Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 SAMWELI 1: KUVUKA KWA SAMWELI – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya Samweli 1 , usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 07 Nzeri 2022

📖1 SAMWELI 1
[3] Uwo mugabo yajyaga ava mu mudugudu w’iwabo uko umwaka utashye, akajya i Shilo gusenga no gutambira Uwiteka Nyiringabo ibitambo. Kandi bene Eli bombi, Hofuni na Finehasi abatambyi b’Uwiteka ni ho babaga.
[6] Kandi mukeba we yajyaga amubabaza cyane akamutera agahinda, kuko Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.
[12] Nuko akomeza gusenga atyo imbere y’Uwiteka, Eli yitegereza umunwa we.
[13] Kandi muri uwo mwanya Hana yasabiraga mu mutima we, iminwa ye ikanyeganyega ariko ijwi rye ntirihinguke. Ni cyo cyatumye Eli yibwira ko yasinze.
[17] Maze Eli aramusubiza ati “Genda amahoro. Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye.”
[20] Igihe gisohoye Hana asama inda, bukeye abyara umwana w’umuhungu amwita Samweli ati “Kuko namusabye Uwiteka.”
[21] Maze uwo mugabo Elukana n’abo mu rugo rwe bose barahaguruka, bajya gutambira Uwiteka igitambo cy’uwo mwaka no guhigura umuhigo.
[27] Uyu mwana ni we nasabye kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye.
[28] Ni cyo gitumye mutura Uwiteka, azaba uwatuwe Uwiteka iminsi yose yo kubaho kwe.” Nuko asengera Uwiteka aho ngaho.

1️⃣ IKIGERAGEZO CYO KUBURA URUBYARO
🔰 Hana yahuye n’ikigeragezo cyo kubura urubyaro, ndetse birushaho kuba bibi ubwo mukeba we Penina yahoraga amunnyega, akamwishima hejuru!
➡️ Uyu muryango wa Elukana na Hana, wubahaga Imana ntiwari warabonye umugisha wifuzwaga cyane n’Umuheburayo uwo ari we wese. Urugo rwabo rwari rutarakagira umunezero utewe n’ijwi ry’umwana uruvutsemo kandi kubwo kwifuza ko izina rye ritazibagirana, byatumye umugabo ashaka undi mugore nk’uko byari byaragenze ku bandi benshi. Ariko iyo ntambwe yatewe biturutse ku kutizera Imana ntiyamuzaniye umunezero. Uwo muryango wungukaga abana b’abahungu n’ab’abakobwa, ariko ibyishimo n’ubwiza by’umuhango wera Imana yashyizeho byari byononekaye kandi n’amahoro y’urwo rugo nayo yari yatokowe. Penina wari umugore wa kabiri, yagiraga ishyari n’ibitekerezo bigufi, maze akaba umwirasi n’umunyagasuzuguro. Hana we yabonaga ibyiringiro bisa n’ibitakiriho, kandi imibereho ye yari nk’umutwaro uremereye; nyamara yihanganira icyo kigeragezo n’ubwitonzi ativovota. (AA 394.2)

2️⃣ ISENGESHO RYA HANA
🔰 Kandi muri uwo mwanya Hana yasabiraga mu mutima we, iminwa ye ikanyeganyega ariko Ijwi rye ntirihinguke. (um. 13). Isengesho ryo mu mutima ni ingenzi mu mibereho yacu.
➡️ Ureke ijisho ry’lmana risuzume umutima wawe wiherereye Imana yonyine ni yo yumva gusenga ko mu rwiherero. Nta gutwi k’umunyamatsiko gukwiriye kumva bene iyo misabire umutima w’ĹŤsengera ahiherereye ntugotwa n’ibiwuhuza, ntiwumva urusaku no gusamāra gutewe n’iby’isi, ushakana lmana ituza kandi ufite umwete mwinshi. (KY48.5 & 49.1)

➡️ iyo Mana ifite ubwenge butagerwa, ibona byose, igatwarisha byose ljambo ryayo uko ishatse, izumvira gutaka kwacu rwose, itum’umucy’uvira mu mitima yacu. Gusenga k’ukuri ni ko kuduhuza n’umutima w’lsumbabyose. Nubgo tutiyumvamo, ntitumenye uwo mwanya ko Umucunguzi wacu aduhengekeye umusaya afite imbabazi n’urukundo, nyamara ni ko biri koko. Ntidushobora kumva uko adukorakora, nyamara rero ukuboko kwe akuturambikanaho urukundo n’impuhwe nyinshi. (KY 48.1)

3️⃣ IGISUBIZO CY’ISENGESHO
🔰 Isengesho rya Hana ryarasubijwe ahabwa impano yari yarasabye Imana akomeje. Ubwo yitegerezaga uwo mwana yamwise Samweli, bisobanuye “uwasabwe Uwiteka.” Nyina abonye ko uwo mwana akuze bihagije ku buryo batandukana, ahita asohoza umuhigo yahize. Yakundaga umwana we n’umutima wose wa kibyeyi; kandi buri munsi, ubwo yitegerezaga akabona imbaraga ze ziyongera kandi akumva uwo mwana ahoha, yarushagaho kumukunda. Yari umwana we w’ikinege, impano y’umwihariko yatanzwe n’Imana; nyamara yari yaramwakiriye nk’ubutunzi bweguriwe Imana, kandi ntiyajyaga kwima Utanga ibye bwite. (AA 395.3)

Ese dusohoza amasezerano cg duhigura umuhigo twahize? Hana atubere urugero rwiza.

🛐 MANA DUHE GUSENGA NO KWIZERA ISEZERAN🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *