Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
WICOGORA MUGENZI II:ITANGIRIRO 10: URUBYARO RWA NOWA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 26 MATA 2025.

📖 ITANGIRIRO 10
[1]Uru ni urubyaro rwa bene Nowa, ni bo Shemu na Hamu na Yafeti, babyaye abana hanyuma ya wa mwuzure.
[2]Bene Yafeti ni Gomeri na Magogi, na Madayi na Yavani na Tubali, na Mesheki na Tirasi.
[6]Bene Hamu ni Kushi na Misirayimu, na Puti na Kanāni.
[22]Bene Shemu ni Elamu na Ashuri, na Arupakisadi na Ludi na Aramu.
[32]Iyo ni yo miryango ya bene Nowa nk’uko yabyaranye mu mahanga yabo, muri bo ni ho amahanga yose yagabanirijwe mu isi hanyuma ya wa mwuzure.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Yafeti, Shemu na Hamu nibo bakomotsweho n’abantu bose nyuma y’umwuzure. Imico yabo yagize ingaruka ku rubyaro rwabo. Tubigireho kandi Imana ibidushoboze.

1️⃣UMUVUMO KU RUBYARO
🔰Ubuhanuzi bwa Nowa si bwo bwagenewe kwitura umujinya cyangwa gutangaza umugisha. Ntibwari bugenewe gushyiraho imico no kugena uko abahungu be bazabaho. Ahubwo bwerekanye ingaruka y’imibereho bahisemo inshuro nyinshi n’ingeso zabo barushagaho gukuza. Imana yashatse kwerekanira umugambi wayo kuri bo n’urubyaro rwabo, ihereye ku mico n’imyitwarire yabo. NI ITEGEKO KO ABANA BAKOMORA IMICO N’IMIGIRIRE KU BABYEYI BABO, KANDI BAKABIGANA; maze abana bagashyira mu bikorwa ibyaha by’ababyeyi babo uko ibihe bihaye ibindi. Ku bw’izo mpamvu rero, urubyaro rwa Hamu rwamukomoyeho agasuzuguro no kutubaha, bibazanira umuvumo wamaze imyaka myinshi. “..umunyabyaha umwe yangiza ibyiza byinshi.” (Umubwiriza 9:18.) AA 72.5
➡️Mubyeyi ibibi waba ukora umenye ko uri gukururira urubyaro rwawe umuvumo. Atari uko umuntu yazira ibyaha by’umubyeyi we, ahubwo kuko abana bakomora imico yabo ku babyeyi babo bakabigana. Ngo uwiba ahetse aba yigisha uri mu mugongo. Niba wowe udashaka agakiza, wibuza urubyaro rwawe kwakira iyo mpano y’Imana.

2️⃣UMUGISHA KU RUBYARO
🔰Ku rundi ruhande, mbega ingororano ikomeye Shemu yabonye ku bwo kubaha Se; mbega icyitegererezo cy’abantu b’abakiranutsi cyabonetse mu rubyaro rwe! “Uhoraho yita ku ndakemwa igihe cyose,” “…ABANA BE BAGIRA UMUGISHA.” Zaburi 37:18, 26. “…Abayikunda bagakurikiza amabwiriza yayo, bo n’ABABAKOMOKAHO ibagirira neza imyaka itabarika.” Gutegeka kwa kabiri 7:9. AA 73.1
➡️Abakunda Imana bakayumvira baba bahesha umugisha abazabakomokaho. Nyamara ntibivuze ko gukiranuka kw’ababyeyi ari ukwawe, oya. Ahubwo ni ibyiza wabigiyeho bituma ukomeza kwishimirwa n’Imana. Wanze gukurikiza urugero rwabo, nka Kayini cg Esawu wimukira mu ruhande rw’umubi.

⚠️Nshuti ko abantu bose bicamo ibice 2, abubaha Imana n’abayigomera, wowe uri ku ruhe ruhande? Ni iki urubyaro rwawe ruri kukwigiraho? Uwiteka atubashishe kuba mu ruhande rw’abamwubaha n’imiryango yacu. Ibyiza by’ababyeyi bikurikize, ibibi byabo bizibukire. Nshobozwa byose na Kristu umpa imbaraga.

🛐MANA TURINDE KAMERE IKWANGA, UDUHE UMUTIMA UKUNDA IBYAWE UKABIKUNDISHA N’ABANDI🙏🏽

Wicogora Mugenzi

One thought on “WICOGORA MUGENZI II:ITANGIRIRO 10: URUBYARO RWA NOWA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *