Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 27 MATA 2025.
📖 ITANGIRIRO 11
[1]Isi yose yari ifite ururimi rumwe n’amagambo amwe.
[2]Bagenda berekeye iburasirazuba, babona ikibaya kiri mu gihugu cy’i Shinari, barahatura.
[4]Baravuga bati “Mureke twiyubakire umudugudu n’inzu y’amatafari ndende, izagere ku ijuru, kugira ngo twibonere izina rimenyekana, twe gutatanira gukwira mu isi yose.”
[5]Uwiteka amanurwa no kureba umudugudu n’inzu ndende, abana b’abantu bubatse.
[7]Reka tumanuke tuhahindurire ururimi rwabo, rubemo nyinshi zinyuranye, be kumvana.”
[8]Uwiteka abatataniriza gukwira mu isi yose, barorera kubaka wa mudugudu.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Umunara wa Babeli werekana urugero rukomeye rwo kurwanya Imana n’ibyo yavuze. N’uyu munsi abantu bubatse kandi bari kubaka umunara wa Babeli. Iga neza umenye niba utari umwe muri bo ubizi cg utabizi.
1️⃣IMBARAGA N’UBWENGE MU KURWANYA IMANA
🔰Mu kubaka umunara ufite uburebure busumba aho amazi y’Umwuzure yageze, bibwiraga ko batazongera guhura n’ingorane zose. Kandi ubwo bazashobora kuzamuka bakagera ku bicu, bizeraga ko bazashobora kumenya icyateye Umwuzure. Ibyo byose babikoreye kwishyira hejuru no gukuza ubwibone bw’abawuhimbye kugira ngo abazabakomokaho bazatere Imana umugongo, maze bibatere kwishora mu bigirwamana. AA 73.4
➡️Intambara ikomeye hagati y’ikiza n’ikibi yagaragariye cyane i Babeli. Imana iti nta mwuzure uzongera kubaho abantu bati ntawakwizera ibyo wavuze. Iti nijye uri hejuru, bati natwe twagera aho hejuru tulavuguruza ibyo wavuze. Ese n’uyu munsi biriho?
2️⃣INSINZI IHORA ARI IY’IMANA
🔰. “Uwiteka abatatanyiriza ku isi yose.” Uko gutatana kwari uburyo bwo gutuza abantu ku isi yose; n’uko umugambi w’Imana wuzurishwa uburyo abantu bari barakoresheje ngo bawubuze gusohora. AA 74.1
➡️Satani n’abakoze baharanira kuburizamo imigambi y’Imana, ariko buri gihe birangira isohoye. Abantu bashakaga kwibumbira hamwe mu kugomera Imana, ibatatanyirisha igitangaza gikomeye.
3️⃣KWIHANGANA KW’IMANA
🔰Imana yihanganira cyane ubuyobe bw’abantu, ikabaha amahirwe yo kwihana; ariko yita cyane kubyo bakoresha banga kwemera ubuyobozi bwayo bukiranuka n’amategeko yayo azira inenge. Uko ibihe bihaye ibindi, ukuboko kutagaragara gufashe ubudahangarwa bw’ubutegetsi kubangurirwa gukuraho gukiranirwa AA 75.1
➡️Imana iba ibona byose nta kiyisoba, ariko igakomeza kutwihanganira ngo twihane tutarimbuka. Nyamara tubonye ko atariko bizahora.
⚠️No muri iki gihe cyacu hari abubaka imiturirwa y’iminara. Abatizera bashyiraho amahame ajyanye n’ubumenyi mu bya siyansi, maze bakirengagiza ijambo ry’Imana. Bihandagaza guciraho iteka imico y’ubuyobozi bw’Imana; basuzugura amategeko yayo maze bakirata ko ubwenge bwabo bwihagije. AA 75.3
➡️Ese hari abihaye ubushobozi bwo gisimbuza amategeko y’Imana yabo? Ese hari abizera science kurusha uko bizera ibyanditse muri Bibiliya? Ese hari abiringira ubwenge no gusesengura kwabo kurusha kugisha Imana inama? Ese hari ibyavuzwe n’Imana bakwigisha ukabibona ariko ukanga kubyemera? Sigaho wikubaka umunara wa Babeli kuko Imana igiye kongera kumanuka gushyira iherezo ku bikorwa bibi by’abo yaremye, no gucyura abayo.
🛐MANA FASHA ABAGUKUNDA BAYOBYWA N’INYIGISHO Z’ABANTU. BAKURE I BABELI UZABAGEZE IKANANI.🙏🏽
Wicogora Mugenzi