Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 11 MATA 2025.
📖 IBYAHISHUWE 17
[1]Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi arambwira ati “Ngwino nkwereke iteka maraya ukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi.
[2]Ni we abami bo mu isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo busambanyi bwe.”
[3]Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka Imana, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi.
[4]Uwo mugore yari yambaye umwenda w’umuhengeri n’uw’umuhemba. Yari arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita, mu intoki ze yari afite igikombe cy’izahabu cyuzuye ibizira n’imyanda y’ubusambanyi bwe.
[5]Mu ruhanga rwe afite izina ry’amayoberane ryanditswe ngo BABULONI IKOMEYE, NYINA W’ABAMARAYA, KANDI NYINA W’IBIZIRA BYO MU ISI.
[6]Mbona ko uwo mugore asinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahōwe Yesu.Mubonye ndatangara cyane.
[7]Marayika arambaza ati “Ni iki kigutangaje? Reka nkumenere ibanga ry’uriya mugore n’iry’inyamaswa imuhetse, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi. …
[14]Bazarwanya Umwana w’Intama, ariko Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n’Umwami w’abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”
Ukundwa n’IMANA, amahoro abe muri wowe.Tugeze mu gice gikomeye kandi cyumviswe nabi mu Byahishuwe. Inyamaswa y’ imitwe 7 isobanuye iki? None se ko ari irindwi, uwa munani wavuye he? Ibyahishuwe 17, byanze bikunze urungukiramo byinshi. Ijambo rikoreshwa mu Byahishuwe 1:1″…akabimenyesha”, mu kigereki hakoreshejwe ikimenyetso (sēmeion), bivuze ko Ibyahishuwe biri mu bimenyetso cg amarenga. Ibisobanuro byiza ni ibiva muri Bibiliya ubwayo. Nidusoma iki gice tuzirikane igihe Yohani yahishuriwe ibi (si none ni mu kinyejana cya 1 ) biradufasha gusobanukirwa neza.
Mwuka Wera abane natwe, atari Imana ibyikoreye, ntitwasobanukirwa.
IBYAHISHUWE 17 BIGABANYIJEMO IBICE 2: IYEREKWA N’UBUSOBANURO
🔰 YEREKWA ABONA MARAYA WICARA KU MAZI MENSHI :
👩🏻🎤Igihe cyose havuzwe umugore haba havuzwe ubwoko bw’Imana cg Itorero ryayo. Yaba mwiza cg maraya ni ubwoko bw’Imana. Bakiranutse, cg bayigomeye bakabangikanya Imana (maraya ). Izina ry’uyu mugore ni Babuloni (Ibyah 17:5).
👩🏻🎤Babuloni ya kera yicaraga ku mazi menshi (Yer 51:13), ariyo Ufurate. Kubera Babuloni yari yubatse mu butayu, bivuze ko Ufurate itariho nta Babuloni yari kubaho.
Ibi ni amarenga. None AMAZI MENSHI NI IKI? Igisubizo:
[15]Nuko arambwira ati “Ya mazi wabonye wa maraya yicaraho, ni yo moko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi.
(Ibyah 17:15).
AKOMEZA GUTUNGURWA.
[3]Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka Imana, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi. (Ibyah 17:3)
Ikibazo kiravutse. UYU MUGORE YICAYE KU MAZI CG KU NYAMASWA?*
Igisubizo : Yicaye kuri byombi.
👉🏾Ntibitangaje. Mu Byahishuwe 5 tubona Intare yo mu muryango wa Yuda ubundi Umwana w’Intama, byombi bishushanya Yesu; aha mbere atsinda satani akadukiza, aha kabiri uburyo yabikoze adupfira.
IKINDI KIDASANZWE:
“Aha ni ho hakwiriye ubwenge n’ubuhanga. Iyo MITWE IRINDWI NI YO MISOZI IRINDWI uwo mugore yicaraho. ( Ibyah 17:9)
🤔 None se umugore yicaye ku mazi, ku nyamaswa cg ku misozi 7? Hose arahicaye.
👉🏾Abantu bakunze kutita kuri ibi ibimenyetso bitatu bisobanura ikintu kimwe.
➡Amazi twabonye ko ari abantu, inyamaswa twabonye ko ari ubutegetsi bwa Politike, ndetse n’imisozi 7.
Ibyahishuwe ntibivuga umuntu ku giti cye, bivuga ubutegetsi (system).
Uru ni urufunguzo rw’ibisobanuro.
[6]Mbona ko uwo mugore asinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahōwe Yesu. Mubonye ndatangara cyane.
➡Mu Byahishuwe 13, hatwereka neza ko uwo mugore afite amateka yo kurenganya itorero.
Icyatangaje Yohani ni uko yabonye umugore atari ubwa mbere amubonye (Ibyah 12), ariko aha akamubona yarahindutse mubi.
Marayika ati witangara reka ngusobanurire iby’uyu mugore:
Ibyah 17:8 nguwo uwo mugore .
“Iyo nyamaswa ubonye YAHOZEHO nyamara NTIKIRIHO, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. “
👉🏾Bisa nk’aho Marayika amubwiye kujya mu Byahishuwe 13.
Tubonayo inyamaswa yabayeho amezi 42 (iminsi 1260 ariyo myaka 1260)
👉🏾Nk’uko twabibonye ni ukuva muri 538 NK-1798NK haba impinduramatwara y’Abafaransa (Revolution Française). 👉🏾Ubwo ubutegetsi bw’idini y’i Roma bugira ububasha bwa Politike n’ubw’idini.
Ibyah 13:3 Hatwereka ko INYAMASWA YAKOMERETSE URUGUMA RWICA. Bivuze ko iyo nyamaswa yishwe ikareka kubaho. Byabaye Impinduramatwara y’Abafaransa ibuhagarika.
Yaje kuzuka (uruguma rurakira).
Inyamaswa rero turi kubona hano ni iyakize uruguma rwica.
None IBYAHISHUWE 17:9, umurongo utaravuzweho kimwe uvuga iki?
“Aha ni ho hakwiriye ubwenge n’ubuhanga: Aha ni hamwe muri habiri handitse gutya mu Byahishuwe. Ahandi ni mu Byahishuwe 13:18. 👉🏾Ntabwo ubwenge buvugwa aha ari ubusanzwe. Nko gukora imibare…
Bibiliya ivuga ngo “Kubaha Uwiteka nibwo bwenge”
Ubundi iti:
[5]Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa. (Yak 1:5)
➡Hano rero haravugwa ubwenge bwo gushishoza, duhabwa na Mwuka Wera. Ubwenge butuma twumva neza kamere nyayo y’iyi nyamaswa.
IYO MITWE IRINDWI NI YO MISOZI IRINDWI UWO MUGORE YICARAHO:
Imisozi 7 (oros mu Kigereki mu Cyongereza niMountain si Hill). Iyi si imisozi nyamisozi. Ni amarenga.
Yer 51:25; Ezek 35:2-5; Dan 2:35, Zaburi 25:1-3, ..).
➡ Imisozi ni ubwami, ubutegetsi. (Urugero: Dan 2:3, umusozi ni ubwami bw’Imana ).
UM 10 URATWEREKA KO IMISOZI 7 ATARI IRI I ROMA nk’uko bamwe babsobanura kuko hari utaraza. Ahubwo Marayika asobanuye ko ari abami 7.
❓ABO BAMI NI ABAHE?
Twige tuzirikana ko Ibyahishuwe bitavuga umuntu ku giti cye cg umutegetsi, bivuga ubutegetsi (System).
❓ NONE SE KO AVUZE ABAMI BATAVUZE UBWAMI. ?
Hari igihe Abami=Ubwami. Dan 2:38,39
Daniyeli yabwiye Nebukadinezari ko ari we mutwe. Ariko tuzi neza ko umutwe wa zahabu wari ubwami bwa Babuloni. Kandi twibuke ko nyuma ya Nebukadinezari himye abandi bami 3 mbere y’uko Babuloni ihanguka.
Dan 7:17. ==>Umwami: ubwami.
➡Ibi biratwereka rero ko imisozi 7 uyu mugore yicayeho ari ubwami (Empires) uko bwagiye bukurikirana.
Aya mami yose YAVANGAGA UBUTEGETSI BWA POLITIKE IYOBOKAMANA .
BARENGANYAGA UBWOKO BW’IMANA butemeraga imana zabo.
⚠Ibyah 17:10.
Haratwereka ko ari Yohani ubwirwa. Ubwami butanu bwari bwaramaze guhanguka, bumwe buriho (bwo mu gihe cya Yohana), ubundi buzaza nyuma y’ubwo.
Kiriya gihe hatwaraga ubwami bw’Abaroma.
❓ UBWO BWAMI NI UBUHE BWABANJE? Twibuke ko abo bose bahuriye ku guhuza ubutegetsi bwa Politike n’iyobokamana , ndetse no kurenganya ubwoko bw’Imana cg kubangamira umurimo wayo:
👉🏾Egiputa, Ashuri, Babuloni, Abamedi n’Abaperesi, Abagereki.
❓ UBUZAZA NI UBUHE?
Ibyah 17:11
[11]Ya nyamaswa YARIHO ikaba ITAKIRIHO , iyo ubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka.
❓ NONE SE KO INYAMASWA IFITE IMITWE 7, UWA 8 UVUYEHE?
👉🏾Ntabwo ari 8, ni irindwi kuko uwa 7 wakomeretse uruguma rwica, rwaje gukira.
Ni uwa 7 rero ugarutse.
None se ko uwa karindwi ugomba kumara igihe gito . Ni GUTE IMYAKA 1260 YAKWITWA IGIHE GITO?
👉🏾Igihe gito cyakoreshejwe hano ni “oligon” (Ikigiriki) rikoreshwa no mu Byah 12:12:
👉🏾None niba satani ashigaje igihe gito, hakaba hashize imyaka irenga 2000!
➡Iyo rero oligon ikoreshejwe mu Byahishuwe, ntabwo haba havugwa uburebure bw’igihe ahubwo uko giteye (quality of time ).
Urugero : Umuntu aciriwe urwo gupfa mu rubanza, igihano gifata nk’imyaka 20 ngo gishyirwe mu bikorwa. Ese yavuga ko afite igihe kinini? Ntiyagira imigambi, ntiyateganya kurongora. Iherezo riba ryaramaze gushyirwaho.
Ariko:
Mu kigereki ijambo “mikron”, niryo risobanura koko, igihe gito. Nyuma y’imyaka 1000 mu ijuru satani azabohorwa igihe gito (ni mikron si oligon). (Ibyah 20:3). No mu Byahishuwe 6:11 ni mikron yakoreshejwe.
➡ UM 10 RERO WUMVIKANE. Bwa butegetsi bwa 7 buzaza bwahawe igihe gito (oligon) kubera ko bwamaze gucirwaho iteka ryo kurimbuka si uburebure busanzwe bw’igihe, n’ubwo ari imyaka 1260.
Ni ugutera imbaraga, ibyiringiro abantu b’Imana, ko ubarenganya yashyiriweho iherezo.
Um 17 utweretse ko Imana ariyo igenga byose. Yemerera ubutegetsi (amami ) kwiyunga na Babuloni. Ariko igihe yivanyemo (withdrwaw), bazasubiranamo barimbure Babuloni
UMUGORE WABONYE NI WE WA MUDUGUDU UKOMEYE UTEGEKA ABAMI BO MU ISI.(17:18): Umudugudu ukomeye na maraya Babuloni ni kimwe. Ni ubutegetsi bw’idini bwo mu gihe giheruka, burwanya Imana.
⚠Nshuti Muvandimwe. Ibyahishuwe bikomeje koko guhishuka hakoreshejwe ijambo ry’Imana, twirinze ibyiyumviro byacu dukoresha Bibiliya gusa. Ese iyi Babuloni ifite iherezo ribi, wayisohotsemo? Uyirimo se? Cg ntubizi. Ni ukomeza kwiga n’ibice 5 bisigaye by’ Ibyahishuwe uzarushaho gusobanukirwa no gufata icyemezo cyo gucana ukubiri na Babuloni n’ibyaha byayo.
🛐MANA TURAGUSABA UBWENGE BUTUMA TUVA MU BYAHA.🙏🏾
Wicogora Mugenzi
Uwiteka tugusabye Mwuka Wera ngo atubashishe kuva mu byaha no gusobanukirwa Ibyanditswe Byera.