Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YARASUZUGUWE KANDI YANGWA N’ABANTU – Wicogora Mugenzi

Soma amasomo akurikira, uzirikana yuko Yesu yaturutse mu ijuru, akaba ari Umuremyi w’ijuru n’isi, kandi akaba yaraje kwitanga nk’igitambo cy’ibyaha by’abari mu isi yose (Matayo 12:22-24; Luka 4:21-30; Yohana 8:58,59). Ni mu buhe buryo aya masomo adufasha gusobanukirwa n’imibabaro Yesu yahuye na yo hano ku isi?

Matayo 12:22-24

  1. Maze bamuzanira impumyi yari ikiragi itewe na dayimoni, arayikiza. Uwari ikiragi avuga ubwo kandi arahumuka.
  2. Abantu bose baratangara baravuga bati “Mbese aho uyu si we mwene Dawidi?”
  3. Ariko Abafarisayo babyumvise baravuga bati “Uyu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni, keretse Belizebuli umutware w’abadayimoni.”
    Luka 4:21-30
  4. Nuko atangira kubabwira ati “Uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu.”
  5. Bose baramushima, batangazwa n’amagambo meza avuye mu kanwa ke bati “Mbese aho uyu si we mwene Yosefu?”
  6. Arababwira ati “Ntimuzabura kunciraho uyu mugani muti ‘Muvuzi, wivure. Ibyo twumvise byose ko wakoze i Kaperinawumu, bikore n’ino mu mudugudu wanyu.’ ”
  7. Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko ari nta muhanuzi wemerwa iwabo.
  8. “Ariko ndababwira ukuri yuko hariho abapfakazi benshi mu Bisirayeli mu gihe cya Eliya, ubwo ijuru ryakingwaga imyaka itatu n’amezi atandatu, inzara nyinshi igatera mu gihugu cyose.
  9. Nyamara Eliya ntiyatumwa kuri umwe muri bo, ahubwo atumwa ku mugore w’umupfakazi w’i Sarefati mu gihugu cy’i Sidoni.
  10. Kandi hariho ababembe benshi mu Bisirayeli mu gihe cy’umuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n’umwe muri bo keretse Namani w’Umusiriya.”
  11. Abo mu isinagogi bose babyumvise batyo bagira umujinya mwinshi,
  12. barahaguruka bamwirukana mu mudugudu, bamugeza ku manga y’umusozi batuyeho bashaka kuyimutembagazamo,
  13. ariko abacamo aragenda.
    Yohana 8:58,59
  14. Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, ndiho.”
  15. Nuko batora amabuye yo kumutera, ariko Yesu arihisha asohoka mu rusengero.

Baba abayobozi cyangwa abaturage basanzwe, imibereho ya Yesu, ibikorwa bye, n’inyigisho ze byahoraga byumvikana uko bitari, bigatuma abo yari yaraje gukiza bamuhakana kandi bakamwanga. Mu myumvire ya bamwe, bishobora kuba byari bimeze kimwe n’umubyeyi ubona umwana w’ikirara ukeneye ubufasha, ariko umubyeyi yashaka gutanga icyo aricyo cyose kubw’uwo mwana, umwana agasuzugura uwo mubyeyi, akamwanga kandi ari we muntu umwe rukumbi washoboraga gukiza uwo mwana kurimbuka burundu. Ibyo ni byo Yesu yahuye na byo igihe yari hano ku isi. Mbega uburyo bishobora kuba byari bibabaje kuri we!

Soma Matayo 23:37. Ni iki bitubwira cyerekeye, uburyo Kristo yumvise ameze igihe bamwangaga? Igihe usoma, na none wibaze uti, “Ese yari ababajwe n’uko bamwanze (nk’uko dukunze kubikora iyo twanzwe), cyangwa yari ababajwe n’indi mpamvu?” Niba ari indi mpamvu, ni iyihe?
Matayo 23:37

  1. “Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?

Twese twigeze kumva uburyo kwangwa bibabaza, kandi ahari umubabaro wacu wari umeze nk’uwa Kristo kuko utari ushingiye ku narijye: twarababaye, bidatewe n’uko twanzwe [twaretswe], ahubwo bitewe n’icyo uko kwangwa gusobanuye ku muntu utwanze (ahari umuntu dukunda wanga kwakira agakiza kabonerwa muri Kristo). Tekereza uburyo bishobora kuba byari bimeze kuri Yesu, wari uzi neza icyo yagombaga guhura na cyo kugira ngo abakize, kandi akaba yari azi neza ingaruka zizaterwa no kumwanga kwabo.) “Ariko ubwo buziranenge bwe ni bwo bwatumye [Kristo] yumva uburemere bwo kwibasirwa n’ibitero bya Satani.” —Ellen G. White, Selected Messages, book 3, p. 129.

Ni iki ushobora kwigira kuri Kristo gishobora kugufasha guhangana neza n’umubabaro uterwa no kwangwa? Ni iki urugero rwe rukwereka? Ni mu buhe buryo ushobora kurugenderaho mu mibereho yawe bwite?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *