Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
I C Y I G I S H O CYA 11 – Wicogora Mugenzi

I N S H A M A K E

GUTEGEREZA URI MU KIGERAGEZO

GUTEGEREZA URI MU KIGERAGEZO

ICYO KWIBUKWA: “Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza ‘no gukiranuka” ( Abagalatiya 5:22 ).

KU ISABATO NIMUGOROBA, 03.09.2022

Ibyiringiro n’ubugwaneza nk’ibikoresho by’ingenzi bidufasha gutsinda ibigeragezo, byombi bisobanurwa no gutegereza. Gutegereza bivugwa muri Bibiliya, ntibisobanuye gutegereza gusa! Ahubwo ni ugutegereza ufite Kwihangana. Ubwoko bw’Imana butegereza bwihanganye igihe buri mu kigeragezo, kuko Imana ubwayo yihangana. Imana irihangana kuko ifite kamere y’urukundo! Ni Imana itabara ubwoko bwayo burengana. Dukwiye gusobanukirwa ko gutegereza wihanganye ari umugabane w’imbuto za Mwuka kandi ko Ari ingenzi mu gutsinda ibigeragezo kwacu. Gutegereza twihanganye bishoboka gusa iyo twizera uwo dutegereje.

KUWA MBERE, 04.09.2022

IMANA NYIR’UKWIHANGANA

Iyi ngingo iraturarikira gutegereza, ariko tugategereza twihanganye kandi twizeye! Nutegereza, wikwerekeza intekerezo zawe ku bintu utegereje; ahubwo,,,ohereza intekerezo zawe ku Mana yo ifite ibyo bintu mu biganza byayo. Igihe tugoswe no gushidikanya, tubujijwe amahwemo n’ibitubaho, cyangwa tuzahajwe n’ubukene cyangwa guhagarika umutima. Satani ashaka uko ahungabanya ibyiringiro dufite k’Uwiteka. Icyo gihe ni ho ashyira amakosa yacu imbere yacu kandi akatugerageresha kutiringira Imana, no gushidikanya urukundo rwayo. Satani aba yiringiye guca intege umuntu no kudutesha komatana n’Imana. Gucika intege gushobora guhungabanya kwizera kw’intwari ihebuje izindi kandi kugacogoza ubushake bushimikiriye. Nyamara Imana irabisobanukiwe neza kandi iracyari inyambabazi ndetse yuje urukundo. Imana isoma impamvu n’imigambi byo mu mutima. Icyigisho abayobozi mu murimo w’Imana bakeneye kwiga ni ugutegereza bihanganye no kwiringira Imana igihe ibintu byose bisa n’ibyijimye. Ntabwo ijuru rizabatererana mu munsi w’amakuba yabo.

KUWA KABIRI, 05.09.2022

MU GIHE CY’IMANA

Abagalatiya 4:4 handitswe ngo
“Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n’umugore, kandi wavutse atwarwa n’amategeko”. Yesu yaje kudupfira igihe gikwiriye gisohoye. Hano twakwibaza ibibazo byinshi! Yesu yabanje gutegereza imyaka ibihumbi byinshi mbere yuko aza ku isi guhangana n‘icyaha. Ese ntabwo isanzure ryari risobanukiwe ko icyaha cyari ikintu kibi cyane kuva na mbere hose? Na none kandi dushobora kwibaza impamvu, kugeza na n’ubu, Yesu agitegereje kugaruka. Dushobora na none kwibaza tuti, Kuki Imana itegereza igihe kirekire mbere yuko isubiza amasengesho yacu? Nyamara Imana yemera ko dutegereza kuko twigiramo amasomo menshi: Gutegereza bishobora gutuma dukura intekerezo zacu ku “bintu” maze tukongera kuzerekeza ku Mana ubwayo. Gutegereza bituma habaho kwaguka kw’ imbaraga nyinshi za mwuka, nko kwizera no kwiringira. Gutegereza bituma Imana irushaho kudusobanurira ibyari bitubereye urujijo. Dushobora kutamenya impamvu tugomba gutegereza; ni yo mpamvu tugomba kwiga kubeshwaho no kwizera.

KUWA GATATU, 06.09.2022

URUGERO RWO GUTEGEREZA

Dawidi yabaye intwari ya Isiraheli ubwo yicaga GoLiyati. Sawuli n’umuhungu we Yonatani bombi bari bazi ko Dawidi yari ateganyirijwe kuzaba umwami wagombaga gusimbura Sawuli (1 Samweli 23:17, 1 Samweli 24:21). Nyamara ntacyo Dawidi yigeze akora ngo yihutishe ibyo Imana yari yaramuteganyirije. Mu by’ukuri, agaragara nk’uwakoraga ibihabanye n’ibyo. Sawuli yamuhize kenshi ngo amwice ! Ariko ibuka igihe Dawidi yari aciye Sawuli urwaho ariko aho kumwica agakeba ku mwambaro we akigendera. Dawidi yashoboraga kwitsindishiriza mu buryo bworoshye mu gikorwa cyo kwica Sawuli. Yari abizi ko Sawuli apfuye yamusimbura! Ariko ntiyamwishe. lyo turebye urugendo rwose Dawidi yanyuzemo kugeza ageze ku ntebe y’ubwami, dushobora kubihinira mu nteruro ngufi: ntugafate icyo Imana itaratanga. Impano z’Imana buri gihe zakirwa heza iyo ziturutse mu biganza byayo kandi mu gihe gikwiriye. Ibi bishobora gusaba igihe kirekire cyane cyo gutegereza.

KUWA KANE, 07.09.2022

IKIBAZO CYO GUHUBUKA

Nyuma yo gutabara kw’Imana gukomeye nk’uko kwabereye ku musozi Karumeli, Eliya yagombaga kuba yuzuwe no kwizera ndetse no kwiringira, ariko ibihabanye n’ibyo, yahunze afite ubwoba ngo akize ubugingo bwe. lyo duhutiyeho, mu buryo bworoshye cyane, dushobora kwisanga turi ahantu tutari dukwiriye kuba turi. Kuri Eliya, ubwoba bwe ni bwo bwatumye ahahamuka maze ahungira mu butayu, yifuza kuba atarigeze avuka. Nuko marayika ahamagara uwo muhanuzi ngo ave muri ubwo buvumo, maze amutegeka guhagarara imbere y’Uwiteka ku musozi, agatega amatwi ngo yumve icyo Uwiteka amubwira. Burya byashoboka ko , uburakari, ishyaka, kubura kwizera, cyangwa icyo dutekereza ko ari umwete dufitiye Uwiteka bituma twihuta tukajya imbere aho tutari dukwiriye kuba! Ntawe ufite ubudahangarwa kuri aka kaga. Ibanga ni ukwitoza ukwizera Kugendana no kwiringira ubwiza n’imbabazi z’Imana, tuzi ko idukunda kandi ikaba idushakira ibirushijeho kutubera byiza. Ibi ntabwo byikora. Kwizera gushobora kuba impano, ariko ni impano ikeneye guhingwa, kuvomererwa kandi ikarindwa.

KUWA GATANU, 08.09.2022

KWIGA KWISHIMIRA UWITEKA

Mbese bisobanuye iki kwishimira Uwiteka?Kwishimira Uwiteka bisobanuye ko tugomba kubaho imibereho yo kwizera kuzuye. Tuvuge wenda ko abantu bakurwanya! Dawidi agenda asubiramo inshuro nyinshi, mu buryo butandukanye, imvugo “kwiringira Uwiteka.” Iringire ko Uwiteka akora. Ntukarakare, kuko Imana ari Imana yawe, kandi irimo kugukorera ndetse n’ubungubu. Ntabwo ukwiriye kwigora no kugerageza gushyira ibintu kuri gahunda ukoresheje imbaraga zawe. So wo mu ijuru ni we ubishinzwe. Mwiringire, mwiringire rwose. Nta kibasha kurogoya amahoro yacu, kuko Imana iri kumwe natwe kandi ikaba iri ku murimo. Dushobora kuyihimbaza, dushobora no kumwenyura, kuko nta muntu n’umwe wabasha gutsinda Imana yacu! Ni dushobora kwiga ibi, mu by’ukuri tuzahabwa ibyo imitima yacu yifuza, kuko tuzakira ibyo Data udukunda ashaka kuduha, mu gihe kirushijeho kuduhesha inyungu kandi kikazihesha n’ubwami bwayo.

KUWA GATANDATU, 09.09.2022

IBINDI BYO KWIGWA NO KUZIRIKANWA

Umugambi Imana idufitiye ushobora kudusaba gutegereza igihe kirekire, kandi mu by’ukuri ibi bishobora kumvikana nk’ikigeragezo. Kwiga kwihangana muri iki gihe bishobora kubaho igihe twerekeje intekerezo zacu ku Mana kandi tukiringira ko Imana iri mu ruhande rwacu. Hari impamvu nyinshi zo gutegereza, ariko zose zifitanye isano no gusohora kw’imigambi Imana idufitiye kandi ifitiye n’ubwami bwayo. Dushobora gutakaza byinshi iyo twihuse tukajya kure y’Imana, ariko dushobora kunguka byinshi iyo dukomeje kugira imyitwarire yo kwiringira Imana no kuyishimira. Imana ipima kandi igasuzuma buri kigeragezo cyose. “Sinshobora kubona umugambi w’Imana mu mubabaro wanjye, ariko izi icyiza kiruta ibindi. Bityo nzegurira Imana ubugingo bwanjye, umubiri wanjye n’umwuka wanjye kuko ari umuremyi wanjye w’indahemuka. “Kuko nzi uwo nizeye uwo ariwe, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugeza kuri urya munsi” (2 Timoteyo 1:12). Niba twarigishije kandi tugatoza imitima yacu kugira kwizera n’urukundo biruseho, urukundo no kwihangana kwinshi ndetse no kugira ibyiringiro nyakuri muri Data wa twese wo mu ijuru, nzi ko twagira amahoro n’umunezero biruseho umunsi ku munsi igihe tunyura mu ntambara zo muri ubu buzima. Ntabwo uhoraho ashimishwa no kubona duhagaritse imitima, twivanye mu biganza bya yesu. Icyo dukeneye cyane ni ukwihangana dutuje kandi turi maso.

Lesson XI / Summary
+250788800052
innokwiz@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *