Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ITANGIRIRO 12: UWITEKA YOHEREZA ABURAHAMU I KANANI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 28 MATA 2025.

📖 ITANGIRIRO 12
[1]Uwiteka ategeka Aburamu ati “Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.
[2]Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha.
[4]Aburamu aragenda nk’uko Uwiteka yamutegetse, Loti ajyana na we. Ubwo yavaga i Harani, Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n’itanu avutse.
[10]Inzara itera muri icyo gihugu, Aburamu aramanuka ajya muri Egiputa asuhukirayo, kuko inzara yari nyinshi muri icyo gihugu.
[11]Ari bugufi bwo gusohora muri Egiputa, abwira Sarayi umugore we ati “Dore nzi yuko uri umugore w’igikundiro,
[12]nuko Abanyegiputa nibakubona bazavuga bati ‘Uyu ni umugore we’, maze banyice nawe bagukize.
[13]Ndakwinginze, uzajye ubabwira uti ‘Ndi mushiki we’, kugira ngo ngirirwe neza ku bwawe, ukirishe ubugingo bwanjye.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.

1⃣ UKWIZERA MU BIKORWA
🔰☆Nyamara ukwizera nyakuri ntikwagombaga kuzima. Ibihe byose Imana yagiye igira abasigaye bayo – PP 125.1
☆Aburamu ntiyigeze abaza iby’igihugu cyasezeranijwe (Uburumbuke bwacyo, ikirere cyaho…)… Imana yari yavuze, umugaragu wayo yagombaga kumvira , kuri we aheza kurusha ahandi ku isi, ni aho Imana yashakaga ko aba. – PP 126.3
➡️Ese Imana iyo itubwirira mu ijambo ryayo duhita twumvira nka Aburahamu cg dushyiramo inyurabwenge (logique) tuti buriya sibyo ishatse kuvuga. Tukageza n’aho twizera ibyo umuntu upfa yavuze bigasimbura iby’Imana. Kutizera Imana bihwanye no kurimbuka.

2️⃣ABURAHAMU ABESHYA KO SARAYI ATARI UMUGORE WE.
🔰☆Yibwiraga ko adakoze icyaha cyo kubeshya avuga ko Sarayi ari mushiki we, kuko n’ubundi yari umukobwa wa se n’ubwo batari bahuje nyina. – PP 130.1
☆…. Muri uyu munyamahanga, Farawo yabonye umuntu Imana to mu ijuru yishimira , atinya kugira mu bwami bwe, umuntu bigaragara ko ashyigikiwe n’Imana ku mugaragaro. – PP 130.2
➡N’ubwo Aburamu yizeraga Imana, ukwizera kwahuye n’ikigeragezo, abeshya ko Sarayi atari umugore we.
No mu bigeragezo rero, Imana ntitererana abayizera, kandi ibikorwa byayo bigatangarirwa n’abatari bayizi. Ibigeragezo ntibigatume uhemukira ku Mana yawe.

⚠️Icyo Imana ihera umuntu umugisha umuntu ni ukugira ngo na we awuheshe abandi.
Niba buri gihe Imana yaragiye igira abasigaye bakomeza ukuri kwayo (Abeli, Seti, Enoki, Nowa, Aburahamu…), n’uyu munsi niko bimeze. Ese nawe uri muri uwo mubare w’abakomeza ukuri kwayo uko kuri muri Bibiliya cg uri mu rundi?

🛐 UWITEKA MANA, TUGIRE ABASIGAYE MU KURI KWAWE.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *