Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’urwandiko rwa 3 rwa YOHANA usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 24 WERURWE 2025.
📖 3 YOHANI 1
[2]Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza,
[3]kuko nishimiye cyane ubwo bene Data bazaga, bagahamya uburyo ushikamye mu kuri ukakugenderamo.
[4]Nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.
[5]Ukundwa, ukiranuka mu byo ukorera bene Data byose kandi ari abashyitsi
[6]bahamije urukundo rwawe mu maso y’Itorero. Uzaba ugize neza nubaherekeza neza nk’uko bikwiriye ab’Imana,
[11]Ukundwa, ntukīgane ikibi ahubwo wīgane icyiza. Ukora ibyiza ni we w’Imana, naho ukora ibibi ntiyari yabona Imana.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Turangije inzandiko za Yohana, intumwa y’urukundo, wabanje kwitwa umwana w’inkuba kubera amahane n’ubugome, agahindurwa no kwigira kuri Yesu no kwakira Mwuka Wera. Nyuma y’izi nzandiko niwumva hari agasigisigi ko kwakwangana usigaranye, umenye ko ikibazo cyawe gikomeye, ndetse cyane.
1️⃣BA MUTARAGA MURI BYOSE
📍Uwo ukunda icyo wamwifuriza ni ukuba mutaraga muri byose(um 2), mu mubiri, mu ntekerezo, mu marangamutima no mu by’umwuka. Niyo mpamvu aya mahame ari ingenzi:
🔆Gahunda z’ibirori byo kwakira abashyitsi zahindutse uburyo bwo gushimisha umururumba. Usanga abantu biteretse ibyo kurya n’ibyo kunywa bitagize ikindi bimarira umubiri uretse kuwangiza bakabirya ku bwinshi ku buryo baremereza ingingo z’urwungano rw’igogora…
Abagabo n’abagore b’Abakristo ntibakwiriye kwemera gukorerwa ibintu nk’ibyo bituma imyitwarire yabo itwarwa n’iyo mirire. IMN 89.2
Kugenera umuryango indyo ituzuye ugaha abashyitsi indyo yuzuye ni icyaha — IMN 90.5
➡️Ni iby’igiciro kwakira abashyitsi no kubacumbikira, nyamara gushyira imbere ibyo kurya bihambaye kandi byangiza umubiri, ni ikintu cyo gukosora.
👉🏼Ujye uzirikana kandi ko iyo ugaburiye bandi ibyiza cg ibihenze kandi byuzuye, ab’umuryango ukabaha ibituzuye uba ukoze icyaha.
2️⃣BA GAYO REKA KUBA DIYOTIREFE
📍Biragayitse ko umuntu wubaha Imana amenyekana nk’utishimira abamugana. Kwanga gucumbikira (gufasha) warangiza ukabuza n’abashaka kubikora❗Genda Diyotirefe wari urugero rubi❗ Yohana aratubwiye ati “Ukundwa, ntukīgane ikibi ahubwo wīgane icyiza. Ukora ibyiza ni we w’Imana, naho ukora ibibi ntiyari yabona Imana.
➡️N’uyu munsi ushobora gusanga mu itorero ba Diyotirefe aribo benshi kurusha ba Gayo. Amagambo meza atajyana n’ibikorwa by’urukundo, ahubwo harimo inzangano no guhemukirana, ni ibiranga abatari ab’Imana. Iyo batabizi ni nk’igiceri cyazimiriye mu nzu, iyo babizi ntibamenye uko babikira n’intama zazimiye dutumwa gutarura, iyo babizi bazi n’inzira igera kwa Data ariko ntibabyihane, ni nk’umwana w’ikirara.
Ukimara kwiga iki gice ukaba ukibarizwa mu gaco ka Diyotirefe, ntukiri igiceri cg intama yazimiye, ahubwo uri umwana w’ikirara. Uko wagaruka usa kose, Data wa twese akwakira ibyishimo no kugukorera umunsi mukuru.
🛐MANA NZIZA, TURASABA IMBARAGA ZO GUKUNDA NO KUGIRIRA NEZA ABANDI. DUHE UMUTIMA W’URUKUNDO NYARWO🙏🏽
Wicogora Mugenzi
Amena