Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
IBYAHISHUWE 15: IBYAGO BIRINDWI BY’IMPERUKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 9 MATA 2025.

📖 IBYAHISHUWE 15
[2]Mbona igisa n’inyanja y’ibirahuri bivanze n’umuriro, mbona n’abatabarutse banesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyacyo n’umubare w’izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y’ibirahuri bafite inanga z’Imana,
[3]baririmba indirimbo ya Mose imbata y’Imana n’indirimbo y’Umwana w’Intama bati “Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe w’amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri.
[4]Mwami, ni nde utazakubaha cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera? Amahanga yose azaza akwikubita imbere akuramye, kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe.”
[5]Hanyuma y’ibyo mbona urusengero rw’ihema ryo guhamya ryo mu ijuru rukinguye,
[8]Rwa rusengero rwuzura umwotsi uva mu bwiza bw’Imana no mu mbaraga zayo, ntihagira umuntu n’umwe ubasha kurwinjiramo kugeza aho bya byago birindwi by’abo bamarayika barindwi byarangiriye.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Mu Byahishuwe 12 na 13 twabonye umujinya w’amahanga (Ibyah 11:18) ku bwoko bw’Imana bwasigaye, ejo mu cya 14 tubona umuburo wa nyuma w’Imana ku mahanga yose. Igice cya 15 na 16, tugiye kubona “umujinya w’Imana”, ni ukuvuga ibyago 7 bizagera ku bayoboke n’abasenga ubutatu bwiganano bwa satani (Ikiyoka, inyamaswa, umuhanuzi w’ibinyoma).
Mbere y’ibyago, Yohani abona abera bishimira intsinzi (Ibyah15: 2-4), iyi mirongo 3 isa n’isoza Ibyahishuwe 12-14 kandi ikaba iriburiro ry’ibyago 7. Ibi byose Imana ibiduhishurira mu rukundo rwayo ruhebuje ngo tumenye icyadukiza, tugihitemo.
Mwuka Wera adusobanurire ibizaba, n’uko twakwitegura.

1️⃣IBYAGO BIRINDWI BY’IMPERUKA

Ubusobanuro bw’amwe mu magambo yakoreshejwe
IKIMENYETSO MU IJURU (sēmeion mu Kigereki) ni amashusho atangaje, akurura amaso y’abantu (Ibyah 12:1).
UMUJINYA W’IMANA (thumos): ni ukumva ubabaye cyane ( indignation ) cg ufite uburakari (Ibyah 14:10)
INDIRIMBO : indirimbo yumvanye abacunguwe igizwe n’amagambo yo mu ijambo ry’Imana: ” Imirimo Uwiteka yakoze irakomeye…” (Zab 111:2-3), “umurimo wa Gitare uratunganye rwose”…(Gutegeka 32:4), Zab 145:17) , Umwami w’amahanga (Yer19:6-7), 1 Sam 2:2, Zab 86:8, (Yer 16:19).
URUSENGERO (naos)(Ibyah 15:5-8):
Ahari kuvugwa ni ahera cyane, ahari intebe y’Imana. (Ibyah 11:1)
INZABYA NDWI Z’IZAHABU (Um 7): ni ibikoresho byo mu rusengero mu gitambo cy’imibavu (1Abami 7:40, Ivy 6:8). Izi nzabya zo mu Byah 15-16, birashoboka cyane ni ari zimwe na bya bikombe bya vino byuzuye umujinya w’Imana cyo mu Byahishuwe 14:10.

Ibyabaye bisobanura iki?
ABAMARAYIKA BAFITE IBYAGO 7 : birashoboka cyane ko ari ba bandi bavuza impanda mu gice cya 8,9 bavuga ibyago bibanziriza urubanza kagenzuzi. Byitwa IBY’IMPERUKA kuko muri byo umujinya w’Imana wari wuzuye. Ibyaha by’abantu byageze ku rugero rwuzuye.
Ubundi mbere yaho umujinya w’Imana woroshywa n’Imbabazi, ariko aha ni ibindi, byahindutse.
INYANJA Y’IBIRAHURI : Ibyago bigaragara ko bitagera ku bera b’Imana. Yohani ababona bahagaze basa n’inyanja y’ibirahure. Inyanja y’ibirahure iri imbere y’Imana (Ibyahishuwe 4:6), ni nabo bacunguwe bo mu Byahishuwe 7:9-15. Ubwo mu gice cya 4 yari ibonerana nk’isarabwayi, aha ho inyanja y’ibirahuri IVANZE N’UMURIRO . Bivuze ko inyanja y’ibirahure yoherezaga imirasire iva ku bwiza bw’Imana.
Iki kintu gishya cyari ukwerekana ubwiza buhebuje buri mu cyumba kirimo intebe y’Imana.
Indirimbo ya Mose yaririmbwe Abisirayeri bambutse inyanja abanzi barohamye (Kuva 15). Uku gucungurwa gukomeye kw’Abisirayeri kuri kugereranywa n’ukw’Abera b’Imana ku mperuka y’intambara ikomeye.
Itandukaniro ni uko mu Kuva 15 indirimbo iririmbwa nyuma yo kwambuka, mu Byahishuwe 15-16, ibanziriza ibyago.
Abera bazaba baramaze guca mu bigeragezo bikomeye, barameshe ibishura byabo mu maraso y’Umwana w’intama . (Ibyahishuwe 7:14).

Uko Abisirayeri bakijijwe Abanyegiputa, abera bo bazaba bakijijwe ubutatu bwiganano bwa satani. Bazaba bacunguwe kubera icyo Yesu yabakoreye ku musaraba .
Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangajeinzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri(um 3):” Muri iyi ndirimbo abera nta cyiza biyiziho, barasingiza Imana yabarokoye.(Ibyah 14:7 )
Abacunguwe bigaragara ko bari barakiriye ubutumwa bw’abamarayika 3 bakitandukanya na Babuloni n’ibyaha byayo. Ntibazasangira rero ibyago byayo (Ibyahishuwe 18:4).
URUSENGERO RW’IHEMA RYO GUHAMYA RYO MU IJURU RUKINGUYE (um 5): Urusengero rugaragaye nk’ihema ryo guhamya kuko amategeko y’Imana yabaga AHERA CYANE mu buturo bwera bwo mu isi.
ABAMARAYIKA BARINDWI BAFITE BYA BYAGO BIRINDWI (um 6): baje bava ahera cyane ngo berekane ko nta muntu cg amahanga wagomera amategeko y’Imana ntazabibazwe.
Imana niyo ishyira mu bikorwa umujinya wo gukiranuka kwayo nk’igisubizo cy’amasengesho y’abera. Ibyago 7 ni igisubizo cy’Imana ku mahanga yangambiriye kurimbura abera bayo (Ibyahishuwe 13:11-17).
IMYENDA Y’IBITARE ITANDUYE IRABAGIRANA, KANDI BAMBAYE IMISHUMI Y’IZAHABU MU BITUZA (um 6): Bagaragaye nk ‘uko Kristu yigaraje mu ntangiriro y’iki gitabo, biganisha ku kuba abamarayika bazanye ububasha bahawe na Kristu.
INZABYA NDWI Z’IZAHABU, ZUZUYE UMUJINYA W’IMANA (um 7): Ni inzabya za zahabu z’imibavu (Ibyahishuwe 5:8), zigaragaza amasengesho y’abera abakuru 24 batura Imana (Ibyah 5:3-8). Ariko aha ho noneho zuzuye umujinya w’Imana ugiye gusukirwa abagome. Imbabazi zarangiye. Ishyirwa mu bikorwa by’umujinya w’Imana byatangijwe n’amasengesho y’abera.
Umwotsi uva mu bwiza bw’Imana no mu mbaraga zayo, ntihagira umuntu n’umwe ubasha kurwinjiramo kugeza aho bya byago birindwi by’abo bamarayika barindwi byarangiriye . (Um 8):
Birashushanya umunsi wo kwezwa k’ubuturo bwera mu butayu (Kuva 40:34-35) n’urusengero rwa Salomo (1 Abami 8:10-11).
Muri ibi bihe byombi, igicu cy’ubwiza bw’Imana cyuzuraga inyubako ntihagire umurimo uhakorerwa.
Mu rusengero rwo mu ijuru, aho Kristu yabaga ari atuvuganira ku Mana, huzuye igicu cy’ubwiza bw’Imana ngo hatagira uhinjira.
➡Igihe cy’imbabazi cyari cyarangiye, kubera abantu Umutambyi mukuru kwa Kristu, bitakiriho.
Abanyabyaha bakagerwaho n’umujinya wa nyuma w’Imana utavangiyemo imbabazi n’ubuntu nk ‘ingaruka yo guhora binangira no kutemera ubutumwa bwiza.

Nshuti Muvandimwe, ibya ngombwa byadukiza Imana yarabiduhishuriye. Ntacyo Imana ivuga ngo ntigisohore. Gusa gishobora gusohora mu buryo butandukanye n’ubwo twibwiraga. None ko tubonye ko igihe kizagera imbabazi zikarangira, umuntu wese agasarura ibyo yabibye, icyemezo cyawe ni ikihe? Uyu muburo ni uwawe, witekereza ko hari undi ubwirwa. Shaka Uwiteka bigishoboka kuko abonwa.

🛐DUSENGE: MANA MFASHA KWITEGURA NO KUZABA MU RUHANDE RWAWE KURI WA MUNSI UKOMEYE. 🙏🏽

Wicogora Mugenzi

One thought on “IBYAHISHUWE 15: IBYAGO BIRINDWI BY’IMPERUKA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *