Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
RUSI 4 : BOWAZI AHUNGURA RUSI, ABYARA OBEDI SEKURU WA DAWIDI – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya RUSI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 06 Nzeri 2022

📖RUSI 5
[1] Bowazi ajya mu marembo y’umudugudu yicarayo, wa mucunguzi yavuze anyura aho aramuhamagara ati “Yewe mugabo, nyura hano wicare aha.” Arahanyura aricara.
[5] Maze Bowazi aramubwira ati “Nugura iyo sambu na Nawomi, ukwiriye no kuyigurana na Rusi Umumowabukazi wari muka nyakwigendera, gucikura nyakwigendera ngo uwo izabe gakondo ye.”
[9] Bowazi abwira abakuru n’abantu bose ati “Mbatanze ho abagabo uyu munsi, yuko nguze ibyari ibya Elimeleki byose, n’ibyari ibya Kiliyoni na Mahaloni, mbiguze na Nawomi.
[10] Kandi na Rusi Umumowabukazi wari muka Mahaloni, ndamuguze ngo abe umugore wanjye, kugira ngo ncikure nyakwigendera uwo ngo izabe gakondo ye, izina rya nyakwigendera rye kuzima muri bene wabo no mu marembo y’umudugudu wabo, mbatanze ho abagabo uyu munsi.”
[13] Nuko Bowazi acyura Rusi aba umugore we, aryamana na we Uwiteka amuha gusama inda, abyara umuhungu.
[14] Abagore babwira Nawomi bati “Uwiteka ahimbazwe, utakuretse udafite umucunguzi. Icyaduha akazaba ikirangirire mu Bisirayeli.
[15] Kandi azasubiza intege mu bugingo bwawe, azagutunga mu bukecuru bwawe, kuko umukazana wawe ugukunda akakugirira umumaro uruta uwo abahungu barindwi, ari we umubyaye.”
[16] Nawomi ajyana uwo mwana amushyira mu gituza cye, aba umurezi we.
[17] Abagore b’abaturanyi be bamwita izina bati “Nawomi abyariwe umuhungu.” Bamwita Obedi ari we se wa Yesayi, se wa Dawidi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Kwihangana gutera kunesha kandi imbuto z’umugisha zera ku giti cy’umuruho.

1️⃣ BOWAZI ACUNGURA RUSI
🔰 Rusi yari umugore ufite imico idasanzwe, ikindi nuko yari intwari yanezezaga umugabo we, yari umukozi ntiyari umunebwe mu mirima n’ahandi. Uburyo Rusi yabereye umukobwa mwiza Nawomi byamuteye kumukunda cyane ndetse amufasha gutsindira umutima wa Bowazi ndetse barabana. Imana imushumbusha undi mugabo wo mu bwoko bwayo bityo nawe aba umwe mu bwoko bw’Imana.

➡️ Gukora neza buri gihe ntabwo ari ibintu byoroshye ariko nibwo buryo bwiza bwo kubaha no kunezeza Imana. Rusi yahisemo neza ndetse ntiyigeze yifuza gusubira inyuma mu mahitamo ye nubwo atarazi mu by’ukuri icyo bizatanga.

➡️ Yabonye umucunguzi Bowazi ndetse babyarana umwana w’umuhungu.

2️⃣ KUBAHA KWATUMYE ABA NYIRAKURUZA WA YESU
🔰 Kubaha nyirabukwe no kwanga kumusiga byatumye Rusi ahindurirwa ubwenegihugu, ndetse aba mu bisekuruza by’Umucunguzi Yesu Kristo.
➡️ (Mt 1:5,17). Salumoni yabyaye Bowazi kuri Rahabu, Bowazi yabyaye Obedi kuri Rusi, Obedi yabyaye Yesayi, (5)
Nuko ba sekuruza bose, uhereye kuri Aburahamu ukageza kuri Dawidi ni cumi na bane, kandi uhereye kuri Dawidi ukageza igihe bimuriwe i Babuloni ni cumi na bane, kandi uhereye icyo gihe bimuriwe i Babuloni ukageza kuri Kristo ni cumi na bane. (17)

3️⃣ INEZA IRITURWA
🔰 (Imigani 19:22) Ineza y’umuntu ni yo imutera gukundwa. Kandi mu Bafilipi 4:5 hati : Ineza yanyu imenywe n’abantu bose, Umwami wacu ari bugufi. Kubw’urukundo rwa Rusi rwo kunamba kuri nyirabukwe, Imana yamuhaye umwana w’umuhungu bimenyekana mu mudugudu. (Um. 4) Abagore babwira Nawomi bati “Uwiteka ahimbazwe, utakuretse udafite umucunguzi. Icyaduha akazaba ikirangirire mu Bisirayeli.
➡️ Uwo mwana yitwa Obed, risobanura ngo Dusenge Imana, kuko iryo niryo ryari rimukwiriye. Nari nziko nshobora gufatanya umunezero wo gusenga Imana n’umuntu utari umwizera. Umurimo Rusi yakoreye Imana, gusenga kwe no kwiringira Imana kwe, ibyo byose byatumye haboneka byinshi mu buzima bwe, bituma mpindukira mva mu gushidikanya no mu mubabaro nari mazemo igihe kirekire, ngarukira Imana ihoraho, ndayisenga. (Abana b’Imana, P.13)

Imana ishimwe kuko iyo tuyizeye iduhindurira amateka.

🛐 *MANA DUHE KUKUNAMBAHO *

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *