Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
IBYAHISHUWE 16: IBYAGO BY’IMPERUKA BITERA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 10 MATA 2025.

📖 IBYAHISHUWE 16
[1]Numva ijwi rirenga rivugira muri rwa rusengero, ribwira abo bamarayika barindwi riti “Nimugende musuke mu isi izo nzabya ndwi z’umujinya w’Imana.”
[2]Uwa mbere aragenda asuka urwabya rwe mu isi, abantu bafite ikimenyetso cya ya nyamaswa bakaramya igishushanyo cyayo bafatwa n’ibisebe bikomeye bibi.
[3]Uwa kabiri asuka urwabya rwe mu nyanja ihinduka amaraso nk’ay’intumbi, ikintu cyose cyo mu nyanja gifite ubugingo kirapfa.
[4]Uwa gatatu asuka urwabya rwe mu nzuzi n’imigezi n’amasoko, na byo bihinduka amaraso.
[8]Nuko marayika wa kane asuka urwabya rwe mu zuba, rihabwa kokesha abantu umuriro.
[10]Marayika wa gatanu asuka urwabya rwe ku ntebe y’ubwami ya ya nyamaswa. Ubwami bwayo bucura umwijima, kuribwa gutuma bahekenya indimi zabo,
[12]Marayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi runini Ufurate. Amazi yarwo akamira kugira ngo inzira y’abami baturuka iburasirazuba yitegurwe.
[17]Marayika wa karindwi asuka urwabya rwe mu kirere. Ijwi rirenga rivugira mu rusengero kuri ya ntebe riti “Birarangiye!”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Dukomeje kwiga ibyago 7 bizibasira abanzi b’Imana.
Abantu b’Imana bazaba barashyizweho ikimenyetso cyayo. Yesu azaba yarashoje umurimo wo kutubera Umutambyi. Intambara ya Harimagedoni uyumva ute? Amaherezo y’ubutatu bukiranirwa bwa satani (satanic trinity) ni ayahe?
Mwuka Wera susobanurire.

1️⃣ IBYAGO 7 BISUKWA

IJWI RIRENGA RIVUGIRA MURI RWA RUSENGERO , … musuke mu isi izo nzabya ku bagome (Ibyahishuwe 16:1): Ijwi rivuye ahera cyane rigomba kuba ari iry’Imana ubwayo. Bivuze ko abamarayika bahawe ububasha n’Imana ngo bahorere abera bayo.

ICYAGO CYA MBERE (Ibyah 16:2) :
IBISEBE bikomeye bibi (Um2): Mu Kigereki ni helkos, bisobanura bya bishyute byafashe Abanyegiputa mu cyago cya 6 (Kuva 9:10,11). Ni naryo jambo risobanura ibyo Yobu yarwaye (Yobu 2:7). Ni igihano cyakoreshejwe kenshi mu guhana icyaha (Gutegeka 28:35; 2 Abami 25:27; 2 Ngoma 26:16-21).
Iki cyago cyasutswe ku bafite ikimenyetso cy’inyamaswa gusa.

ICYAGO CYA 2 N’ICYA 3 (Ibyah 16:3-7)
Ibyah 16:1,3-5
Marayika wa 2 asutse: INYANJA ihinduka AMARASO NK’AY’INTUMBI, ikintu cyose cyo mu nyanja gifite ubugingo kirapfa. Uwa 3 asuka urwabya rwe mu NZUZI N’IMIGEZI N’AMASOKO, NA BYO BIHINDUKA AMARASO.
Ibi bitwibukije icyago cya 1 cyagwiriye Abanyegiputa (Kuva 7:12-21)
IGICANIRO (um 7): birashoboka cyane ko ari igicaniro cy’imibavu, aho abahowe Kristu batabaza basaba guhorerwa mbere yo kumenwa kw’ikimenyetso cya 6 (Ibyah 6:9).
Ibi byago 2 ubigereranije n’ibyago byaye mu mpanda ya 2 n’iya 3 ho byageze kuri 1/3 cy’amazi na 1/3 cy’ibyarimo (Ibyahishuwe 8:8-11); aha ho bigera ku banzi b’ubwoko bwayo BOSE . Ibyo mu mpanda byari umuburo w’umujinya w’Imana.
MARAYIKA W’AMAZI (Um 5): uwasutse urwabya mu migezi, yavuze ko igihano gikwiye, nk’uko biri muri mu ndirimbo (Ibyahishuwe 15:3). Uko bamennye ay’abera, ibyaha byabo bikwiye kiriya gihano.

ICYAGO CYA 4 (Ibyah 16:8-9)
IZUBA RIHABWA KOKESHA ABANTU UMURIRO (Um 8): Twibuke ko ku mpanda ya 4 naho, habaye kwijima kw’izuba ariko kutuzuye cg ubwirakabiri (Ibyah 8:12), aha ho kuruzuye mu bushyuhe bukabije. Bazarushaho gutuka Imana(um 9).
Nk’uko Pawulo yabwiye ab’igihe cye (Abaroma 1:21), n’ubwo bazaba bazi ko ari ingaruka z’ibyaha byabo ntibazihana ahubwo bazatuka Imana nk’uko inyamaswa bifatanyije nayo yabikoze (Ibyahishuwe 13:6)

ICYAGO CYA 5 (Ibyah 16:10-11)
INTEBE Y’UBWAMI YA NYAMASWA (um 10): Ibyago bibanza bigera ku bantu bose muri rusange, ariko icya 5 kibasira intebe y’ubutegetsi ya satani kuko ni we wahaye ububasha n’imbaraga inyamaswa yavuye mu nyanja (Ibyah 13:2). Iyi nyamaswa yafashijwe n’iyavuye mu butaka bituma abatuye isi bajya ku ruhande rw’ubutatu bukiranirwa bwa satani (satanic trinity ) (Ibyahishuwe 13:12).
Bitwibutsa icyago cya 6 cy’Abanyegiputa cyagwiriye abakonikoni ba Farawo bakajya kwihisha (Kuva 9:11).
UKWIJIMA K’UBWAMI BW’INYAMASWA biragereranywa n’icyago cya 9 cy’Abanyegiputa (Kuva 10:21-23). Iki cyago kizacisha bugufi cyane ubu bwami mu maso y’abatuye isi, babone ko bwa butatu bukiranirwa ntacyo bubamariye mu kubarinda ibyago.
Aho kwihana kubera icyago gituma baribwa bagahekenya indimi zabo, batutse Imana.
Mu kwanga umuburo w’Imana (Ibyah 14:6-12), abanyabyaha banze amahirwe ya nyuma yo kwihana.

ICYAGO CYA 6 (Ibyah 16:12-16)
Marayika wa 6 asuka urwabya rwe mu RUZI RUNINI UFURATE(um 12):
Ufurate mu Isezerano rya Kera, uruzi runini (Itang 15:8, Yosh 1:4) ni imbibi itandukanya ubantu b’Imana n’abanzi bayo , Ashuri na Babuloni.
Ufurate yacaga hagati muri Babuloni ya kera. Niyo yuhiraga imyaka igaha amazi abayituye, ntibari kubaho batayifite.
Mu Byah 17, hatubwira gufata Ufurate mu buryo bw’igishushanyo. (Maraya ukomeye wicaye ku mazi menshi: Ibyahishuwe 17:1).
Ubusobanuro bwa Efurate butangwa, ni amoko, amateraniro y’abantu, n’amahanga n’indimi (Ibyah 17:15), bazwarwanya Imana n’abantu bayo mu minsi ya nyuma.
AMAZI YARWO ARAKAMA (um 12): Gukamishwa kw’amazi, bishushanya igikorwa gikomeye Imana ikoreye ubwoko bwayo. Nko ku Nyanja Itukura (Kuva 14:21-22), kuri Yorodani (Yosh 3:14-17).
Gukama kwa Ufurate kuri uyu murongo wa 12, kwibutsa igihano cya Babuloni ya kera cyavuzwe n’abahanuzi.
Guhanura gukama kwa Ufurate ikigarurirwa na Kuro (Yesaya 44:27-28). Kugwa kwa Babuloni biturutse ku gukama kwa Ufurate (Yer 50:35-38).
Imana yakoresheshe umupagani Kuro ngo akureho ubwami bwa Babuloni. Ikoresha kandi Mesiya w’Imana ngo akize Abisirayeri. Muri Yes 45:1, 44:27, 45:4; tubona Kuro ahabwa amazina yagenewe Mesiya wa Isirayeri. Ni we wakamishije Ufurate arokora Abisirayeri (Yes 45:13), bajya kubaka Yerusaremu.
➡Biragaragara rero ko Yohani yakoresheje aya mateka, ngo yerekane urubanza ruzacirwa Babuloni, abantu b’Imana bakizwa umwanzi wabo.
ABAMI BATURUKA IBURASIRAZUBA: Ni Kuro w’Umuperesi wari umugaba w’ikirenga w’ingabo z’abami b’Abamedi n’Abaperesi (Yes 44:28; 41:2).
Mu isezerano rishya iburasirazuba hashushanya Yesu Kristu (Luka 1:78: umuseke utambika uva mu ijuru; inyenyeri yo mu ruturuturu mu Byahishuwe 22:16). Ahandi ni Mat 24:27-31, Ibyah 7:2.
➡Aba bami rero baturutse iburasirazuba bafitanye isano na Kristu tubabona mu Byahishuwe 19:11-19. Kristu ni Umwami w’abami, abari hamwe na Kristu bahamagawe batoranijwe bakiranutse (Ibyah 17:14; 19:6). Ni UBWOKO BW’IMANA (1 Pet 2:9). Abera rero ni ingabo za Kristu bakaba n’abarokowe akaga gaheruka nk’uko Abera ari umugeni w’Umwana w’Intama bakaba n’abatumirwa mu bukwe (Ibyah 19:7-9).
AKANWA (Ibyah 16:3): Mu Byahishuwe akanwa ni satani (Ibyah 9:19)
UMUHANUZI W’IBINYOMA (um 13): tumubona no mu Byahishuwe 19:20, 20:10. Buri gihe aba afatanyije n’ikiyoka, n’inyamaswa yavuye mu mazi. Ibya 19:20 akora ibimenyetso ari kumwe n’inyamaswa, bikayobya abafite ikimenyetso cy’inyamaswa bakaramya n’igishushanyo cyayo.
Nyuma y’Ibyah 13, inyamaswa yavuye mu butaka ntiyongera kuvugwa, ivugwa nk’umuhanuzi w’ibinyoma, umwe mu bagize ubutatu bukiranirwa (satanic trinity). Yesu yasize avuze ibye ( Mat 7:15, 24:24; 2 Pet 2:1).
IMYUKA ITATU MIBI ISA N’IBIKERI (um 13): Ibikeri ni inyamaswa zizira, bihagarariye guhumana. Aribyo biranga Babuloni.
Twibuke ko muri Egiputa, ibikeri ari cyo gitangaza cya nyuma abakonikoni babashije kwigana.
Abadayimoni 3 basa n’Ibikeri, ni ukugerageza kwa nyuma kwa satani ashaka kwigana imirimo y’Imana, mu kurwanya ubutumwa bw’abamarayika 3. Abadayimoni 3 basa n’ibikeri bava mu kanwa k’ubutatu bukiranirwa bwa satani.

2️⃣ HAHIRWA UBA MASO AKARINDA IMYENDA YE (Ibya 16:15):
Aba ni aba gatatu muri 7 bahirwa bo mu Byahishuwe (Ibyah 1:3). Kera umukuru w’abarinzi (Meshnah) b’urusengero rwa Yerusalemu yakoraga irondo, umurinzi usinziriye akamburwa imyenda akirukanwa yambaye ubusa. Uyu mugenzo hari umucyo utwongerera hano.
KWAMBARA UBUSA BAKAREBA ISONI Z’UBWAMBURE BWE (um 6): Ibi kera byari ukwandagazwa cyane. Ingabo zatsinzwe zacushwaga bugufi zikurwamo imyenda zikajyanwa bunyago zambaye ubusa. (Yesaya 29:4). Byari ugucirwaho iteka n’Imana (Ezek 16:37-39, Nah 3:5)
AHANTU MU RUHEBURAYO HITWA HARIMAGEDONI (Ibyah 16:16) mu Kigereki (Harmagedõn). “Har” ni umusozi. Megiddon ishobora kuba ari Megiddo umugi ufite ibihome mu majyaruguru ya Isirayeri mu kibaya cya Esdraelon aho umusozi wa Karumeli utangirira hagati Mediterane n’inyanja ya Galileya. Habereye urugamba kenshi. I Megiddo, Baraki na Debora batsinda umwanzi(Abac 5:19-21), Ahazi ahicira Yehu (2Abami 9:27)…
Ikibazo rero hano ni uko Meggido ari ikibaya atari umusozi.
Igishoboka cyane rero ni uko uyu musozi waba ari Karumeli yegeranye na Meggido. Aho Eliya yahanganiye n’abahanuzi ba Baali.
Mu Byah 16:13, n’ubwa 1 hakoreshejwe ijambo “umuhanuzi w’ibinyoma”.
➡Ku musozi Karumeli Eliya yahiciye abahanuzi 850 ba Baali (1 Abami 18:40), niko n’abakurikiye ubutatu bukiranirwa bwa satani bazatsindwa n’inkota iva mu kanwa ka Kristu (Ibyah 19:21). Yohani rero yabivuze atekereza ibyabereye ku musozi Karumeli.
Harimagedoni ivugwa aha rero k’Um 16, si ahantu ahubwo N’INTAMBARA Y’IBY’UMWUKA ubwo ubutatu bukiranirwa n’ingabo zabwo, bazatsindwa bidasubirwaho na Kristu n’ingabo ze.
➡Bizasoza nk’uko ku musozi Karumeli byagenze abantu bavuga bati: “UWITEKA NI WE MANA, UWITEKA NI WE MANA.” (1 Abami 18: 39)

3️⃣ ICYAGO CYA 7 (Ibyah 16:17-21).
IJWI RIRENGA RIVUGIRA MU RUSENGERO KURI YA NTEBE (Um 17): Mu Byahishuwe urusengero n’intebe ntibisigana. Intebe isobanuye kuhaba (presence) kw’Imana n’uko igenzura ibyo yaremye. Mu Byahishuwe ihanganye n’intebe ya satani (Ibyah 2:13, 13:2) n’iy’inyamaswa (Ibyah 16:10). Bivuze rero ko ijwi ari iry’Imana ubwayo.
BIRARANGIYE (Um 17b): Ni ugusubiramo ibyavugiwe i Karuvari, byavugaga ko satani atsinzwe (Yoh 19:30).
N’aha rero Kristu azaba avuze ko amateka y’isi arangiye satani n’imbaraga z’umwijima baratsinzwe burundu.
IMIRABYO N’AMAJWI NO GUHINDA KW’INKUBA : biherekeza intebe y’Imana (Ibyah 4:5)
IGISHYITSI CYINSHI : Cyerekanaga gusurwa n’Imana ku munsi wo gucira iteka isi. (Umunsi w’Umwami ).
UMUDUGUDU IKOMEYE UGABANYWAMO GATATU: Ni Babuloni. Mu Byahishuwe, ubwami bwa satani bugizwe n’imigabane 3, ubutatu bukiranirwa bwa satani. Iteka riheruka rizacirwa Babuloni ni ugucikamo ibice 3 biyigize: ikiyoka, inyamaswa yo mu nyanja, n’umuhanuzi w’ibinyoma. N’IMIDUGUDU Y’ABANYAMAHANGA IRAGWA: ubutegetsi bwashyigikiye Babuloni ikomeye yibukwa imbere y’Imana, ngo ihabwe agacuma k’inzoga, ari yo nkazi y’umujinya wayo. Nshuti Muvandimwe, haranira kuba mu ruhande ruzatsinda. Ibi byago Yesu yahuye nabyo ku bwacu ari ibisebe, ari ukuva kw’amaraso ndetse n’amazi, ari ubwirakabiri…birarangiye, byose byamugezeho i Karuvari no mu nzira ijyayo. Abari muri Kristo Yesu, rero ibi byago 7 byo Byahishuwe ntibizabageraho kuko Umucunguzi, Umutambyi kandi Umwami wacu yamaze kugerwaho na byo. Niba rero uri muri Kristo Yesu, gunamo.Niba ukivangavanga uyu munsi maramaza cg werure kuko nta gihe gisigaye (isi iramutse yongejwe iminsi, wowe ntuzi igihe washiriramo umwuka byose bikaba birangiye kuri wowe). Ni ukuri abari muri Kristu Yesu nta teka bazacirwaho Abaroma 8:1) , aribo batanga imibiri yabo ikaba ibitambo buzima bishimwa n’Imana ari ko kuyikorera gukwiriye (Abaroma 12:1).

🛐MANA RENGERA ABANA BAWE BAGUSHAKA BY’UKURI ARIKO BAGAKOMEZA KUYOBYWA NA SATANI N’ABAKOZI BE.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “IBYAHISHUWE 16: IBYAGO BY’IMPERUKA BITERA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *