Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
IBYAHISHUWE 19: `MU IJURU BISHIMIRA IRIMBUKA RYA BABULONI ` – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 19 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 13 MATA 2025.

📖 IBYAHISHUWE 19
[1]Hanyuma y’ibyo numva mu ijuru ijwi rirenga risa n’iry’abantu benshi bavuga bati “Haleluya! Agakiza n’icyubahiro n’ubutware ni iby’Imana yacu,
[2]kuko amateka yayo ari ay’ukuri no gukiranuka. Yaciriye ho iteka maraya uwo ukomeye, wononeshaga abari mu isi ubusambanyi bwe, kandi imuhōreye amaraso y’imbata zayo.”
[5]Ijwi riva kuri iyo ntebe rivuga riti “Nimushime Imana yacu mwa mbata zayo mwese mwe, namwe abayubaha, aboroheje n’abakomeye!”
[6]Numva ijwi risa n’iry’abantu benshi n’irisa n’iry’amazi menshi asuma, n’irisa n’iryo guhinda kw’inkuba gukomeye kwinshi rivuga riti “Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu Ishoborabyose iri ku ngoma!
[7]Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye,
[8]kandi ahawe kwambara umwenda w’igitare mwiza, urabagirana utanduye.” (Uwo mwenda w’igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y’abera.)
[9]Arambwira ati “Andika uti ‘Hahirwa abatorewe ubukwe bw’Umwana w’Intama.’ ” Kandi ati “Ayo ni amagambo y’ukuri kw’Imana.”
[10]Nikubitira hasi imbere y’ibirenge bye kumuramya, ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ari yo usenga. Kuko guhamya kwa Yesu ari umwuka w’ubuhanuzi.”
[13]Yambaye umwenda winitswe mu maraso kandi yitwa Jambo ry’Imana.
[16]Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W’ABAMI, N’UMUTWARE UTWARA ABATWARE.
[20]Iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w’ibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n’abaramya igishushanyo cyayo, na we afatanwa na yo. Bombi bajugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku ari bazima.

Ukundwa n’IMANA, amahoro abe muri wowe.
Iki gice kigabanyijemo 2: Ibyahishuwe 19:1-10 havuga ibyishimo byabaye mu ijuru kubera kurimbuka kwa Babuloni, Ibyah 19:11-21 havuga gutabara kwa Kristu nk’Umwami/Umuneshi aherekejwe n’ingabo zo mu ijuru ngo bakureho imbaraga z’umubi bakize ubwoko bw’Imana. Mwuka Wera tuyobore mu cyigisho.🙏🏾

1️⃣ IBYISHIMO MU IJURU (Ibyah 19:1-10)
🔰 Hallelujah (Ibyah 19:1)!: Iri jambo riza inshuro 4 mu Byahishuwe 19, nta handi riri mu isezerano rishya. Ni Igiheburayo risobanura Halal (Guhimbaza), Yah (Yahweh= Imana), risobanuye rero”Imana ihimbazwe (Praise God= Que Dieu soit loué)”. Iri jambo riboneka inshuro 24 muri Zaburi.
ABANTU BENSHI BAVUGA HALELUYA :
🕹Aha birashoka cyane ko ari abo twabonye (Ibyah 7:8-10; 14:1-3; 15:2-4; 6:17). 🕹Baratwibutsa indirimbo ya Mose n’iy ‘Umwana w’Intama bari ku nyanja y’ibirahuri (Ibyah 15:3-4).

🔰 GUHORERA AMARASO Y’IMBATA ZAYO (Ibyah 19:2):
🕹Ni ugucira urubanza Babuloni kubera amaraso y’abantu b’Imana yamennye (Ubusobanuro bw’Ibyah 6:10).

🔰 WONONAGA (CORRUPTED) ABARI MU ISI:(Um2)
🕹Reba Ibisobanuro bw’Ibyah 11:18
🕹Ubusambanyi (Ibyah 19:2): Reba ubusobanuro bw’Ibyah 14:8

🔰 UMWOTSI UHORA UCUMBA ITEKA RYOSE (Ibyah 19:3) :
🕹 Gucumba k’umwotsi ni ugushya igashiraho (Twibuke Ibyah 14:11).
🕹 ITEKA RYOSE bivuze ko birangiye Babuloni itazongera kubaho ukundi.

🔰 HARI KWISHIMIRWA IBINTU 2 (Ibyah 19:2):
🕹Icya mbere: GUCIRA HO ITEKA maraya uwo ukomeye, wononeshaga abari mu isi ubusambanyi bwe(Ibyah 17:1-6). Kandi ibyavuzwe mu Byah 11:8 birasohoye, Babuloni umurimbuzi, irarimbuwe.
🕹Icya kabiri: GUHŌRERA AMARASO Y’IMBATA ZAYO .”: ni urubanza.

🔰 ABAKURU 24 (um 4):
🕹Abahagarariye abacunguwe, kubera bambaye amakamba yo kunesha (stepfanos ) ntabwo ari ay’ubwami (diadēma). Nta na rimwe bibiliya yerekana abamarayika bambaye amakamba (Ntabwo ari abamarayika).
🕹Bahora baramya Imana, bigaragaza ko ari abatambyi n’abami. Bibiliya ntigaragaza uko bagezeyo.
🕹Abazutse muri Mat 27:51-53 Bibiliya ntitubwira amaherezo yabo. Ariko mu Befeso 4:8, hatubwira iminyago Kristu yazamukanye. Bishoboka ko abo bantu baba muri aba. Ariko Bibiliya ntaho yabyemeje.

🔰 IBIZIMA BINE (Um 4):
Ezek 10:20-22, yabyerekanye nk’Abakerubi. (Ubusobanuro bw’Ibyah 4:6).

🔰“ NIMUSHIME IMANA YACU MWA MBATA ZAYO MWESE MWE, namwe abayubaha, aboroheje n’abakomeye !* (Ibyah 19:5):
🕹Uyu muhamagaro usohoza ibyatangajwe ku mpanda ya 7 (Ibyah 11:18), abakomeye n’aboroheje (Zab 115:13) kuko abera b’Imana bava mu nzego zose.

🔰 UMWAMI IMANA YACU ISHOBORABYOSE IRI KU NGOMA (Ibyah 19:6):
🕹Birūnga mu byatangajwe mu Byah 11:17. Kurimbuka k’ubutegetsi bw’idini burwanya Imana bivuze ko noneho Imana itegeka isi byuzuye. Ubwami bw’Imana bwari ku isi butarashingwa byuzuye, hategerejwe aboha satani, agashinga ubwami bwe nyuma y’imyaka igihumbi.

🔰 TUNEZERWE TWISHIME, TUYIHIMBAZE, KUKO UBUKWE BW’UMWANA W’INTAMA BUSOHOYE (Ibyah 19:7-8):
🕹Guhura kwa Kristu n’umugeni we ariwe torero rye, ubwo azaba agarutse bigereranyijwe n’ubukwe bw’Umwana w’intama. Uku guhuzwa gutandukanye n’ukwa Babuloni n’amahabara ye twakomeje kubona.

🕹”Tunezerwe twishime” biboneka ahandi hantu hamwe gusa mu Isezerano rishya, ariho muri Mat 5:12 Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru.
🕹Guhura kwa Kristu n’Itorero rye yaguze amaraso ye ku musaraba, niyo ntumbero y’iki gitabo cy’Ibyahishuwe cyose.

🔰 UMUGENI WE AKABA YITEGUYE (um 7):
🕹️Aha hatwereka ko itorero hari icyo riri gukora ngo ryitegure, ridategerereje aho gusa ntacyo rikora.
Kristu yavuye kwa se mu ijuru aje kurambagiza umugeni (itorero). I Karuvari aramukwa. Asubira kwa Se mu ijuru kumutegurira aho azaba.

🔰 AHAWE KWAMBARA UMWENDA W’IGITARE MWIZA, URABAGIRANA UTANDUYE .” (Um 8):
🕹Ni uku kwitegura kwerekanywe. Daniyeli ati mu minsi y’imperuka “Benshi bazatunganywa bazezwa, bazacishwa mu ruganda” Dan 12:10
🔰 URABAGIRANA BIGARAGAZA GUHABWA UBWIZA (Mat 13:43), utanduye ukerekana kwera kw’itorero, gukiranuka no kwiringirwa.
👉🏾Umwenda w’igitare mwiza uvugwa henshi mu Byahishuwe, hano ni imirimo yo gukiranuka y’abera.
Imirimo yo gukiranuka ni ingaruka simusiga y’imico ikiranuka y’ubuzima bwa gikristu bunesha, umuntu ashobozwa n’ubuntu bwa Kristu uri mu bugingo bwe (Abagalatiya 2:20)
🤷🏾‍♂N’ubwo kwitegura bisaba Itorero kubigiramo uruhare, umurongo utweretse ko imirimo atari iyaryo. Kuko handitse ngo “Umugeni ahawe kwambara umwenda w’igitare mwiza, urabagirana utanduye.” Kuba rero yarawuhawe bigaraza ko imirimo yo gukiranuka kwe. Ni ikanzu umugeni atikorera cg ngo ayironkere, ahubwo irangwa na Kristu ayiha abacunguwe b’Imana.

🔰 Ijambo “TUYIHIMBAZE” (Ibyah 19:7) ryerekana ko agakiza kava ku cyo Yesu yakoreye Abacunguwe gusa, atari ibyo bo bakoze. Iki gitekerezo gishimangirwa n’ubuhanuzi bwa Yesaya. ” (Yes 61:10)

🔰‘ HAHIRWA ABATOREWE UBUKWE BW’UMWANA W’INTAMA .’ (Ibyah 19:9):
🕹Aba ni aba 4 mu bahirwa 7 bo mu Byahishuwe (1:3; 14:13; 16:15; 19:9; 20:6, 22:7, 14).
🕹Haributsa icyo umuntu yavuze ku gusangira na Kristu “Hahirwa uzarīra mu bwami bw’Imana.” (Luka 14:15) na Yesu akabivuga (Mat 8:11).
🕹Ni isezerano yahaye abigishwa be ko bazasangirira mu bwami bwa Se (Mat 26:29).
➡Ibi byandikiwe ubwoko bw’Imana. Kugira ngo bamenye ko n’ubwo baba baca mu bibakomereye kandi bibagoye cyane, bafite ubutumire ku meza y’Umwana w’intama.

🔰 AYO NI AMAGAMBO Y’UKURI KW’IMANA (Um 9):
🕹️Aha hemeje ku buryo budasubirwaho ko ubutumire mu bukwe bw’Umwana w’Intama ari Imana ibuvuze bugomba gusohora.
⏭️Abera bacunguwe ni umugeni kandi ni nabo batumirwa mu bukwe.
Umugeni nk’Itorero rishyize hamwe; abatumirwa kubera buri muntu agomba kubwitabira cg kutabwitabira ku giti cye.

🔰 Ndi imbata mugenzi wawe , kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ari yo usenga (Ibyah 19:10):
🕹Nibyo Yesu yasubije satani mu butayu (May 4:10). Uko umuntu yaba akomeye kose, ubutumwa yaba afite ubwo aribwo bwose, ntagomba kuramywa. (Ibyah 14:7).

🔰 GUHAMYA KWA YESU ARI UMWUKA W’UBUHANUZI .”(Um 10):
🕹Ibyah 12:7, herekana ko Imana ifite abasigaye mu gihe cy’imperuka bafite guhamya kwa Yesu bahamagariwe kumubera abahanuzi.
🕹Bagomba kwerekana itandukaniro hagati yabo n’abakiranirwa mu gihe cy’Imperuka.

2️⃣ URUGAMBA (Ibyah 19:11-21)
🕹Umugaba w’ingabo zo mu ijuru ahagurukiye urugamba. Iby’irimbuka rya Babuloni byo mu Byah 18, byari byarogowe n’ibyishimo byo kurimbuka kwayo kwatangajwe, noneho birakomeje.

🔰 IJURU RIKINGUYE (Ibyah 19:11): Ngo Kristu asohoke, aza nk’umujenerali w’umuroma (ku farashi y’umweru) yishimira intsinzi n’ubwo urugamba rwari rutaratangira.

🔰 UWO KWIZERWA, KANDI UW’UKURI :
🕹️ Ni n’uko yivuze yibwira itorero rya Lawodokiya (Ibyah 3:14). Iri ni izina rigaragaza ko asohoza ibyo yasezeranye. Dan 12:1 yeretswe Mikayeli atabaye abera.
Kubera ari Uwo kwizera kandi:
🔰 NI WE UCA IMANZA ZITABERA akarwana intambara zikwiye: Iyi si intambara isanzwe yo kumena amaraso, ahubwo ni iyo gukoresha ubutabera agashyira iherezo ku karengane k’abantu b’Imana.

🔰 AMASO YE NI IBIRIMI BY’UMURIRO (Ibyah 19:12):
🕹️Ni mu bwiza buhebuje bwo mu Byah 1:14. Ni ishusho ya Kristu nk’ushoboye guca imanza, nta gihishwe amaso ye.

KU MUTWE WE AFITE IBISINGO (amakamba) byinshi(um 12):
🕹Ni amakamba y’ubwami (diadēma), avuga imbaraga za cyami n’ubutware bwo guca imanza. Kristu aje nk’Umwami w’abami, Umutware utwara abatware (Ibyah 19:16).
🕹 IZINA RYANDITSWE RITAZWI N’UMUNTU WESE KERETSE WE WENYINE : Abafil 2:9-11 n’Ibyah 17:14; 19:16;
➡️ Iryo zina ni iryerekana ko Kristu ari we Mwami wenyine ugenga ibyaremwe byose.

🔰 UMWENDA WINITSWE MU MARASO (Um13):
🕹️Bisa nk’aho ari amaraso y’abahowe Kristu Ibyah 17:6. Azanywe no gutabara ndetse no guciraho iteka abanzi babo.

🔰 JAMBO RY’IMANA (Ibyah 19:13) byagira ubusobanuro 2:
🕹Icya 1, bishobora kuba biganisha kuri Yohani 1-1-5, hagaragaza ko Kristu ari Jambo ry’Imana byose byaremewemo.
🕹Icya 2: Mu Byahishuwe, Jambo ry’Imana ryerekana ubuhanuzi buhamiriza ubwoko bw’Imana ko Kristu azabana nabo mu gihe cy’imperuka.
🕹Nk’uko twabibonye mu Byah 17:14, ingabo bigaragara cyane ko baba ari abera. Bari kumwe na Kristu n’ubwo ku mubiri bigaragara nk’abari ku isi(Abaf 2:6)

🔰 INKOTA ITYAYE kugira ngo ayikubite amahanga (um14):
🕹️Birerekeza ku Byah 1:16. Inkota mu Isezerano rya kera mu intwaro yo guciraho iteka abagome (Zab 149:6)
🔰 AZAYARAGIZE INKONI Y’ICYUMA :
🕹️Bigaragara ko Yohani ashaka kwerekana gusohora k’ubuhanuzi bwa Yesaya kuri Mesiya. (Isa 11: 4)
🔰 YENGESHA…: kuza kwa Kristu nk’umugaba/Umwami bisobanuye kurimburwa burundu kw’Imbaraga z’umubi.
🔰… ibisiga byose bigurukira mu kirere ati: “Nimuze muteranire kurya ibyokurya byinshi Imana ibagaburira” (Ibyah 19:17):
🕹️Nibyo Ezek 39:17-21 bivuga.
Ubu butumire bw’ibisiga buhabanye n’ubw’abana b’Imana bwo bukwe bw’Umwana w’Intama. (Ibyah 19:9.
🔰Abona ya nyamaswa n’abami bo mu isi n’ingabo zabo bakoraniye kurwanya Uhetswe na ya farashi n’ingabo ze.(Um 19): Bihuye no mu Byahishuwe 17:14. Satani akusanyiriza abe bose mu rugamba rwa Harimagedoni(Ibyah 16:16); ariko batsindwe.(2 Abates 2:8).
🔰 ABASIGAYE BICISHWA INKOTA …(um 21):
🕹Abatarumviye inkuru nziza ya Kristu bazarimburwa n’ubwiza bwe agarutse.

⚠Nshuti Muvandimwe, hakomeje kugaragara impande ebyiri zizaba zihanganye mu gihe cy’Imperuka. Hari ubutumire bw’abana b’Imana ngo batahe ubukwe bw’Umwana w’Intama hari n’ubutumire bw’ibisiga ngo bisangire intumbi z’abagomeye Imana. Twabonye ko umugeni atiguriye ikanzu y’ubukwe, ni Kristu wayimuhaye. Mushake nawe ku giti cyawe ayitangira ubuntu.

🛐MANA DUHE KUZATAHA UBUKWE BW’ UMWANA W’INTAMA.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “IBYAHISHUWE 19: `MU IJURU BISHIMIRA IRIMBUKA RYA BABULONI `”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *