Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
KUGANDUKA KUBW’UMURIMO – Wicogora Mugenzi

Soma Abafilipi 2:5-9. Ni ubuhe butumwa bw’ingenzi butugenewe tubona muri iyi mirongo?


Umuco w’iki gihe udusaba twese gusaba no guharanira uburenganzira bwacu. Kandi ibi byose ni byiza ndetse akenshi ni ko byari bikwiriye kumera. Ariko nk’uko byari bimeze kuri Yesu, ubushake bw’Imana bushobora kudusaba guhara uburenganzira bwacu ku bushake kugira ngo dukorere Data mu buryo buzagira ingaruka z’iteka ryose kubw’ubwami bw’Imana. Uru rugendo rwo guhara ibyo, rushobora gukomera kandi rukagorana, bigatuma habaho ibisabwa mu kigeragezo.

Reba uko Yesu yabikoze (Abafilipi 2:5-8). Iyi mirongo isobanura intambwe eshatu Yesu yateye mu kwiyegurira ubushake bwa Se. Kandi ku ikubitiro, Pawulo atwibutsa “Kugira wa mutima wari muri Kristo Yesu” (Abafilipi 2:5).

Kugira ngo Yesu abashe kudukiza, yemeye guhara guhwana n’Imana kandi aza mu isi afite akamero n’ibiranga umuntu (Abafilipi 2:6,7). Ntabwo Yesu yaje nk’umuntu ukomeye w’umunyacyubahiro, ahubwo yaje ameze nk’umgaragu w’abandi (Abafilipi 2:7).

Nk’umugaragu w’abantu, Yesu ntiyabayeho mu buzima bw’amahoro kandi burambye ahubwo “yaragandutse ageza ku gupfa.” Ariko nta n’ubwo yapfuye urupfu rusanzwe. Oya, yaragandutse ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba” (Abafilipi 2:8).

Ni hehe mu buzima uru rugero rwa Yesu rushobora kutubera akabarore? Niba uburenganzira n’uburinganire ari byiza kandi bikaba bikwiriye kurindwa, ni gute wasobanura ko rimwe na rimwe tuba dukeneye kubihara? Nineho Soma Abafilipi 2:9. Ni mu buhe buryo uyu murongo udufasha gusobanukirwa n’ukuri ko kwiyegurira ubushake bw’Imana?


Saba ubwenge butangwa na Mwuka Wera, ugira uti, “Ni ubuhe burenganzira nishingikirijeho uyu munsi bushobora kuba ari inzitizi zimbuza kwiyegurira ubushake bwa Yesu mu gukorera umuryango wanjye, itorero, n’abandi bantu bari ahanzengurutse? Mbese mfite ubushake bungana iki bwo kwihanganira kubangamirwa no kurushaho gukorera abandi neza?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *