Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 SAMWELI 12: SAMWELI YIHANAGIRIZA ABANTU – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 18 Nzeli 2022

📖 *1 SAMWELI 12*

[1] Nuko Samweli abwira Abisirayeli bose ati “Yemwe, nabemereye ibyo mwansabye byose mbimikira umwami wo kubategeka.

[2] None uwo mwami ajye abajya imbere, jyeweho ndashaje meze imvi, kandi dore abahungu banjye muri kumwe.Muzi yuko nagenderaga imbere yanyu, uhereye mu buto bwanjye ukageza ubu.

[3] Ndi hano, nimunshinje imbere y’Uwiteka n’imbere y’uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyaze indogobe ye? Ni nde nariganije ibye? Ni nde nahase? Cyangwa ni nde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe?”

[4] Baramusubiza bati “Ntabwo waturiganije kandi ntabwo waduhase, nta n’icyo wanyaze umuntu wese.”

[5] Arababwira ati “Uwiteka n’uwo yimikishije amavuta, ni bo bagabo bahamya uyu munsi ko nta cyo mwambonyeho.” Baravuga bati “Ni we muhamya.”

[14] Icyampa mukubaha Uwiteka mukamukorera, mukamwumvira ntimugomere itegeko rye mwebwe n’umwami wanyu ubategeka, mugakurikira Uwiteka Imana yanyu!

[15] Ariko nimutumvira Uwiteka mukagomera itegeko rye, ukuboko k’Uwiteka kuzabakoraho nk’uko kwakoze kuri ba sogokuruza.

[24] Mujye mwubaha Uwiteka gusa mumukorere mu by’ukuri n’imitima yanyu yose, murebe ibyo yabakoreye uburyo bikomeye.

[24] Ariko nimukomeza gukora nabi muzarimbukana n’umwami wanyu.”

*Ukundwa n’Imana, gira amahoro. Turi umucyo w’isi.*

1️⃣ *ICYITEGEREZO CYIZA*

🔰Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose. Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru (Mat 5:16-17).

▶️Mbase ibyo ubwiriza abandi byaba byarabanje ku kubwiriza nawe? Mbese ibyo uvuga bigendanye ni ibyo ukora? Ntabwo Samweli yashakaga kwihohora kubw’ibyo yakoze. Yari yarabanje gushyira ahagaragara amategeko yagombaga kugenga umwami na rubanda, kandi yifuzaga kongera ku magambo ye icyitegererezo cyiza cy’imibereho ye. Kuva mu bwana bwe yakoraga umurimo w’Imana, kandi mu mibereho ye yamaze igihe kirekire, yari afite intego imwe arangamiye imbere ye ari yo: icyubahiro cy’Imana n’imibereho myiza cyane y’Abisiraheli. (AA 427.4)

▶️Samweli yarababwiye ati: “Yemwe, nabemereye ibyo mwansabye byose mbimikira umwami wo kubategeka. None uwo mwami ajye abajya imbere, jyeweho ndashaje meze imvi; Muzi yuko nagenderaga imbere yanyu, uhereye mu buto bwanjye ukageza ubu. Ndi hano nimunshinje imbere y’Uwiteka n’imbere y’uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyaze indogobe ye? Ni nde nariganije ibye? Ni nde nahase? Cyangwa ni nde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe?”( AA 427.2)

2️⃣ *GUHOZA AMASO KURI KRISTO*

🔰Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana. Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si, kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. (Abakorosayi 3:1-3)

▶️Samweli ntiyasize abantu bacitse intege kuko ibyo byajyaga kubabuza kugerageza uko bashoboye kose bashaka imibereho irushaho kuba myiza. Satani yari kubatera kubona ko Imana ari inyabukana kandi ko itagira imbabazi, bityo byajyaga kubatera ibigeragezo byinshi binyuranye. Imana ni inyabuntu kandi irababarira, ihora ishaka kugirira neza abantu bayo iyo bumviye ijwi ryayo. Imana yahaye umuhanuzi ubu butumwa ngo ababwire ati: “Ntimutinye. Ni ukuri ibyo bibi byose mwarabikoze; ariko noneho ntimukebakebe ngo mudakurikira Uwiteka, ahubwo mukorere Uwiteka n’imitima yanyu yose. Ntimugakebakebe kuko ari ugukurikira ibitagira umumaro, bitarimo indamu cyangwa agakiza akndi ari ubusa. Uwiteka ntazahemukira abantu be…” AA 428.2

🛐 *DATA MWIZA TUBASHISHE KUGUHOZAHO AMASO*🙏

Wicogora mugenzi.

33

2 Comments

Like

Comment

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *