Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
*1 SAMWELI 10: SAWULI YIMIKISHWA AMAVUTA ABA UMWAMI W’ABISIRAYELI* – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 16 Nzeli 2022

📖 *1 SAMWELI 10*

[1] Nuko Samweli yenda imperezo y’amavuta ayamusuka ku mutwe, aramusoma aravuga ati “Mbese ibyo si byo byerekana ko Uwiteka akwimikishije amavuta, ngo ube umutware wa gakondo ye?

[9] Nuko agiteruka aho Samweli yari ahagaze Imana imuha umutima mushya, maze uwo munsi bya bimenyetso byose birasohora.

[10] Nuko bageze kuri uwo musozi umutwe w’abahanuzi uhura na we, umwuka w’Imana amuzaho cyane ahanurana na bo.

[11] Maze abamumenyaga kera bamubonye ahanurana n’abo bahanuzi barabazanya bati “Mbese bibaye bite kuri mwene Kishi? Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”

[18] Abwira Abisirayeli atya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Nakuye Isirayeli muri Egiputa, mbakiza amaboko y’Abanyegiputa n’amaboko y’abami bose babarenganyaga.’

[16] Ariko none mwanze Imana yanyu yabakizaga ubwayo mu byago byanyu byose n’imibabaro yanyu, none murayibwira muti ‘Ahubwo utwimikire umwami.’ Nuko none mwiyerekane imbere y’Uwiteka, imiryango n’ibihumbi byanyu uko biri.”

[24] Samweli aherako abwira abantu bose ati “Mbese mubonye uwo Uwiteka yatoranije, ko nta wuhwanye na we mu bantu bose?” Nuko abantu bose batera hejuru bati “Umwami aragahoraho!”

*Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Cyo reba maze ukire; reba Yesu urakizwa.*

1️⃣ *UBUTUMWA BUDASANZWE*

🎶🎶🎶Ngufitiy’ ubutumwa, Haleluya, N’ ubutumwa bw’ Umukiza, Bwanditse mw’ Ijambo rye, Haleluya, Muhugukire urakizwa, Tyo reba (tyo reba) maz’ ukire (maz’ ukire),Reba Yes’ Urakizwa. Byanditswe mw’ Ijambo rye. Haleluya Muhugukire urakizwa. Ngufitiy’ ubutumwa bw’ urukundo, Mwene Data, Haleluya, Buturutse mw’ ijuru, Haleluya, Bwatanzwe n’ Umukiza Yesu (Ind. Guh SDA N0 235)

▶️Mbese witeguye kwakira ute ubutumwa mvajuru? Samweli yarafite ubutumwa budasanzwe yagombaga kugeza kuri Sawuli:

▶️Bavuye mu mudugudu, Samweli yabwiye umugaragu we gukomeza imbere. Noneho asaba Sawuli guhagarara aho yari ageze kugira ngo amubwire ubutumwa Imana yari yamutumyeho. “Nuko Samweli yenda imperezo y’amavuta, ayamusuka ku mutwe, aramusoma, aravuga ati: ‘Mbese ibyo si byo byerekana ko Uwiteka akwimikishije amavuta, ngo ube umutware wa gakondo ye?” Nk’igihamya cy’uko ibyo bikozwe n’Imana, Samweli yamuhanuriye ibiraba mu rugendo rwe yerekeza iwabo kandi asobanurira Sawuli neza yuko Mwuka w’Imana azamuzaho akamubashisha inshingano yari imutegereje. Umuhanuzi yaramubwiye ati: “Umwuka w’Uwiteka ari bukuzeho cyane,…uhereko uhinduka ube umuntu mushya. Kandi ibi bimenyetso nibigusohoraho ugenze uko bikwiriye; kuko Imana iri kumwe na we.”( AA 424.2)

2️⃣ *MPINDUKA ZIDASANZWE*

🔰Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya (2 Abak 5:17)

▶️Ubwo Sawuli yifatanyaga n’abahanuzi mu kuramya Imana, muri we habaye impinduka zikomeye bikozwe na Mwuka Muziranenge. Umucyo wo gukiranuka kw’Imana n’ubutungane bwayo wamurikiye mu mwijima wari mu mutima wa kamere. Yibonye uko ari imbere y’Imana. Yabonye ubwiza bw’ubutungane. Noneho yari ahamagariwe gutangira urugamba rwo kurwanya icyaha na Satani, kandi yumvise ko muri urwo rugamba imbaraga ze zose zigomba guturuka ku Mana. Inama y’agakiza atari asanzwe asobanukirwa kandi akayishidikanyaho, noneho yasobanukiye intekerezo ze. Uwiteka yamuhaye ubutwari n’ubwenge bwo gutunganya inshingano ye ikomeye. Uwiteka yamuhishuriye Isoko y’imbaraga n’ubuntu, kandi imurikira ubwenge bwe busobanukirwa ibyo Imana isaba ndetse n’inshingano ye bwite. (AA 424.4)

3️⃣ *INSHINGANO IKOMEYE*

🔰Numva ijwi ry’Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma.” (Yes 6:8).

▶️Mbese ko Imana iguhamagarira kugutuma uremera kuvuga nka Yesaya cyangwa urajya kwihisha nka Sawuli. Byababyiza wemeye gutumwa n’Uwiteka.

▶️ Sawuli ashyirwaho amavuta ntibyamenyeshejwe ishyanga ry’Abisiraheli. Uwatoranyijwe n’Imana yagombaga kwerekanwa n’ubufindo mu ruhame. Ku bw’iyo mpamvu, Samweli yateranyirije abantu i Misipa. Basabye Imana kubayobora; maze birangiye hakurikiraho umuhango ukomeye w’ubufindo. Imbaga y’abantu bari bateraniye aho yategerezanyije ituza kureba uri butoranywe. Umuryango n’inzu byaragaragajwe neza maze Sawuli, umuhungu wa Kishi, aba ari we ugaragazwa ko yatoranyijwe. Ariko Sawuli ntiyari muri iryo teraniro. Kubera kuremererwa no kumva inshingano ikomeye yari agiye guhabwa, yari yagiye kwihisha. Bamugaruye mu iteraniro, maze iteraniro rishimishwa no kubona yuko yari afite igihagararo cy’abami kandi ari mwiza kuko yari “ahagaze muri bo abasumba uko bangana, bamwe bamugera ku rutugu.” Ndetse na Samweli ubwo yamwerekaga abantu yavuze atangara ati: “Mbese mubonye uwo Uwiteka yatoranyije, ko nta we uhwanye na we mu bantu bose?” Maze bose bamusubiriza icyarimwe barangurura cyane bishimye bati: « Umwami aragahoraho! ” (AA 425.1)

🛐 *DATA MWIZA, TUBASHISHE KWAKIRA GUTUMWA NAWE*🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *