Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 17 Nzeli 2022

📖 *1 SAMWELI 11*

[1] Hanyuma Nahashi Umwamoni arazamuka, agerereza ahateganye n’i Yabeshi y’i Galeyadi. Ab’i Yabeshi bose baramubwira bati “Dusezerane isezerano, maze tuzagukorere.”

[2] Nahashi Umwamoni arababwira ati “Niba mwemera ko mbanogora amaso y’iburyo tuzasezerana, mbihindure igitutsi ku Bisirayeli bose.”

[3] Abakuru b’i Yabeshi baramubwira bati “Ube uturetse iminsi irindwi, kugira ngo dutume intabaza zigende igihugu cya Isirayeli no mu ngabano zacyo zose. Nuko niharamuka habuze uwo kudutabara tuzagusanga.”

[6] Sawuli yumvise ayo magambo umwuka w’Imana amuzaho cyane, uburakari buramuzabiranya cyane.

[7] Yenda inka ebyiri arazitemagura aziha impuruza, azohereza mu gihugu cya Isirayeli cyose. Arazibwira ati “Utazatabarana na Sawuli na Samweli, uko ni ko inka ze zizagenzwa.” Maze bafatwa n’umushyitsi uvuye ku Uwiteka, bahagurukira icyarimwe nk’umuntu umwe.

[11] Bukeye bwaho, Sawuli agabanya abantu mo imitwe itatu basesekara mu rugerero rw’Abamoni mu museke. Banesha Abamoni kugeza ku manywa y’ihangu maze abacitse ku icumu baratatana, haba ngo wabona na babiri bakiri hamwe.

*Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Kuri uyu munsi Imana yejeje igaha umugisha, Uwiteka atubashishe gukomeza kumwimika mu bugingo bwacu*.

1️⃣ *IBIKANGISHO BY’UMWANZI*

🔰Hashize igihe gito Sawuli amaze kwimikwa, Abamoni bayobowe n’umwami wabo Nahashi, bigaruriye akarere gatuwe n’imiryango yo mu burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani maze basatira n’umujyi w’i Yabeshi Galeyadi. Abawutuye bagerageje gushaka amahoro maze bemera gutegekwa n’Abamoni kandi bakajya babaha imisoro. Umwami w’Abamoni wari umugome bikabije yanze kubyumvikanaho na bo ngo keretse umuntu wese wo muri bo amunogoyemo ijisho ry’iburyo, ibyo bikaba igihamya gihoraho kigaragaza ubushobozi bwe. (AA 426.1)

▶️Abantu bo muri uwo mujyi wari wafashwe basabye guhabwa iminsi irindwi yo kubyitegura. Abamoni babibemereye bibwira ko bihesha icyubahiro intsinzi bategereje. Bahereyeko bohereza intumwa ziva I Yabeshi zijya gushaka ababatabara bo mu miryango yari ituye iburengerazuba bwa Yorodani. Iyo nkuru bayigejeje i Gibeya, yateye abantu ubwoba bwinshi. Sawuli yari atashye nimugoroba akurikiye ibimasa abivanye mu murima, yumvise imiborogo myinshi yagaragazaga ishyano ryaguye. Yarabajije ati: “Abantu babaye bate ko barira?” Bamubwiye icyo gitekerezo giteye isoni, imbaraga ze zose zitakoreshwaga zarahagurutse. “Sawuli yumvise ayo magambo umwuka w’Imana amuzaho cyane Yenda inka ebyiri arazitemagura, aziha impuruza, azohereza mu gihugu cya Isiraheli cyose. Arazibwira ati: Utazatabarana na Sawuli na Samweli, uko ni ko inka ze zizagenzwa.” AA 426.2

2️⃣ *GUTABARWA MU GIHE GIKWIYE*

🔰Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira (1 Kor 10:13)

▶️Nk’uko Gideyoni yabigenje, ingabo za Sawuli yazigabanyijemo imitwe itatu, maze bagwa Abamoni gitumo aho bari bagerereje, muri iyo saha ya karekare mu gitondo, badatekereza yuko hari icyago icyo ari cyo cyose cyabageraho; kandi icyo gihe nta burinzi bari bafite. Abamoni bagize ubwoba bwinshi maze baratikizwa cyane. “Maze abacitse ku icumu baratatana, haba ngo wabona na babiri bakiri hamwe.” (AA 426.3)

➡️Batewe ubwoba n’umwanzi, Imana yihesheje icyubahiro. Nta rugamba rukomeye kurusha ubushobozi bw’Imana, NTA mwanzi ukomeye Imana itacisha bugufi.

3️⃣ *IBYAHA BY’UBURYO BUBIRI*

🔰Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimūye kandi ari jye sōko y’amazi y’ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse bitabasha gukomeza amazi.” (Yer 2:13)

▶️Nyuma y’uko abisirayeli banze kuyoborwa n’Uwiteka bakisabira kuyoborwa n’umwami noneho icyari kigiye gukurikiraho ni ukugwa mu byaha bibiri: Icyambere ni Ugukura amaso ku Mana icyakabiri ni ugushyira ibyiringiro mu mwami wabo bisabiye (Sawuli).

▶️ Gufata umwanzuro vuba n’ubutwari bya Sawuli, hamwe n’ubuyobozi bw’ingabo yagaragaje mu buryo yayoboye neza ingabo nyinshi zigatsinda, byari ibyangombwa bikwiriye ibyo ubwoko bwa Isiraheli bwifuzaga ko umwami wabwo yagira kugira ngo buzashobore guhangana n’andi mahanga. Noneho bamusuhuje nk’umwami wabo, icyubahiro giturutse ku ntsinzi bagiha abantu maze bibagirwa ko iyo hatabaho umugisha w’Imana udasanzwe, umuhati wabo wose uba warabaye imfabusa. (AA 426.4)

➡️Wowe se iyo ugeze ku nsinzi ushima Imana yayikugejejeho, cg ushima abantu Imana yanyujijeho ubufasha, cg imbaraga n’ubwenge byawe? Kuvana amaso ku Mana, no kwiringira abantu Aho kwiringira Imana, ni ibyaha bitwugarije.

🎶🎶🎶Unambe ku Mana, ntuyimure; Bona n’ uterwa n’ impagarara, Uzagarukirwa na Rutare,

Iyo tugoswe n’ ibyaha. Dukomerera kuri Kristo Rutare, Niwe Rutare twisunga. Nitwihangana tuzab’ amahoro, Tugez’ imbere y’ Imana. (Ind. SDA No 38)

🛐 *DATA MWIZA TUBASHISHE KUGUHANGAHO AMASO NO KUTAGUKURAHO IBYIRINGIRO*🙏

Wicogora mugenzi.

22

2 Comments

Like

Comment

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *