Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya 1 SAMWELI usenga kandi uciye bugufi

Taliki 11 NZELI 2022

📖 1 SAMWELI 5:
[1Abafilisitiya bari banyaze isanduku y’Imana, bayikura kuri Ebenezeri bayijyana kuri Ashidodi.
[2] Isanduku y’Imana igezeyo, Abafilisitiya barayenda bayijyana mu nzu ya Dagoni, bayishyira iruhande rwa Dagoni.
[3] Maze Abanyashidodi babyutse kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, barayegura bayisubiza aho yari iri.
[4] Bukeye bwaho babyuka kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, kandi igihanga n’ibiganza bya Dagoni byaguye ukubiri n’umubyimba ku gitabo, hasigara umubyimba wayo gusa.
[6] Nuko rero ukuboko k’Uwiteka kwaremereraga Abanyashidodi n’abo mu butware bwaho, arabarimbura abateza ibibyimba.
[7] Abanyashidodi babonye bibaye bityo baravugana bati “Isanduku y’Imana ya Isirayeli ntikagume muri twe, kuko ukuboko kwayo kwaturemereye hamwe n’imana yacu Dagoni.”
[11] Baherako batuma ku batware b’Abafilisitiya, bateranira aho baravuga bati “Nimwohereze isanduku y’Imana ya Isirayeli isubire aho yari iri, ye kuzatwicana n’abantu bacu.” Kuko muri urwo rurembo rwose bari bihebeshejwe n’urupfu, kandi ukuboko k’Uwiteka kwabaremereye cyane.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Icyaruta ni ukudakinisha Imana.

1️⃣ UKWIGARAGAZA KWA YEHOVA
🔰Abafilisitiya bajyanye isanduku y’Imana kuri Ashidodi bagenda banejejwe n’uko batsinze maze bayishyira mu nzu ya Dagoni, imana yabo.

▶️ Bibwiraga ko imbaraga zabanag n’iyo sanduku kuva mbere kugeza ubwo zizaba izabo, kandi ko kuzihuza n’iza Dagoni byajyaga gutuma ntawabatsinda. Ariko bukeye bwaho, binjiye mu ngoro ya Dagoni, babonye ikimenyetso cyabateye gukuka umutima.
▶️Dagoni yari yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka. Abatambyi ba Dagoni beguye icyo kigirwamana bacyubashye maze bagisubiza mu mwanya wa cyo. Ariko bukeye bwaho basanga cyamenaguritse mu buryo butangaje cyane, na none cyubamye hasi imbere y’isanduku. Igihimba cyo hejuru cy’icyo kigirwamana cyari nk’igihimba cy’umuntu naho igice gisigaye cy’epfo cyasaga n’ifi. Noneho igice gisa n’umuntu cyari cyacitse, hasigaye gusa ahasa n’ifi.
▶️Abatambyi na rubanda bakutse imitima; babonye yuko ibyo bintu bitangaje ari ikimenyetso cy’akaga kagiye kubabaho; bo n’ibigirwamana byabo bakarimbukira imbere y’Imana y’Abaheburayo. Noneho bakuye iyo sanduku mu ngoro ya Dagoni maze bayishyira mu nzu ukwayo.( AA 407.4)

2️⃣ IBIHANO BY’IMANA
🔰Abantu bari batuye ahitwa Ashidodi batewe n’indwara mbi cyane kandi yica. Abantu bibutse ibyago byatejwe mu Misiri n’Imana y’Abisiraheli, bavuze yuko ibyago bafite babitejwe n’isanduku y’Imana yari iwabo. Bafashe umwanzuro wo kuyohereza i Gati. Ariko ibyago birayikurikira, maze abantu bo muri uwo mujyi bayohereza ahitwa Ekuroni.
▶️ Igeze aho abantu bayakiranye ubwoba bwinshi, baboroga bati: “Bahererekanyije isanduku y’Imana ya Isiraheli; none bayitugejejeho kutwicana n’abantu bacu.” Batakambiye ibigirwamana byabo ngo bibarinde, nk’uko abantu b’i Gati n’ab’i Ashidodi bari babigenje nyamara umurimbuzi yakomeje umurimo we kugeza ubwo mu mubabaro wabo “umuborogo w’abatuye uwo mujyi wageze mu ijuru.” Abantu batinye gukomeza kuyishyira mu mazu y’abantu, noneho aho yari igeze bayishyira ku gasozi.
▶️Hakurikiyeho icyago cy’imbeba, zogoje igihugu, zirimbura imyaka yari ihunitswe n’iyari ikiri mu mirima. Ubwo noneho igihugu cyose cyari kigiye kurimburwa n’cyorezo n’amapfa. (AA 407.5)

3️⃣ ICYARUTA NI UKUDAKINISHA IMANA
🔰Mu gihe Abisiraheli batakobwe bagatekereza ko bashobora kwerekeza Imana aho bashaka binyuze mukujyana isanduku ku rugamba, Abafilisitiya bo bibwiye ko bashobora gutunga Yehova iwabo binyuze mu kunyaga isanduku. Izo mpande zombi zarishukaga!
▶️Ntabwo Imana ishobora gutungwa mu isanduku cyangwa ngo ifungiranirwe mu nkuta enye zigize ingoro ibuzwe kuharenga. Ntidushobora kugenzura Imana.
▶️Mugihe Imana yerekanye umujinya kuyubahuka kw’abayisiraheli ikoresheje kuva hagati muribo, yagaragaje uburakari yagiriye kuyikeneka gukabije kw’Abafilisitiya ikoresheje kugaragaza imbaraga zayo hagati muri bo. (Ububyutse Vol. 5 Page 16).

🛐 DATA MWIZA, TURINDE KUGUKINISHA, UTUBASHISHE KUGUHA ICYUBAHIRO KIGUKWIRIYE🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *