Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ICYIGISHO CYA 12: GUPFA NK’AKABUTO – Wicogora Mugenzi

KU ISABATO NIMUGOROBA, 10 NZERI

AHO ICYIGISHO CY’IKI CYUMWERU GISHINGIYE:
Abafilipi 2:5-9; Abaroma 12:1, 2; 1 Samweli 2:12-3:18; 1 Samweli 13:1-14; Zekariya 4:1-14.

ICYO KWIBUKWA:
“Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabutok’ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi” (Yohana 12:24).

Ishusho Yesu yakoresheje y’akabuto k’ishaka gapfa ni ikigereranyo gishimishije cyo kwiyegurira ubushake bw’Imana. Icya mbere, hari ukugwa. Akabuto kagwa kavuye ku giti cy’ishaka ntabwo kaba kazi aho kagwa cyangwa uburyo kagwa ku butaka. Nta bubasha bwo kugenzura ubutaka bugakikije kaba gafite kandi kamera kuri bwo.

Icya kabiri, hari ugutegereza. Iyo akabuto kari mu butaka, ntabwo kaba kazi icyo ejo hazaza hahatse. Ntabwo gashobora “gutekereza” uko ubuzima buzaba bumeze mu gihe kizaza, kuko kaba ari akabuto k’ishaka gusa.

Icya gatatu, hari ugupfa. Akabuto ntabwo gashobora guhinduka uruti rw’ ishaka keretse kemeye guhara imiterere yako y’umutekano no kugubwa neza nk’akabuto. Kaba kagomba “gupfa”; ni ukuvuga, kagomba guhara uko kari gasanzwe kameze mbere bityo kakaba gashobora guhindurwa kakareka kuba akabuto ahubwo kagahinduka igiti cyera imbuto.

Muri iki cyumweru tuzibanda kuri ibi bibazo by’ingenzi: Niba tuzi ko ubushake bw’Imana ari bwiza kuri twe, kuki kubwemera bidutwara igihe kirekire? Ni uruhe rugero rwo kwiyegurira Imana Kristo yadusigiye? Ni mu buhe buryo ubona ikigereranyo cy’akabuto k’ishaka gifitanye isano n’imibereho yawe bwite?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *