Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
1 SAMWELI 3 : IMANA IHISHURIRA SAMWELI IBIZABA KU NZU YA ELI – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya Samweli 3, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 09 Nzeri 2022

📖 1 SAMWELI 3
[1] Uwo mwana Samweli yakoreraga Uwiteka imbere ya Eli. Kandi muri iyo minsi ijambo ry’Imana ryari ingume, nta kwerekwa kwari kweruye.
[3] itara ry’Imana ryari ritarazima kandi Samweli yari aryamye mu rusengero rw’Uwiteka, aho isanduku y’Imana iba.
[4] Maze Uwiteka ahamagara Samweli na we ati “Karame!”
[9] Ni ko kubwira Samweli ati “Genda subira kuryama. Niyongera kuguhamagara umusubize uti ‘Uwiteka, vuga kuko umugaragu wawe nteze amatwi.’ ” Nuko Samweli asubira kuryama aho yari ari.
[10] Maze Uwiteka araza ahagarara aho, aramuhamagara nk’ubwa mbere ati “Samweli, Samweli!” Na we ati “Umbwire kuko umugaragu wawe nteze amatwi.”
[14] Ni cyo cyatumye ndahirira inzu ya Eli nti ‘Icyaha cy’inzu ya Eli ntikizahongererwa icyiru cy’igitambo cyangwa amaturo iteka ryose.’ ”
[18] Samweli amurondorera byose ntiyagira icyo amuhisha. Nuko Eli aramusubiza ati “Ni Uwiteka, nakore icyo ashaka.”
[19] Samweli arakura, Uwiteka abana na we ntiyakunda ko hagira ijambo na rimwe rya Samweli rigwa hasi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Samweli ahamagarwa n’Imana aritaba, atangira kuyikorera.

1️⃣ ITARA RY’IMANA MU MURYANGO
🔰 Ese itara ry’Imana riracyaka mu muryango wanjye/wawe? Uhereye mu rugo, aho utuye, aho ukora, ubereye abandi urumuri ruva kuri Yesu. (My 5:15) Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose. Mwuka Wera adushoboze kuba abatangarumuri.

2️⃣ KWITABA IMANA
🔰 Umuntu ahamagarwa n’Imana akayitaba akiri muzima. Imana yahamagaye Samweli incuro eshatu ataramenya Ijwi ryayo, ku ncuro ya kane aritaba kandi yemera inshingano ahawe n’Imana. (Um. 10) Maze Uwiteka araza ahagarara aho, aramuhamagara nk’ubwa mbere ati “Samweli, Samweli!” Na we ati “Umbwire kuko umugaragu wawe nteze amatwi.” Imana idushoboze kwemera inshingano yaduhaye ariyo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu. (Mt 28:19-20).

➡️ Mu binyoma bikomeye Satani yashyize ku isi ni ukugereranya urupfu no kwitaba Imana. Nyamara bibliya ivuga urupfu ko ari ibitotsi. (Zaburi 13:4) Uwiteka Mana yanjye, birebe unsubize, hwejesha amaso yanjye, Kugira ngo ne gusinzira ibitotsi by’urupfu. Yohani 11:11… “Incuti yacu Lazaro irasinziriye , ariko ngiye kumukangura.”

➡️ Ku mukristo, urupfu ni ibitotsi, ni agahe umuntu amara acecetse kandi ari mu mwijima. Ubugingo bwe buba buhishanywe na Kristo mu Mana kandi “Ubwo Kristo ari we bugingo bwacu, azerekanwa namwe muzaherako mwerekananwe na We muri mu bwiza.” Yohana 8:51, 52; Abakololosayi 3:4. (UIB 535.2)

3️⃣ ICYAHA CY’ABAHUNGU BA ELI
🔰 Imana ibwira Samweli igihano kizagera ku muryango wa Eli, kubera ko abahungu be bishe inshingano kandi bakora ibyangwa n’Uwiteka.

⚠️ Eli wari umutambyi n’umucamanza w’Abisiraheli, Imana yamubaragaho imico mbonera ndetse n’iby’umwuka by’ubwoko bwe, kandi mu buryo bw’umwihariko yari ashinzwe imico y’abahungu be. Eli yari akwiriye kubanza kugerageza gukoma mu nkokora ikibi akoresheje uburyo bworoshye; ariko ibyo byananirana agahagarika ikibi akoresheje ibyemezo bikomeye kuruta ibindi byose. Yababaje Imana bitewe no kudacyaha icyaha ndetse no gukoresha ubutabera ku banyabyaha. Abantu bagira umuhati muke mu gucyaha ikibi, cyangwa byaterwa no kutagira icyo bitaho ntibashishikarire kweza umuryango cyangwa itorero ry’Imana, babarwaho ibibi bibasha gukomoka muri uko kutita ku nshingano yabo. Tubarwaho ibyaha twajyaga gushobora kubuza abandi gukora dukoresheje ubushobozi bw’ababyeyi ku bana cyangwa ubw’abayobozi ku bizera, nk’aho ari twe twabikoze. (AA 401.2)
👉🏽 Ni inshingano zacu ababyeyi gucyaha abana bacu, kuko tuzababazwa! (Imigani 13:24) Urinda umwana inkoni aba amwanze, ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare.

🛐 MANA DUSHOBOZE GUCYAHA IKIBI NO GUKORA NEZA INSHINGANO TWAHAWE ZO KUKURERERA🙏🏽

Wicogora mugenzi.


Warning: Undefined variable $post in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/themes/newsup/inc/ansar/hooks/hook-index-main.php on line 117

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *