Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ITANGIRIRO 20:UMWAMI W’I GERARI ACYURA SARA, IMANA IMUTEGEKA KUMUSUBIZA ABURAHAMU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 20 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Kuwa 06 GICURASI 2025

[1]Aburahamu avayo agenda yerekeje i Negebu, atura hagati y’i Kadeshi n’i Shuri, asuhukira i Gerari.
[2]Aburahamu avuga Sara umugore we ati “Ni mushiki wanjye”, Abimeleki umwami w’i Gerari atumira Sara aramujyana.
[3]Maze Imana ibonekerera Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti “Umeze nk’intumbi ku bwa wa mugore wenze, kuko afite umugabo.”
[6]Imana imusubiriza mu nzozi iti “Koko nzi yuko ukoze ibyo ufite umutima ukiranutse, kandi nanjye nakubujije kuncumuraho, ni cyo cyatumye ntagukundira kumukoraho.
[7]Noneho subiza uwo mugabo umugore we, kuko ari umuhanuzi, azagusabira ukarama. Ariko nutamumusubiza, umenye yuko utazabura gupfana n’abawe bose.”
[11]Aburahamu aramusubiza ati “Ni uko nibwiraga ntashidikanya yuko aha hantu nta kubaha Imana guhari, kandi nanjye nari nzi ko bazanyica bampora umugore wanjye.
[17]Aburahamu asaba Imana, ikiza Abimeleki n’umugore we n’abaja be, barabyara.
[18]Kuko Uwiteka yari yazibye inda z’abo mu rugo rwa Abimeleki bose, abahora Sara umugore wa Aburahamu.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Aburahamu yongeye kugwa mu kigeragezo yaguyemo muri Egiputa ariko nyuma yaje kukivamo yemye abasabira umugisha w’urubyaro kandi we nta mwana yagiraga.

1️⃣ ABURAHAMU YONGERA KUBESHYA KO SARA ARI MUSHIKI WE
🔰Aburahamu yasuhukiye I Gerari ahageze yongera kugwa mu mutego wo kubeshya ko Sara ari mushiki we
▶️ Biragoye kumva uko iki kintu cyongeye kumubaho
🔰 Imana mu kugira neza kwayo yakomeje kwita no kurinda umuryango wa Aburahamu n’igihe babaga bishyize mu nzira y’akaga ibuza Abimeleki gucyura Sara.
🔺 *Imana yagombaga kurimbura imizi yose y’amateka y’Aburahamu na Sara I Mezopotamiya!Amasezerano bari baragiranye! Kandi ubwo Imana yankuraga mu nzu ya data ikanzerereza, naramubwiye nti ‘Iyo ni yo neza uzajya ungirira, aho tuzajya tugera hose ujye uvuga yuko ndi musaza wawe.
➡️Dusabe IMANA natwe iduhindurire amateka yacu atari meza.

2️⃣ ABURAHAMU ASABIRA ABIMELEKI UMUGISHA
🔰Nyuma y’uko Imana ibuza Abimeleki kugira icyo atwara Sara yahaye Aburahamu ubutunzi bwinshi(amatungo n’abantu) anamusubiza Sara umugore we amukuraho umugayo imbere ya bose.
🔰Aburahamu yasabiye Abimeleki umugisha Imana yongera kubaha urubyaro.
❇️ Biratangaje kubona Aburahamu asabira abantu urubyaro agitegereje umwana w’isezerano
➡️ Icyizere cyose Aburahamu yari agifite mu Mana
🔰 Aburahamu yari yarasobanukiwe n’izina rye ko Imana ari yo se. Imana akesha byose kandi itanga n’urubyaro.
⚠️Muvandimwe kuba udafite ikintu ntibikakubuze kugisabira abandi ku MANA. Igihe cyawe nawe kizagera, komeza uyizere.

🛐MANA TUGUSHIMIYE UBURINZI BWAWE BUBANA NATWE N’IYO TWISHYIZE MU KAGA.UDUHE KWEMERA UMUGISHA WADUHAYE MURI KRISTO NO KWEMERA KUBERA ABANDI UMUGISHA.🙏🏽

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *