Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 12 MATA 2025.
📖 IBYAHISHUWE 18
[1]Hanyuma y’ibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n’ubwiza bwe.
[2]Arangurura ijwi rirenga ati “Iraguye iraguye, Babuloni ikomeye! Ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n’ibisiga byose bihumanye kandi byangwa.
[3]Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi by’uwo mudugudu, kandi abami bo mu isi basambanaga na wo, abatunzi bo mu isi bagatungishwa n’ubwinshi bw’ubutunzi bwawo no kudamarara.”
[4]Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.
[20]Wa juru we, namwe abera n’intumwa n’abahanuzi, muwishime hejuru kuko Imana iwuciriye ho iteka ibahōrera!”
[21]Nuko marayika ukomeye aterura igitare kimeze nk’urusyo runini, akiroha mu nyanja ati “Uko ni ko Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi.
[23]Umucyo w’itabaza ntuzaboneka muri wowe ukundi, kandi ijwi ry’umukwe n’iry’umugeni ntazumvikana muri wowe ukundi. Abatunzi bawe bari abakomeye bo mu isi, kuko amahanga yose yayobejwe n’uburozi bwawe.
[24]Kandi muri uwo mudugudu ni ho amaraso y’abahanuzi n’ay’abera n’abiciwe mu isi bose yabonetse.”
Ukundwa n’IMANA, giraumunsiw’umunezero.
Mu Byahishuwe 17 twabonye amaherezo cg kurimbuka kwa Babuloni ikomeye (Ibyah 17:5). Twabonye ko kurimbuka kwayo bizaba ubutegetsi bwo ku isi buyivuyeho bubonye ko yababeshye, burayirimbura. Ibyo kurimbuka kwa Babuloni bikomereje mu Byahishuwe 18. Amaherezo yayo twayamenyeshejwe kugira ngo tutifatanya nayo.
Mana duciye bugufi ngo Mwuka Wera atwigishe kandi adushoboze.🙏🏾
1️⃣BWOKO BW’IMANA MUSOHOKE MURI BABULONI (Ibyah 18:1-8)
📍Mbere yo kurimburwa, Imana irahamagarira abantu bayo KUYISOHOKAMO. Hashobora kuba hari abari kumva umuhamagaro bakagira ngo si Imana ibahamagara, cg bakumva igihe kitaragera cyo kuyisohokamo. Igihe ni iki.
✳️ YOHANI ABONA MARAYIKA WUNDI AMANUKA AVA MU IJURU (Ibyah 18:1):
📍Atandukanye na wa wundi usobanura iyerekwa mu Byahishuwe 17. Ni undi ufite ubutware bukomeye bwo gutanga ubutumwa budasanzwe.
🕹ISI IMURIKIRWA N’UBWIZA BWE (um 1): Ubwiza bwe bumurika kurusha ubwa Babuloni.
🕹Ntazanywe no kwishongora kuri Babuloni iguye, ahubwo azanywe no gutangaza intsinzi y’abantu b’Imana no kubohorwa ingoyi ya Babuloni yabakandamizaga.
✳️ IRAGUYE IRAGUYE BABULONI (Ibyah 18:2)
🕹Mu Byahishuwe 14:8, twabonye ko Babuloni igizwe n’ubutatu bukiranirwa bwa satani (satanic trinity ), bugizwe n’ikiyoka, inyamaswa n’umuhanzi w’ibinyoma.
🕹”IRAGUYE” kuba isubirwamo kandi ikavugwa nk’iyamaze kuba, ni ukwerekana ko kurimbuka kwayo ari ihame ridakuka.
✳️ IHINDUTSE ICUMBI …, … IMYUKA MIBI YOSE N’IBISIGA BYOSE BIHUMANYE KANDI BYANGWA (Um 2):
🕹Kera ibi byanabwiwe Edomu (Yesaya 34:11-15), Ninive (Zefaniya 2:3-15) na Babuloni ya kera (Yesaya 13:21-22; Yer 50:39, 51:27).
🕹Bivuze ko nta muntu uzongera kuhatura. Uko Babuloni ya kera yaguye nk’uko byari byarahanuwe, iy’ubu nayo y’iby’umwuka irenda kurimbuka. Ni inkuru nziza ku bantu b’Imana.
2️⃣ IMPAMVU 3 ZITEYE KURIMBUKA KWA BABULONI:
🕹Gutera isindwe amahanga iyatereka INZOGA ARI ZO RUBA RY’UBUSAMBANYI BY’UWO MUDUGUDU (Ibyah 18:3):
👉🏾Twabonye mu Byahishuwe 14:8 n’Ibyahishuwe 17:2, ko ari ubushukanyi bwayo, mu nyigisho z’ibinyoma zidashingiye kuri Bibiliya.
🕹Icya 2, ABAMI BO MU ISI BASAMBANAGA NA WO (Um 3 ); Ibyah 17:2, 18:9):
👉🏾Biganisha ku bufatanye butemewe mu bya politike, idini rifitanye na Leta z’isi mu bihe bisoza amateka y’isi.
🕹Icya 3, ABATUNZI BO MU ISI bagatungishwa n’ubwinshi bw’ubutunzi bwawo no kudamarara: Mu Byah 17 twabonye ubufatanye bwa Babuloni na za Leta z’isi mu bya Politike, hano herekanye n’ubufatanye mu by’ubukungu.
⏭️Ubushukanyi bwa Babuloni buhuma amaso za Leta z’isi, ntizibone ko Babuloni ubwayo idatekanye kandi ko umutekano nyawo uva ku Mana gusa.
3️⃣ BWOKO BWANJYE, NIMUWUSOHOKEMO KUGIRA NGO MWE GUFATANYA N’IBYAHA BYAWO, MWE GUHABWA NO KU BYAGO BYAWO. (Ibyah 18:4):
🕹Uyu muhamagaro urasa n’uwa Yeremiya, abwira Abayuda gusohoka muri Babuloni (Yer 51:6,50:8:51:45).
📍Biragaragara ko muri Babuloni harimo abantu b’Imana. LOTI N’UBWO ATIFATANYAGA NA SODOMA MU BYAHA BYAYO, YAHAMAGARIWE KUYISOHOKAMO MBERE Y’UKO IRIMBUKA, IYO ADASOHOKA NTA KABUZA YARI KURIMBURANWA NAYO.
➡N’ubu rero abantu b’Imana bagomba kuyisohakamo. Ariko bashobora kumva kuyisohokamo ari uguca bugufi cg guhara byinshi (nk’umugore wa Loti), bakazarimburanwa na yo.
✳️ KUKO IBYAHA BYAWO BYARUNDANIJWE BIKAGERA MU IJURU (Ibyah 18:5):
📍Mu Baroma 2:5-6, tubona amaherezo y’abanga kwihana. Ibyaha bya Babuloni ntibibarika. Yakomeje KWANGA UBUTUMWA BWIZA, BASUZUGURA UBUNTU no kwihangana by’Imana.
None Imana yibutse gukiranirwa kwabo, bagiye gucirwa urubanza rutabera.
✳️ MUWUSAGIRIZEHO KABIRI (Ibyah 18:6):
Mu Kigereki “diplõsate ta dipla ni inshuro ebyiri kabiri.
🕹Mwibuke mu Bisirayeri uwibaga yishyuraga inshuro 2 (Kuva 22:4,7,9).
🕹Abahanuzi babikoresheje kenshi ( Yesaya 40:2, 61:7; Yer 16:18,17:18; Zek 9:12).
🕹Na Yesu ati “… urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.” (Mat 7:2 )
➡Ibyaha byayo bizabona igihano kibikwiriye ku munzani w’ubutabera bw’Imana.
✳️ WIHIMBAZAGA UKIDAMARARIRA UKISHIMA IBYISHIMO BIBI, MUBE ARI KO MUWUHA KUBABAZWA AGASHINYAGURO NO KUBOROGA (Ibyah 18:7):
🕹Babuloni irazira cyane kwishyira hejuru iti “Nicara ndi umugabekazi sindi umupfakazi, ni cyo gituma nta gahinda nzagira na hato.’
➡Muri uku kwishyira hejuru Babuloni yihaye ubushobozi bufitwe n’Imana yonyine (guhindura amategeko y’Imana ariyo mico yayo, kubabarira ibyaha…)
✳️ IBYAGO BYAWO BYOSE BIZAZA KU MUNSI UMWE (Ibyah 18:8):
🕹Nta gushidikanya, hari kuvugwa biriya byago 7 byo mu Byahishuwe 16.
🕹Uzagerwaho urupfu n’umuborogo n’inzara kandi uzatwikwa ukongoke: Muri uko kwiyemera kose, ibyayo bizarangira.
Umwami Imana iwuciriye ho iteka (Ibyah 18:8).🤷🏾♂
🕹Biragaragaza ko Babuloni yamaze gukorerwaho iperereza ryuzuye, igatsindwa urubanza, igacirwaho iteka, ishyirwa mu bikorwa by’igihano rikaba ryegereje. Uwiteka umuciriyeho iteka arakomeye koko.
4️⃣ KURIRIRWA KWA BABULONI (Ibyah 18:9-24):
🕹Uku kuririrwa kugenda gusozwa n’amagambo: “Ni ishyano ni ishyano”. Ariko ku musozo, ijuru rirasabwa kwishimira kurimbuka kwa Babuloni (Ibyah 18:20-24).
✳️ BAZAWURIRIRA BABONYE UMWOTSI WO GUTWIKWA KWAWO (Ibyah 18:9):
🕹Uratwibutsa umwotsi Abrahamu yabonye Sodoma ishya (Itang 19:28). Bivuze ko kurimbuka kwa Babuloni kuzabaho nta kabuza, nk’uko Sodoma na Gomora byarimbutse.
🕹Kuyiririra rero ni ukumara gusobanukirwa ko bagomba gusangira ibyago byayo.
✳️ MU ISAHA IMWE (um 10):
🕹Kuba bikomeje gusubirwamo, ni ukwerekana ukuntu kurimbuka kwayo kuzihuta .
🕹Bifitanye isano n’Ibyah 17:12 aho isaha ivuga igihe gito ubwo abami 10 bahinduka bakarwanya Babuloni bakayirimbura.
✳️ ABATUNZI BO MU ISI (Ibyah 18:11)
🕹Byakumvikana gutya ariko kandi bishushanya abagurishije inyigisho n’amahame ya Babuloni ku batuye isi.
🕹Nta wuzaba akigura URUTUNDO RWABO: ibicuruzwa byabo arizo izo nyigisho z’ibinyoma n’amahame yazo.
✳️ IBICURUZWA (Ibyah 18:12-13):
🕹Uru rutonde rw’ibintu by’agaciro rusa n’ibigaragara mu ndirimbo yabwirwaga Tiro uko izarimbuka (Ezek 27:5-24).
🕹Ibyo Babuloni yajyaga iha agaciro ikabyishimira ntibizaba bikiriho.
✳️ IJURU, ABERA N’INTUMWA, N’ABAHANUZI MWISHIME (Ibyah 18:20-24)
👉🏾 MWISHIME HEJURU kuko Imana iwuciriye ho iteka ibahōrera! Uyu muhamagaro uri mu Byah 19:1-19.
🕹Babuloni yo mu minsi y’imperuka niyo irega abakiranutsi b’Imana, ikabateza abategetsi b’isi ngo babagirire nabi kandi babice (Um 24). Gucirwa ho iteka rero, ni ukurokora abantu b’Imana no gutangaza intsinzi y’Imana kuri kuri satani.
✳️ Marayika ukomeye aterura IGITARE KIMEZE NK’URUSYO RUNINI AKIROHA MU NYANJA (Ibyah 18:21):
🕹Byatiwe muri Yeremiya 51:59-64 aho Yeremiya yasabwe gufatanyije ibuye n’igitabo akabijugunya muri Ufurate, nk’ikimenyetso cyo kurimbuka kwa Babuloni ya kera.
🕹Iki gikorwa cya Marayika kiributsa kandi Mat 18:6: “Ariko ushuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ikiruta ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi rye, akazikwa imuhengeri mu nyanja .
➡Babuloni yahamwe n’icyaha cyo kuyobya abantu harimo n’abato.
5️⃣ IKI GICE GISOZA HONGERA KWEREKANWA IBYO BABULONI ISHINJWA (Ibyah 23b-24):
✳️ Icya mbere: ABATUNZI BAWE BARI ABAKOMEYE BO MU ISI (Ibyah 18:23):
🕹Bafashije Babuloni kugurisha inyigisho z’ibinyoma n’amahame yayo, bibakururira ubwibone no kwishyira hejuru (Ibyah 18:23). Uko kwishyira hejuru bitanga ikirego:
✳️ Icya 2: kuko AMAHANGA YOSE YAYOBEJWE N’UBUROZI BWAWE (sorceries, magic spells cg enchantements mu zindi ndimi):
🕹Iyobowe n’iyavuye mu mazi, inyamaswa yavuye mu butaka yabashije kuyobya abantu ikoresheje ibimenyetso cg ibitangaza bituma bashyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa bajya no ku ruhande rw’ubutatu bukiranirwa bwa satani (Ibyah 13:14, 19:20).
✳️ Icya nyuma,
muri UWO MUDUGUDU NI HO AMARASO Y’ABAHANUZI N’AY’ABERA N’ABICIWE MU ISI BOSE YABONETSE .” (Ibyah 18:24):
🕹Yabeshyeye abera b’Uwiteka, bararenganywa kandi baricwa.
⚠Nshuti Muvandimwe, ubu buhanuzi Imana yabuduhishuriye kugira ngo tutazatungurwa. Nyamara ntibizabuza abantu benshi gutungurwa no kugaruka kwa Kristu cg bagatungurwa n’urupfu batiteguye. ” BWOKO BWANJYE NIMUWUSOHOKEMO“. Gusohoka muri Babuloni uri kubisabwa n’Imana (Ibyah 18:4). Kumva irarika ryayo ukaryumaho ni ugupfusha igihe ubusa kandi ari ingenzi rwose. Usohoka muri Babuloni usezerera inyigisho zitari iza Bibiliya z’ibinyoma idini waba wihishemo ryose, uvanze ukuri n’ibinyoma, uri muri Babuloni niyo waba wanditswe mu itorero ry’ukuri. Ntacyo Imana yavuze kitasohoye cg kitazasohora, kandi nta masezerano yayo itazasohoza. Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’ (Ibyah 3:20). Mukingurire
🛐MWAMI DUHE GUTAHURA UBURIGANYA BWA BABULONI.🙏🏾
Wicogora Mugenzi