Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ITANGIRIRO 21: KUVUKA KWA ISAKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 21 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 07 GICURASI 2025

📖ITANGIRIRO 21
[1]Uwiteka agenderera Sara nk’uko yavuze, Uwiteka agirira Sara ibyo yasezeranije.
[2]Sara asama inda ya Aburahamu ashaje, babyarana umuhungu igihe Imana yamubwiye kigeze.
[3]Aburahamu yita umuhungu yabyaye Isaka, uwo yabyaranye na Sara.
[5]Aburahamu yabyaye uwo muhungu we Isaka, amaze imyaka ijana avutse.
[6]Sara aravuga ati “Imana iranshekeje, abazabyumva bose bazasekana nanjye.”
[10]Ni cyo cyatumye abwira Aburahamu ati “Senda uyu muja n’umuhungu we, kuko umuhungu w’uyu muja atazaraganwa n’umuhungu wanjye Isaka.”
[22]Muri iyo minsi, Abimeleki na Fikoli umutware w’ingabo ze babwira Aburahamu bati “Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose.
[23]Nuko rero, undahire Imana yuko utazandiganya cyangwa umwana wanjye cyangwa umwuzukuru wanjye, ahubwo ineza nakugiriye ko uzayinyitura, jyewe n’igihugu wasuhukiyemo.”
[33]Aburahamu atera igiti cyitwa umwesheri i Bērisheba, yambarizayo izina ry’Uwiteka, Imana ihoraho.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Imana yahamagaye Aburahamu imukuye muri Uri y’abakaludaya yakomeje kurinda ijambo ryayo kandi mu gihe gikwiriye yasohoje amasezerano.

1️⃣ KUVUKA KWA ISAKA

🔰Igihe cy’Imana gisohoye,Imana yasohoreje amasezerano Aburahamu na Sara bibaruka umwana w’isezerano Isaka.Aburahamu yari afite imyaka 100
❇️Isaka yabaye umunezero ndenze mama we araseka!
❇️Aburahamu yibutse isezerano n’ijuru akeba umuhungu we ku munsi wa 8

2️⃣ GUSENDA INSHOREKE

▶️Ubwo Aburahamu yishimiraga gucuka kwa Isaka yishimanye n’abantu,umwana w’inshoreke yarabasetse Sara aramubona
🔰Sara yavugiwe mo n’ijuru asaba ikintu gikomeye: Senda uyu muja n’umuhungu we, kuko umuhungu w’uyu muja atazaraganwa n’umuhungu wanjye Isaka.
▶️Umuntu umwe gusa kandi uwo ni Isaka niwe wari kuba inzira yo kunyuzamo gahunda y’Imana yo kugira abayubaha
❇️Aburahamu yarababaye ariko Imana yamweretse ko ari gahunda y’Imana
▶️Dusoma mu ba Galatiya 5:1 Ubwo Kristo yatubaturiye kuba ab’umudendezo, nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n’ububata
❇️Yesu yadukuye mu bubata kandi adusaba kutongera kubohwa n’ububata!
🔺 Igihe cyose tugerageje gukora ikintu icyo aricyo cyose n’imbaraga zacu duhinduka Ishmael! Igihe cyose turetse kugerageza, tubaho mubwisanzure bwUmwana. Ubuzima bwa gikristo bushingiye kukuba niba hari ikintu cyakozwe natwe muri kamere yacu. Igihe cyose tugerageje gukora ikintu kugirango dushimishe Imana, itegeko ry’urupfu ruraza hanyuma tugasubira kumwanya wa Ishimayeli tugahinduka abana b’umuja
🔰 Kuvuka kwa Isaka wari utegerejwe igihe kinini kugira ngo ibyiringiro byabo byuzure, kwatumye amahema y’Aburahamu na Sara asabamo umunezero. Nyamara kuri Hagari we, ibyiringiro bye yari atezeho amakiriro byari biyoyotse. Ishimayeli wari umaze kuba umusore, abantu bose babonaga ko ari we uzaragwa ubutunzi bw’Aburahamu kandi akaba n’umuragwa w’imigisha yasezeranyijwe abazamukomokaho. Ubwo rero yari ashyizwe ku ruhande; maze muri kwa gucika intege kwabo, umubyeyi n’umuhungu we banga uwo mwana wa Sara. Ubwo abandi barushagaho kwishima, niko Hagari n’umuhungu we bagiraga ishyari rikabije, kugeza ubwo Ishimayeli ahangara gukwena ku mugaragaro umuragwa w’isezerano ry’Imana.(AA931)
❌ Iyo Imana iba yemera ko abantu bashaka abagore benshi Imana ntiba yarategetse Aburahamu kwirukana Hagari{SR80.2}

3️⃣. ABURAHAMU NA ABIMELEKI BARASEZERANA

🔰Nyuma yo gusenda inshoreke n’umwana wayo,Abimeleki wari waratonganije Aburahamu kubw’integenke noneho yabonye ko ari umuntu udasanzwe: “Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose.Nuko rero, undahire Imana yuko utazandiganya cyangwa umwana wanjye cyangwa umwuzukuru wanjye, ahubwo ineza nakugiriye ko uzayinyitura, jyewe n’igihugu wasuhukiyemo.”
▶️Igihe kamere yasimbuwe na Mwuka abatuzengurutse, abatubona babona Imana muri twe.
▶️ Nk’uko wari umuco we Aburahamu,aha naho yahambarije Imana yo ikwiye ikuzo no guhimbazwa.

🛐MWAMI MANA,DUHE GUSHIKAMA KU MASEZERANO NO KWIZERA KO IGIHE GIKWIRIYE GISOHOYE USUBIZA.🙏🏾

Wicogora mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *