Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 SAMWELI 6: ABAFILISITIYA BASUBIZA ISANDUKU Y’IMANA MU BISIRAYELI – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 12 Nzeli 2022
📖 1 SAMWELI 6
[1] Isanduku y’Imana yamaze amezi arindwi mu gihugu cy’Abafilisitiya.
[2] Bukeye Abafilisitiya bahamagara abatambyi n’abapfumu barabaza bati “Iyi sanduku y’Uwiteka tuyigire dute? Mudusobanurire uburyo twayisubiza ahantu hayo.”
[3] Barabasubiza bati “Nimwohereze isanduku y’Imana ya Isirayeli ntimuyohereze yonyine, ahubwo muyisubizanyeyo n’amaturo y’impongano mubone gukira, kandi muzamenye icyatumye ukuboko k’Uwiteka kutaretse kubagwa nabi.”
[6] None se ni iki gituma mwinangira imitima nk’Abanyegiputa na Farawo ubwo bayinangiraga, imaze gukorera muri bo ibitangaza? Mbese ntibarekuye abo bantu bakigendera?
[19] Hanyuma Uwiteka yica abantu b’i Betishemeshi mirongo irindwi, kuko barungurutse mu isanduku y’Uwiteka, maze abantu barizwa cyane n’uko Uwiteka yabiciye abantu benshi.
[20] Ab’i Betishemeshi baravuga bati “Ni nde ushobora guhagarara imbere y’Uwiteka, iyi Mana yera? Mbese yava muri twe ikajya he?”
[21] Nuko batuma intumwa ku baturage b’i Kiriyatiyeyarimu bati “Abafilisitiya bagaruye isanduku y’Uwiteka. Nimumanuke muyizamure ijye iwanyu.”

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Abagirana umubano n’Imana binyuze muri Mwuka Muziranenge nibo babasha guhagarara imbere y’Uwiteka.

1️⃣ URAMENYE NTIWISHUKE
🔰 Isanduku y’Imana yamaze amezi arindwi mu Bafilisitiya, kandi muri icyo gihe cyose Abisiraheli ntibagerageje kuyigarura. Nyamara Abafilisitiya bo bifuje cyane ikintu cyayibakurira aho nk’uko bari bifuje kuyinyaga. Aho kubabera imvano y’imbaraga, yababereye umutwaro uremereye n’umuvumo ukomeye. Ariko bayobewe icyo bakora kuko aho yageraga hose, ibihano by’Imana byarayiherekezaga. Abantu bahamagaye abatware b’icyo gihugu, abatambyi, n’abapfumu maze barababaza bati: “Iyi sanduku y’Uwiteka tuyigire dute? Mudusobanurire uburyo twayisubiza ahantu hayo.” Bagiriwe inama yo kuyisubizayo bakayijyanana n’ituro ry’igiciro cyinshi cyane ry’impongano y’icyaha. Abatambyi baravuze bati: “Murabona gukira, kandi muzamenya icyatumye ukuboko k’Uwiteka kutaretse kubagwa nabi.” (AA 408.1)

2️⃣ KWIHANA GUPFUYE

🔰Abo banyabwenge bazirikanaga imbaraga idasanzwe yari kumwe n’iyo sanduku y’Imana, kandi iyo nta bwenge bari bafite bwo guhanga n’iyo mbaraga. Nyamara ntibagiriye abantu inama ngo bahindukire bareke gusenga ibigirwamana bakorere Uwiteka. Bakomeje kwanga Imana ya Isiraheli nubwo ibyago bikomeye bari batejwe byabahatiraga kumvira ubutware bwayo.

▶️Uko ni ko abanyabyaha bashbora kwemezwa n’ibihano Imana ibahaye maze bakabona ko kuyirwanya ari ukurushwa n’ubusa. Bashobora guhatwa bakemera ubushobozi bwayo, ariko mu mutima bayigomera. Guca bugufi muri ubwo buryo ntibishobora gukiza umunyabyaha. Umuntu agomba kubanza guha Imana umutima we ubuntu bw’Imana bukawukuramo inarijye mbere y’uko kwihana kwe kwemerwa. (AA 408.4)

3️⃣ UBUBYUTSE BUKENEWE
🔰Muri iyi minsi, hakenewe ububyutse bwo kwiyegurira Imana mu mutima by’ukuri nk’ubwabaye kuri Isiraheli ya kera. Kwihana ni yo ntambwe ya mbere igomba guterwa n’abantu bose bashaka kugarukira Imana. Nta muntu ushobora gukorera undi uyu murimo. Buri muntu ku giti cye, tugomba kwicisha bugufi imbere y’Imana maze tukareka ibigirwamana byacu. Nitumara gukora ibyo dushoboye gukora byose, Uwiteka azatwereka agakiza ke.( AA 410.5)

▶️ Abantu b’i Betishemeshi bihutira gukwiza inkuru y’uko isanduku y’Imana iri iwabo, maze abaturanyi babo baza ari benshi kuyakira ubwo yari igarutse. Ubwo bakomezaga gutumbira iyo sanduku yera, kandi bakavuga ku kuntu yagarutse mu buryo bw’igitangaza, batangiye kwibaza aho ubushobozi bwayo butangaje buba. Amaherezo amatsiko arabica, bakuraho ibipfundikizo byayo maze bagerageza kuyifungura. AA 409.5

▶️ Abisiraheli bose bari barigishijwe gutinya iyo sanduku kandi bakayubaha. Igihe byabaga ngombwa kuyikura ahantu hamwe ikajyanwa ahandi, n’Abalewi ntibari bemerewe kuyireba. Rimwe gusa mu mwaka ni bwo umutambyi mukuru yari yemerewe kureba isanduku y’Imana. Ndetse n’Abafilisitiya b’abapagani ntibari baratinyutse kuyifungura. Aho yajyaga hose yahoraga irinzwe n’abamarayika b’Imana nubwo batagaragaraga. Guhangara ku bwo kuyubahuka kw’abantu b’i Betishemeshi bahise baguhanirwa. Abantu benshi bahise bapfa. (AA 410.1)

4️⃣ GUHAGARARA IMBERE Y’UWITEKA
🔰Ninde ushobora guhagarara imbere y”uwiteka iyi Mana yera? Abagirana umubano n’Imana binyuze muri Mwuka Muziranenge nibo babasha kuhahagarara .
▶️ Binyuze mu kwezwa kwa Mwuka utubamo, bishingiye ku murimo wa Kristo wo guhongerera ibyaha byacu, turezwa, tugatunganywa, tukegurirwa Imana. Mbega uburyo dukeneye kumenya kamere y’Imana n’imico yayo mu buryo bushya. ( Ububyutse Vol. 5 page 19).

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KURABUKWA KWERA KWAWE🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *