Igihe Eva yacumuraga mu murima wa Edeni, ntibyatewe gusa n’uko yashidikanyije ijambo ry’lmana. Izingiro ry’ikibazo ryari icyizere cye cy’uko yari afite ubwenge buhagije bwo kwihitiramo icyiza kandi gikwiriye. Yizeye icyemezo cye bwite. lyo twishingikirije ku byemezo byacu bwite aho kwiringira ijambo ry’lmana, tuba duhaye urwaho ibibazo by’ubwoko bwose.

Igitekerezo cya Sawuli kigaragaza intambwe ziganisha ku kumva ko yihagije ndetse n’akaga gahita gakurikiraho. Samweli yimikishije Sawuli amavuta nk’umwami (1Samweli 10:1). Maze aha Sawuli amabwiriza yihariye (1 Samweli 10:8), ariko ntabwo Sawuli yayubahirije.

Soma ibikurikira iyi nkuru muri 1Samweli 13:1-14. Ni iki Sawuli yakoze cyamuteye kugwa?


Hari intambwe eshatu Sawuli yateye bituma agwa bitewe no kumva ko yihagije ubwo yari akimara kwimikwa ngo abe umwami. Nubwo nta ntambwe yari mbi ubwayo, izo ntambwe zose zari zikubiyemo imbuto z’akaga kuko zose yaziteraga atabanje kugisha Imana inama. Dore uburyo kugwa kwa Sawuli kwagenze:

  1. Sawuli yavuze ko “yabonye” ingabo ze zitatana kandi na Samweli adahari (1 Samweli 13: 11 ). Sawuli yari yokejwe igitutu, maze asuzuma ibyabaga akoresheje amaso ye bwite.
  2. Sawuli yavuye kuri “nabonye” ajya kuri “nibwira’ ko Abafilisitiya bazabatsinda ( 1 Samweli 13:12). Ibyo yabonye n’amaso ye bwite ni byo byatumye avuga ibyo yavuye, cyangwa ibyo yemeje ku byabaga.
  3. Sawuli yavuye kuri ‘”nibwira” ajya kuri “nihata” gutamba igitambo (1Samweli 13:12). Ibyo Sawuli yatekereje noneho byazamuye amarangamutima ye.

Twese twakoze nk’ibyo: twishingikiriza ku mirebere yacu ya kimuntu, bigatuma twishingikiriza ku ntekerezo zacu za kimuntu, ari byo bituma twishingikiriza ku marangamutima yacu bwite. Maze tugashingira kuri ayo marangamutima.

Kuki utekereza ko byari byoroheye Sawuli gukurikiza icyemezo cye bwitwe, n’ubwo yari yarahawe amabwiriza asobanutse y’lmana yari acyumvikana mu matwi ye? Niba tuzi ko tworoheje kandi tukaba dufite ubumenyi budatunganye nk’ubwo, kuki tugikomeza kwishingikiriza kuri twe ubwacu? Ni iki twakora ngo twige kwiringira amabwiriza y’Uwiteka aho kwiyiringira ubwacu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *