Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya Samweli 4, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 10 Nzeri 2022

📖1 SAMWELI 4
[1] Bukeye Abisirayeli batera Abafilisitiya, bagandika ahateganye na Ebenezeri. Abafilisitiya na bo bagandika kuri Afeka.
[2] Abafilisitiya bateza urugamba kurwanya Abisirayeli, bagisakirana Abisirayeli baneshwa n’Abafilisitiya. Muri iyo ntambara bica abagabo nk’ibihumbi bine mu rugamba rw’ingabo z’Abisirayeli.
[5] Isanduku y’isezerano ry’Uwiteka igeze mu rugerero, Abisirayeli bose bavugira hejuru n’ijwi rirenga, isi irarangīra.
[10] Nuko Abafilisitiya bararwana, Abisirayeli baraneshwa barirukanka, umuntu wese yiroha mu ihema rye. Habaho kurimbuka kunini mu Bisirayeli, hapfa ingabo zigenza n’amaguru inzovu eshatu.
[11] Kandi isanduku y’Imana iranyagwa, n’abahungu ba Eli bombi Hofuni na Finehasi, barapfa.
[22] Aravuga ati “Icyubahiro gishize kuri Isirayeli, kuko isanduku y’Imana yanyazwe.”

Ukundwa n’Imana gira umunsi w’umunezero.
“Ziriririza umunsi w’isabato kugira ngo uweze, uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse. (Gutegeka kwa Kabiri 5:12)

1️⃣ ABISIRAHELI BATERA ABAFILISITIYA
🔰Abisiraheli bateye abafilisitiya batagishije Imana inama niyo mpamvu batsinzwe.
⚠️Bukeye Abisiraheli batera Abafilisitiya, bagandika ahateganye na Ebenezeri. Abafilisitiya na bo bagandika kuri Afeka.” Abisiraheli bagabye icyo gitero batagishije Imana inama, nta n’umutambyi mukuru cyangwa umuhanuzi ubyemeye. “Abafilisitiya biteza urugamba kurwanya Abisiraheli, bagisakirana, Abisiraheli baneshwa n’Abafilisitiya. Muri iyo ntambara bica abagabo nk’ibihumbi bine mu rugamba rw’ingabo z’Abisirayeli.” Izo ngabo zari zineshejwe zakutse umutima zasubiye mu mahema yazo, maze “abakuru ba Isirayeli barabazanya bati: ‘Ni iki gitumye Uwiteka atureka tukaneshwa uyu munsi imbere y’Abafilisitiya?’” Iryo shyanga ryari rigeze aho rigomba guhabwa ibihano by’Imana, nyamara ntabwo abantu babonye ko ibyaha byabo ari byo byabaye intandaro y’ako kaga gakomeye bagize. (AA405.2)
‼️ Icyaha cy’inzu ya Eli gitangiye kubageraho. Ikibabaje nuko banajyanye isanduku y’Uwiteka ku rugamba!
👉🏽Baravuze bati: “Nimuze tujye kwenda isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, tuyikure i Shilo tuyizane aha, kugira ngo nigera muri twe idukize amaboko y’ababisha bacu.” Nta tegeko cyangwa uburenganzira Uwiteka yari yaratanze by’uko bajyana isanduku y’isezerano ku rugamba; nyamara Abisiraheli bizeraga ko intsinzi izaba iyabo, maze ubwo abahungu ba Eli bari bayigejeje mu rugerero rwabo, batera hejuru cyane. (AA 405.2)

2️⃣ ISANDUKU Y’UWITEKA INYAGWA
🔰(I’m. 17) Uwo muvuzi w’amacumu aramusubiza ati “Abisirayeli bahunze Abafilisitiya. Habayeho kurimbuka kw’abantu benshi, abahungu bawe bombi Hofuni na Finehasi bapfuye, kandi isanduku y’Imana yanyazwe.”
⚠️ Nyuma yo gutsindwa urugamba, rwaguyemo benshi harimo n’abahungu ba Eli, isanduku y’Uwiteka iranyagwa! Birababaje❗️
➡️Icyaha kimwe kiticujijwe gishobora gutuma ibindi byaha bicyuririraho. Ni byiza kwihana ukimenyaho ko wacumuye. Yesu ateze ibiganza, ategereje ko wihana akakwakira. Uyu munsi niwo wawe muvandimwe. (Zaburi 100:5) Kuko Uwiteka ari mwiza, Imbabazi ze zihoraho iteka ryose, Umurava we uhoraho ibihe byose.

🛐 MANA YACU DUHE KWIHANA ICYAHA CYOSE KIDUTANDUKANYA NAWE

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *