Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
KRISTO MU ITANURA RY’UMUBABARO – Wicogora Mugenzi

KU ISABATO NIMUGOROBA, 17 NZERI

AHO ICYIGISHO CY’IKI CYUMWERU GISHINGIYE: Luka 2:7,22-24; Matayo 2:1-18; Yohana 8:58, 59; Luka 22:41-44; Matayo 27:51, 52, Abaroma 6:23; Tito 1:2.

ICYO KWIBUKWA: “Maze ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati Eli, Eli, lama sabakitani?” Bisobanurwa ngo ‘Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?”” (Matayo 27:46).

Buri gihe cyose iyo turebye ikibazo cy’umubabaro, hari ikibazo duhita twibaza: Ni gute icyaha n’umubabaro byatangiye bwa mbere? Binyuze mu guhishurirwa n’Imana tubona ibisubizo byiza: Byatangiye kuko ibiremwa byari byararemanwe umudendezo byakoresheje nabi umudendezo Imana yari yarabihaye. Ibi bituma twibaza ikindi kibazo: Ese Imana yari izi mbere y’igihe ko ibyo biremwa bizacumura? Yego, ariko mu by’ukuri yari izi ko ibyo bizagira ingaruka, nk’uko C.S. Lewis yabyanditse agira ati, “bizagira ingaruka,”

Bizagira ingaruka? Kuri bande? Kuri twe, mu gihe Imana yo yiyicariye mu ijuru ku ntebe yayo y’ubwami? Ntabwo ari ko bimeze rwose. Umudendezo w’ibiremwa byayo byose byaremanwe ubwenge wari uwera cyane ku buryo aho kutwima umudendezo, Imana yahisemo kwihanganira umugabane ukomeye w’umubabaro muri yo watewe no gukoresha nabi uwo mudendezo. Kandi tubona uyu mubabaro mu mibereho n’urupfu bya Yesu, We, binyuze mu kubabara yambaye umubiri nk’uwacu, kandi yashyizeho imirunga hagati y’ijuru n’isi kandi iyo mirunga izahoraho iteka ryose.

Muri iki cyumweru tuzibanda kuri ibi bibazo by’ingenzi: Ni iki Kristo yababarijwe mu kigwi cyacu? Ni iki dushobora kwigira muri uyu mubabaro?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *