Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 21 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 07 GICURASI 2025
đITANGIRIRO 21
[1]Uwiteka agenderera Sara nk’uko yavuze, Uwiteka agirira Sara ibyo yasezeranije.
[2]Sara asama inda ya Aburahamu ashaje, babyarana umuhungu igihe Imana yamubwiye kigeze.
[3]Aburahamu yita umuhungu yabyaye Isaka, uwo yabyaranye na Sara.
[5]Aburahamu yabyaye uwo muhungu we Isaka, amaze imyaka ijana avutse.
[6]Sara aravuga ati âImana iranshekeje, abazabyumva bose bazasekana nanjye.â
[10]Ni cyo cyatumye abwira Aburahamu ati âSenda uyu muja n’umuhungu we, kuko umuhungu w’uyu muja atazaraganwa n’umuhungu wanjye Isaka.â
[22]Muri iyo minsi, Abimeleki na Fikoli umutware w’ingabo ze babwira Aburahamu bati âImana iri kumwe nawe mu byo ukora byose.
[23]Nuko rero, undahire Imana yuko utazandiganya cyangwa umwana wanjye cyangwa umwuzukuru wanjye, ahubwo ineza nakugiriye ko uzayinyitura, jyewe n’igihugu wasuhukiyemo.â
[33]Aburahamu atera igiti cyitwa umwesheri i BÄrisheba, yambarizayo izina ry’Uwiteka, Imana ihoraho.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Imana yahamagaye Aburahamu imukuye muri Uri yâabakaludaya yakomeje kurinda ijambo ryayo kandi mu gihe gikwiriye yasohoje amasezerano.
1ď¸âŁ KUVUKA KWA ISAKA
đ°Igihe cyâImana gisohoye,Imana yasohoreje amasezerano Aburahamu na Sara bibaruka umwana wâisezerano Isaka.Aburahamu yari afite imyaka 100
âď¸Isaka yabaye umunezero ndenze mama we araseka!
âď¸Aburahamu yibutse isezerano nâijuru akeba umuhungu we ku munsi wa 8
2ď¸âŁ GUSENDA INSHOREKE
âśď¸Ubwo Aburahamu yishimiraga gucuka kwa Isaka yishimanye nâabantu,umwana wâinshoreke yarabasetse Sara aramubona
đ°Sara yavugiwe mo nâijuru asaba ikintu gikomeye: Senda uyu muja nâumuhungu we, kuko umuhungu wâuyu muja atazaraganwa nâumuhungu wanjye Isaka.
âśď¸Umuntu umwe gusa kandi uwo ni Isaka niwe wari kuba inzira yo kunyuzamo gahunda yâImana yo kugira abayubaha
âď¸Aburahamu yarababaye ariko Imana yamweretse ko ari gahunda yâImana
âśď¸Dusoma mu ba Galatiya 5:1 Ubwo Kristo yatubaturiye kuba abâumudendezo, nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa nâububata
âď¸Yesu yadukuye mu bubata kandi adusaba kutongera kubohwa nâububata!
đş Igihe cyose tugerageje gukora ikintu icyo aricyo cyose nâimbaraga zacu duhinduka Ishmael! Igihe cyose turetse kugerageza, tubaho mubwisanzure bwUmwana. Ubuzima bwa gikristo bushingiye kukuba niba hari ikintu cyakozwe natwe muri kamere yacu. Igihe cyose tugerageje gukora ikintu kugirango dushimishe Imana, itegeko ryâurupfu ruraza hanyuma tugasubira kumwanya wa Ishimayeli tugahinduka abana bâumuja
đ° Kuvuka kwa Isaka wari utegerejwe igihe kinini kugira ngo ibyiringiro byabo byuzure, kwatumye amahema yâAburahamu na Sara asabamo umunezero. Nyamara kuri Hagari we, ibyiringiro bye yari atezeho amakiriro byari biyoyotse. Ishimayeli wari umaze kuba umusore, abantu bose babonaga ko ari we uzaragwa ubutunzi bwâAburahamu kandi akaba nâumuragwa wâimigisha yasezeranyijwe abazamukomokaho. Ubwo rero yari ashyizwe ku ruhande; maze muri kwa gucika intege kwabo, umubyeyi nâumuhungu we banga uwo mwana wa Sara. Ubwo abandi barushagaho kwishima, niko Hagari nâumuhungu we bagiraga ishyari rikabije, kugeza ubwo Ishimayeli ahangara gukwena ku mugaragaro umuragwa wâisezerano ryâImana.(AA931)
â Iyo Imana iba yemera ko abantu bashaka abagore benshi Imana ntiba yarategetse Aburahamu kwirukana Hagari{SR80.2}
3ď¸âŁ. ABURAHAMU NA ABIMELEKI BARASEZERANA
đ°Nyuma yo gusenda inshoreke nâumwana wayo,Abimeleki wari waratonganije Aburahamu kubwâintegenke noneho yabonye ko ari umuntu udasanzwe: âImana iri kumwe nawe mu byo ukora byose.Nuko rero, undahire Imana yuko utazandiganya cyangwa umwana wanjye cyangwa umwuzukuru wanjye, ahubwo ineza nakugiriye ko uzayinyitura, jyewe nâigihugu wasuhukiyemo.â
âśď¸Igihe kamere yasimbuwe na Mwuka abatuzengurutse, abatubona babona Imana muri twe.
âśď¸ Nk’uko wari umuco we Aburahamu,aha naho yahambarije Imana yo ikwiye ikuzo no guhimbazwa.
đMWAMI MANA,DUHE GUSHIKAMA KU MASEZERANO NO KWIZERA KO IGIHE GIKWIRIYE GISOHOYE USUBIZA.đđž
Wicogora mugenzi