WEMERA UGAHINDURWA NAWE🙏🏽

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *