Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 8 MATA 2025.
📖 IBYAHISHUWE 14
[1]Nuko ngiye kubona mbona Umwana w’Intama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ahagararanye n’abantu agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine, bafite izina rye n’izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo.
[3]baririmba indirimbo nshya imbere ya ya ntebe y’ubwami n’imbere ya bya bizima bine na ba bakuru. Nta muntu wabashije kwiga iyo ndirimbo, keretse ba bantu agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine bacunguwe ngo bakurwe mu isi.
[6]Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwira abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose.
[7]Avuga ijwi rirenga ati “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko.”
[8]Marayika wundi wa kabiri akurikiraho ati “Iraguye, iraguye! Babuloni wa mudugudu ukomeye, wateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bwawo.”
[9]Marayika wundi wa gatatu akurikiraho avuga ijwi rirenga ati “Umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza,
[10]uwo ni we uzanywa ku nzoga ari yo mujinya w’Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma k’umujinya wayo. Kandi azababazwa n’umuriro n’amazuku imbere y’abamarayika bera, n’imbere y’Umwana w’Intama.
[16]Nuko uwicaye ku gicu yahura umuhoro we mu isi, isi irasarurwa.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ubutumwa bw’abamarayika 3 buratureba cyane. Ni kimwe n’ubwa Marayika ukomeye wo mu Byahishuwe 10. Ubutumwa bafite ni ubuhe?
Mwuka Wera tuyobore
1️⃣UMWANA W’INTAMA N’ABACUNGUWE (Ibyah 14:1-5)
SIYONI : niho abacunguwe bazaba bari (Yoweli 3:5).
IBIHUMBI 144 ni abo twabonye mu Byah 7: 4, si abamarayika nk’uko bamwe babivuga (Ibyah 15:2-3)
ABATARANDUJWE N’ABAGORE : abagumye mu byizerwa bakanga kwemera inyigisho z’ibinyoma.
ABAGORE : Bigaragara ko ari Babuloni n’abakobwa bayo. (Ibyah 17: 5)
ABARI (parthenos mu Kigereki) ishobora kuvugwa ku bagabo cg abagore, mu mvugo ya Mwuka ni ibyerekana ubudahemuka ku Mana. Ntibivuze utarigera acumura, ahubwo n’uwagarukiye Imana na we ni uko (Yer 31:4)
2️⃣UBUTUMWA BWA MARAYIKA WA 1
UBUTUMWA BWIZA BW’ITEKA RYOSE : Nubwo bugenewe cyane abo mu bihe by’imperuka, ntaho butaniye n’ubwo Pawulo yigishije, ni bumwe n’ubwabwirijwe ku munsi wa Pantekote bwa Yesu Kristu. Uko yabayeho, akadupfira akazuka, agasubira mu ijuru, akima ingoma itazahanguka. Ni ubutumwa kandi buvuga uko ari Umutambyi wacu mu ijuru kandi yatangije urubanza kagenzuzi kandi akaba azagaruka gutwara abe. Ni ubutumwa bugomba gukwira isi yose, Yesu akabona kugaruka. (Mat 24:14).
ABARI MU ISI : Ni abasenga inyamaswa, abo amazina yabo atanditse mu gitabo cy’ubugingo. (Ibyah 13:8).
“ NIMWUBAHE IMANA MUYIHIMBAZE : Umuntu yubaha Imana amaze kumenya imbaraga n’imirimo yayo bitangaje (Ibyahishuwe 11:13, 15,4); bikayobora umuntu ku kwihana (Ibyahishuwe 16:9), mu yandi magambo ni ukuyiyegurira wese, mukagirana umubano wihariye.
MUYIHIMBAZE : Ihimbazwa igihe imibereho yacu irangwa no kumvira amategeko yayo .
IGIHE CYO GUCIRA ABANTU URUBANZA GISOHOYE : ni urubanza kagenzuzi ryatangiye mu 1844 NK.
Urubanza n’ubutumwa bwiza birajyana, kugira ngo hashyirweho umurongo utandukanya abari ku ruhande rw’Imana n’abari ku rundi. (Umubwiriza 12:13-14, 2 Abakor 5:10)
MURAMYE IYAREMYE IJURU N’ISI N’INYANJA N’AMASŌKO. ”:
Mu bihe by’imperuka hazabaho gusa amatsinda abiri: abubaha Imana kandi basenga mu kuri, (Ibyah 11:1,18; 14:7) n’abanga ukuri basenga inyamaswa (Ibyah13:4-8, 14:9-11)
Abantu b’Imana mu gihe cy’imperuka barangwa no kuyiyegurira no kumvira amategeko yayo harimo n’umunsi wayo w’ukuri wo gusenga Imana (Kuva 20:8-11), nk’ikimenyetso hagati y’Imana n’abantu bayo (Ezek 20:12,20).
Imana yahereye ku isi idafite ishusho iriho umwijima, mu minsi itandatu irema ibiyirimo byose. Imana inyurwa n’umurimo wayo, ihanga isabato (Itang 2:1-3) ngo ibe urwibutso rw’uwo murimo wayo utashoborwa n’undi atari Yo.
Ibi ibikora no ku muntu wari mu mwijima w’ibyaha, ikamuremamo umutima mushya (Yesaya 60:21).
Imana ikanyurwa n’uwo murimo ikagira isabato, ikaruhuka (Abaheburayo 4).
➡Isabato ni ikimenyetso kitwibutsa ko Imana ifite imbaraga zo kurema isi no kurema imitima mishya (Ezek 20:12).
UBU BUTUMWA BWO KURAMYA UMUREMYI BUDUSABA KUGENDERA KURE :
- Evolutionism yigisha ko tutaremwe tuva ku mihindagurikire. Ibi byatumye benshi batizera Imana Umuremyi.
- Inyigisho z’idini ry’i Roma ngo dukizwa n’imirimo myiza no gukomeza imihango y’idini.
- Inyigisho zubahiriza umunsi w’izuba, isabato y’Umuremyi ikibagirana.
- Gutega amakiriro ku bakomeye(bayobora idini), abatagatifu, ubutunzi… Bati “nta bigirwamana.” MARAYIKA WA 2* (Ibyah 14:8)
BABULONI : Rikomoka ku Gikaludaya BAB-ILU gisobanura “Irembo ry’imana”. Mu Ruheburayo Babeli ni urudubi, umuvurungano.
IRAGUYE IRAGUYE BABULONI : Ni iherezo ry’ubutatu bwiganano bw’umubi: Ikiyoka, Inyamaswa ivuye mu mazi n’inyamaswa ivuye mu butaka. Babuloni ihagarariye uko abantu bagerageza gushyiraho inzira y’agakiza, yubakiye ku byiyumviro n’inyigisho z’abantu, bitandukanye n’iyo Imana itanga mu ijambo ryayo cg biyivangamo ibindi.
ITERETSE AMAHANGA INZOGA ARIYO RUBA RY’UBUSAMBANYI BWA BABULONI . (Yer 51:7, 25:15)
Bobuloni igereranyijwe n’umugore w’indaya.
UBUSAMBANYI: Kubangikanya inyigisho z’ukuri n’iz’ibinyoma.
INZOGA: ni inyigisho z’impimbano zayobeje ubwenge n’imitima ya benshi, zikazanarushaho (Mat 24:14). Urugero: isabato itariyo, kwizera imyuka y’abapfuye (Intang 3:4 “Iyo nzoka ibwira umugore, iti Gupfa ntimuzapfa,”). Iki kinyoma cya satani cyarakomeje na bugingo n’ubu… ngo upfuye agiye mu bundi buzima (ubwo se kuki wakomeza kwizera umuzuko kandi uzi ko uwapfuye hari aho ari? Na Yesu ubwe uvwo yapfaga yagumye mu gituro kuko yabwiye Marita ati ntukoreho ntarazamuka kwa Data. Uwo ninde uruta Kristu upfa ntapfe akigira mu ijuru cg ahandi? Satani ntakomeze kukwemeza imyuka y’abapfuye n'”abatagatifu”, bose bari mu bituro byabo ). UBUTUMWA BWA MARAYIKA WA 3 (Ibyah 14:9-12)
Ubutumwa bwe buraburira cyane cyane abanze kwemera ubwa Marayika wa 1, bagasenga inyamaswa bakakira ikimenyetso cyayo mu ruhanga cg ku kiganza.
IGIHANO CY’UMUJINYA W’IMANA cyagiye gishushanywa no kunywa vino mu gikombe cy’uwiteka (Yesaya 51:17, Yer 25:15).
Ugomera Imana yagombaga kunywa ku mujinya w’Uwiteka. (Yobu 21:20)
IDAFUNGUWEMO AMAZI : Bivuze ko gushyirwa mu bikorwa kw’igihano cy’Imana, kitazoroshywa, nta mbabazi zizazamo (igihe cyazo kizaba cyararangiye). (Zaburi 75:9).
UMWOTSI UZACUMBA ITEKA RYOSE (um 11):
Ubanza kuboneka Sodoma na Gomora zishya (Itang 19:24), Abrahamu abona umwotsi ucumba (Itang 19:28).
Yuda abyita umuriro w’iteka (Yuda 7). Yesaya 34:10, havugwa umwotsi uzacumba iteka ryose igihe Edomu yarimburwaga n’umuriro.
Mu Kigereki, iteka ryose bivuga AIONIOS aribyo bivugwa gutwikwa n’umuriro utazima ugifite icyo wakongora. Ababi nibamara gukongoka umuriro uzazima (Ibyah 20:9)
➡Umuriro w’iteka watwitse Sodoma, Gomora na Edomu ntabwo ucyaka n’uyu munsi.
Imana y’urukundo rero ntiyakwishimira kubabaza abanyabyaha iteka ryose. (Malaki 3:19).
NTIBARUHUKA AMANYWA NA NIJORO : Aho abasenga abakiriye bari ku ruhande rwa Kristu basezeranywa uburuhukiro (Ibyah 14:13), abasenga inyamaswa nta kiruhuko bazigera. (Abaheb 4:9-11).
Abazitaba uyu muhamagaro uheruka w’inkuru nziza, bagasenga Imana y’ukuri, bumvira amategeko yayo, ntibazarimburanwa n’inyamaswa n’umuhanuzi w’ibinyoma.
AHO NIHO KWIHANGANA KW’ABERA KURI (um 12): Igihe rero inyamaswa n’igishushanyo cyayo bazashegera ko abantu bose bashyirwaho ikimenyetso cyayo (bemera icyumweru mu mwanya w’isabato), Yohana yabonye ko abo bitondera amategeko (Kuva 20:3-17) bakwiriye gushikama kigabo, bakagira imyizerere ihwanye n’iya Yesu warahiye ko ataje gukuraho amategeko, habe n’inyuguti 1 cg agace gato kayo.
Umuntu wese azahabwa umwanya wo guhitamo usohoka asohoke, abandi bagume muri Babuloni. Urukungu rugaragare, Kristu asarure (Ibyah 14:13-20) ABANDI BAMARAYIKA 2 ( Iby 4:17,18)
MARAYIKA WA 1 : Yari uwo kuyobora ibyago 7 ngo hatagira ikigera ku ku masaka, bigere ku rukungu gusa
MARAYIKA 2 : ni uwo guhorera abahowe Umwami Yesu.
Inzabibu zinetse zigereranywa n’ababi bazaba bahiye, banetse ibibi byose.
UMWUZURE UGERERANYA urugamba rwa Har-Magedoni. Tuzareba ibyarwo mu Byah 16, Imana nibishima.
AMARASO MENSHI: Biragaragaza uburyo kurimbuka gukomeye rwose. Stadiyo 1600 (Nka km 300) zingana n’uburebure bw’igihugu gifite ubwiza (Palestina ), kuva mu majyaruguru kugera mu majyepfo. Kubera ubwikube 4 bugereranya isi (Ibyah 7:1, 20:8), bishatse kuvuga ko igihano kizakwira isi yose. - 3️⃣ IKIMENYETSO CY’INYAMASWA (Ibyakongerwaho)
Mu kinyamakuru the Catholic World cyasohotse muri Werurwe 1894NK, p 809 :
<<…Itorero (ry’i Roma) ryafashe umunsi wa Dimanche, riwuhindura Dimanche ya gikristo…Muri ubwo buryo Dimanche ya gipagani ya yindi baziririzaga bubahiriza Baali, yahindutse iya gikristu, iyo tuziririza twubahiriza Yezu >>
Cardinal Gibbons w’i Baltimore (USA), mu 1895 NK ati <>
Mu kinyamakuru Catholic Universe Bulletin yo muri Kanama 1942, p4 bati << Itorero (ry’i Roma) ryahinduye ukwera kw’isabato rigushyira ku munsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche)… Abahakanye inyigisho zacu bo, bavuga ko Bibiliya ariyo muyobozi wo kwizera, nta gihamya bafite gituma bemeza dimanche. Kuri ibyo, Abadiventistes b’umunsi wa 7 nibo baprotestanti b’ukuri>>
M.Y Scott yandikiye bagenzi be bemera kimwe, mu gitabo cyitwa: Things Catholic are asked p 136 : << Nta hantu muri Bibiliya havuga ko umunsi wo gusenga Imana atari uwa 7, …ahubwo itorero ryarawuhinduye kuko ariryo ryabanjirije Bibiliya kubaho. Itorero niryo ryaremye Bibiliya , Bibiliya siyo yaremye itorero. Nicyo gituma dufite ububasha bwo kwigisha ibya purgatori nk’uko dufite ubushobozi bwo kwigisha ibya dimanche, kandi bitari muri Bibiliya>>
Evangelism, p 234
Ntawari washyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa, igihe cyo kugeragezwa kitarasohora. Hari abakristu b’ukuri mu matorero yose. Ntawe ucirwaho iteka ataramurikirwa n’umucyo, agasobanukirwa n’uko ari ngombwa gukomeza itegeko rya 4. Ariko ubwo itegeko rizatangwa ryo guhatira abantu gukomeza isabato itariyo (Dimanche)…Nibwo Izatambika agati yeruye hagati y’ibinyoma n’ukuri. Ubwo nibwo abanga kugendera mu kuri bazashyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa.
Nshuti Muvandimwe, ubutumwa bw’ababamarayika batatu ni ubw’Iki gihe cyacu. Turi mu gihe satani akoresha uburiganya buhambaye cyane, yitwara nka marayika w’umucyo, agakoresha ababwiriza mu izina rya Yesu, bagakora n’ibitangaza ndetse bikomeye cyane mu izina rya Yesu. Utigana na Mwuka Wera ijambo ry’Imana, ntuzashobora na rimwe gutahura ubwo buriganya. Imana yaduhishuriye ibyo mu bihe by’imperuka kugira ngo ukuri kugaragare kandi kuvugwe. Tumenya igihe tumaze, ariko ntituzi icyo dushigaje ku isi kinini cg gito. Icyemezo cyo guhitamo gifatwa none. Umunsi wo kuba mu ruhande rw’Imana ni uyu nguyu.
🛐MANA TABARA ABANA BAWE AHO BARI HOSE, BAGENDERE MU KURI🙏🏽
Wicogora Mugenzi
Amena. Uwiteka tubashishe kuba mu ruhande rwawe dushikame mu kuri.