Nk’uko twabibonye ejo hashize, kwiyegurira ubushake bw’Imana bishobora guteshwa agaciro igihe twishingikirije ku mbaraga zacu bwite. Birashoboka kandi kwishingikiriza ku bindi bintu dushobora gusimbuza Imana. Iyo abantu bamwe bumvise bafite agahinda gakabije, bajya kugura ikintu runaka cyo kubashimisha. Igihe bamwe bumvise bidahagije, bakurikira abantu b’ibyamamare. Iyo bamwe bafitanye ibibazo n’abo bashakanye, bashaka undi muntu wo kubaha ubucuti n’ibyishimo.

Ibyinshi mu bintu dukoresha bishobora kugabanya igitutu, ariko ntabwo burigihe bikemura ikibazo cyangwa ngo bitwigishe uburyo bwiza bwo gukemura uko ibintu bimeze mu gihe kizaza. Ubufasha ndengakamere bukomoka ku Mana ni bwo bwonyine bushobora gukora ibyo. Ikibazo ni uko akenshi twishingikiriza ku bisimbura Imana aho kwishingikiriza ku Mana ubwayo.

Hano Hari ibintu bitatu dushobora gusimbuza Imana:

  1. Gukoresha ibitekerezo bya kimuntu cyangwa ubunararibonye bw’igihe cyatambutse mu gihe twari dukeneye guhishurirwa gushya kw’Imana.
  2. Kubuza ibibazo kwinjira mu ntekerezo zacu mu gihe twari dukeneye ibisubizo bituruka ku Mana.
  3. Guhunga ukuri no guhunga Imana mu gihe twari dukeneye gushyikirana na yo ngo iduhe Imbaraga mvajuru.

Zekariya adufasha kwibanda ku kintu cy’ingenzi igihe tugeragereshejwe gukoresha ibisimbura Imana. Nyuma y’imyaka myinshi bari kure, impunzi zari zaragarutse zivuye I Babuloni maze zihita zitangira kongera kubaka urusengero. Ariko haje kuboneka abanzi benshi barwanya icyo gikorwa (bimwe kuri iyi nkuru mushobora kubibona muri Ezira 4-6). Maze Zekariya aza azanye ubu butumwa butera umwete abuzaniye Zerubabeli, wari uyoboye uwo murimo.

Soma ubu butumwa muri Zekariya 4. Ni iki Imana yashakaga kuvuga muri Zekariya 4:6? Ni mu buhe buryo Umwuka Wera yashoboraga kugira uruhare mu mushinga wo kurangiza kubaka urusengero? Ni iki ibi bitwigisha byerekeye isano iri hagati y’Umwuka Wera n’ibintu dukora bifatika?


Ntabwo Imana yabujije abarwanya umushinga wo kubaka urusengero kubaho cyangwa ngo irinde Zerubabeli umunaniro wo guhangana na bo. Kandi Imana siko buri gihe izaturinda guhura n’abaturwanya. Ariko igihe abaturwanya baje, Imana ishobora kubakoresha nk’ikigeragezo cyo kutwigisha kuyishingikirizaho.

Mbese iyo ibibazo bitera guhangayika bije, igisubizo cyawe cya mbere kiba ikihe? Ibyo kurya? Televiziyo? Isengesho? Kwiyegurira Imana? Ni iki igisubizo cyawe kukubwira cyerekeye kuri wowe ndetse n’ibintu ukeneye kwiga cyangwa guhindura?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *