Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 19 cy’INTANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 5 GICURASI 2025
đITANGIRIRO 19
[1]Ba bamarayika bombi bagera i Sodomu nimugoroba, Loti yari yicaye mu marembo y’i Sodomu. Loti ababonye arahaguruka ngo abasanganire, yikubita hasi yubamye.
[2]Arababwira ati âNdabinginze ba databuja, nimwinjire mu nzu y’umugaragu wanyu, muharare bucye, mwoge ibirenge, ejo muzazinduke mugende.âBaramusubiza bati âOya, turarara mu nzira bucye.â
[9]Baramusubiza bati âHave tubise!â Bati âUru rugabo rwaje rusuhuka, none rwigize umucamanza. Turakugirira inabi iruta iyo tugiye kugirira ba bandi.â Basunika Loti cyane, begera urugi kurumena.
[13]Tugiye kurimbura aha hantu, kuko gutaka kw’abaharega kwagwiriye imbere y’Uwiteka, akadutuma kuharimbura.â
[14]Loti arasohoka, avugana n’abakwe be barongoye abakobwa be, arababwira ati âNimuhaguruke muve aha hantu, kuko Uwiteka agiye kurimbura uyu mudugudu.â Ariko abakwe be bo babigize nk’ibikino.
[16]Maze azaririye, abo bagabo bafata ukuboko kwe n’uk’ umugore we n’ay’abakobwa be bombi, Uwiteka amubabariye, baramusohora, bamushyira inyuma y’uwo mudugudu.
[17]Bamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati âHunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.â
[29]Ubwo Imana yarimburaga imidugudu yo muri icyo kibaya, yibutse Aburahamu, yohereza Loti ngo ave muri iryo tsembwa, ubwo yatsembaga imidugudu Loti yari atuyemo.
[33]Batereka se vino muri iryo joro, uw’impfura aragenda aryamana na se, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse.
[37]Uw’imfura abyara umuhungu amwita Mowabu. Uwo ni we sekuruza w’Abamowabu na bugingo n’ubu.
[38]Umuto na we abyara umuhungu amwita Benami, ari we sekuruza w’Abamoni na bugingo n’ubu.
Ukundwa,amahoro yâImana abane nawe.Nâubwo Sodomu cyari ikibaya cyiza kandi cyera ibyaha byayo baje kurundanywa bigera mu ijuru.
1ď¸âŁ ABAMARAYIKA BAGERA I SODOMA
âď¸Nkâuko byabaye kuri Aburahamu,Loti nawe yakiriye abashyitsi asanga yakiriye intumwa zâizuju
đ° Iyo ataba yarimenyereje umutima wâubugiraneza, aba yarasigaye muri Sodomu akarimburanwa nâabayirimo. Ingo nyinshi, igihe zikinga imiryango ngo zidacumbikira abashyitsi, zikingirana intumwa yâImana, yari ibazaniye imigisha, ibyiringiro nâamahoro. {AA 100.4}
âśď¸Ubwo yakiraga abamalayika, abaturage bâi Sodomu baraje bifuje kugirira nâabi abo bashyitsi.âśď¸Bashaka kubakorera ubutinganyi
đşIgikombe cya Somomu cyari cyuzuye. Loti amenyeshwa umugambi wo kurimburwa kwa Sodomu anasabwa gukiza ubuzima bwe, abe nâubwo abakwe be n’ubwo aba babihinyuye!
đ° âDore, iki ni cyo gicumuro cya murumuna wawe Sodomu: ubwibone, nâibyo kurya byinshi, nâubukire bwe nâubwo abakobwa be; kandi ntiyakomezaga ukuboko kwâabakene nâindushyi. Bari abirasi maze bakorera ibizira imbere yanjye: nuko mbibonye mperako mbakuraho.â Ezekiyeli 16:49, 50.
â Nâubwo abanyasodomu bari bazi Imana ya Aburahamu wabatabaye babaye iminyago, bahisemo ibibanezeza maze ijoro ryabo rya nyuma rirabudika
2ď¸âŁ ABAMARAYIKA BAKURA LOTI I SODOMU, IMANA IRAHARIMBURA
âśď¸Loti nâabiwe bahawe amabwiriza yo gukiza amagara yabo ndetse ahabwa amabwiriza akomeye Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.â
âď¸ Nâuno munsi ijwi riracyahamagara rigira riti: Dore mpagaze ku rugi ndakomanga, umuntu nakingura nzinjira iwe dusangire
âśď¸ Imana irararikira abantu gusokoka muri babuloni
đş Nyamara nkâabanyasodomu hari abanga kuva i Sodomu, abandi bakavayo batavuyeyo nka Muka Loti bakazimirira mu nzira nkâuko yabaye inkingi yâumunyu!
âśď¸ Mu gihe abantu bavuga bati wifuza iki kigereho, mu gihe abantu bavuga bati ibyiza biri imbere hari akaga kubanze kumvira Imana
âśď¸ Nkâuko byagenze mu minsi ya Nowa na Loti, hagomba kuba itandukaniro hagati yâicyaha nâabanyabyaha. Ntabwo ibyâImana bikwiye kwivanga nâibyâisi, nta gusubira inyuma gutwara ubutunzi bwâisi. âNtimubasha gukorera Imana na mamomi.â Matayo 6:24. {AA 105.5}
3ď¸âŁ INKOMOKO Y’ABAMOWABU N’ABAMONI
âśď¸Bakobwa ba Loti babonye basigaranye na se bishakiye inzira yo kororoka basindisha se bakomokwaho nâamoko 2 abamowabu nâabamoni
âśď¸ Bari barangirikiye i Dodomu batabasha gutandukanya ikibi n’icyiza.
đşNkâihwa mu kirenge cyangwa akabuye mu rukweto aya moko yaguye nabi ishyanga ryera.
Mukundwa, isi irakamwa makuru, turararikirwa guhunga ndetse no kumenya guhitamo aho dutura hatatwangiza twe nâabacu. Ijwi riraturarika ngo hunga udapfa.
đMANA TWABWIWE BYINSHI TWIGISHWA BYINSHI TUBASHISHE GUHUNGA IBY’ISI NGO TUDAPFA.”đđ˝
Wicogora mugenzi