Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YUDA 1: IMBUZI ZO KWIRINDA ABATUBAHA IMANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’urwandiko rwa YUDA usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 25 WERURWE 2025.

📖 YUDA 1
Yuda 1:3-4,7-9,20,22
[3]Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby’agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose.
[4]Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho iteka: ni abantu batubaha Imana, bahindura ubuntu bw’Imana yacu isoni nke, bakihakana Yesu Kristo ari we wenyine Databuja n’Umwami wacu.
[7]Kandi n’i Sodomu n’i Gomora n’imidugudu yari ihereranye na ho, kuko abaho na bo bitanze bakiha ubusambanyi no kwendana mu buryo imibiri itaremewe, iyo midugudu yashyiriweho kuba akabarore ihanwa n’umuriro utazima.
[8]Uko ni ko na ba bandi b’abarosi bonona imibiri yabo, bagasuzugura gutegekwa bagatuka abanyacyubahiro.
[9]Nyamara Mikayeli ari we marayika ukomeye, ubwo yatonganaga na Satani agira impaka na we intumbi ya Mose, ntiyahangaye kumucira urubanza amuvuma, ahubwo yaramubwiye ati “Umwami Imana iguhane.”
[20]Ariko mwebweho bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera,
[22]Ababagisha impaka mubagirire impuhwe,

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Uru rwandiko rumwe muri ngufi zigize Bibiliya, bivugwa ko rwanditswe na Yuda umuvandimwe wa Yakobo na Yesu Kristu. Ashaka kurwanya abigisha b’ibinyoma. No kudukangurira guhitamo ubugingo bw’iteka. Mwuka Wera atwigishe.

1️⃣ABASHISHIKARIZA KUGUMA MU BYIZERWA (Yuda 1:1-7)
Abakristu bahamagariwe kuba mu isi atari ab’isi. Bahamagariwe kuva mu cyaha bagasanga Yesu, bakezwa k’ubw’umugambi w’Imana n’ubuntu bwayo.
Mu mahoro y’Imana niho hava urukundo, urukundo Kristu adukunda, urwo tumukunda n’urwo dukundana hagati yacu.
Usibye kwemerera Mwuka Wera agakora ivugurura mu bugingo umuntu akagarurirwa ishusho y’Imana, ntacyamubuza kurimbuka nk’uko abamalayika babi bazarimbuka, cg uko byagendekeye Sodoma na Gomora.

2️⃣IKIRANGA ABO BANYABINYOMA N’IHEREZO RIBI RYABO (Yuda 1:8-16)
Mose apfa satani yifuzaga ko Abisirayeri bamenya aho imva ye iri bakajya baramya ibisigazwa bye. Ibyo rero Imana ntiyabyemeye, Kristu arimanukira aramuzura, amujyana mu ijuru. Abera ikimenyetso cg ahagararira abazajyanwa mu ijuru babanje gupfa, nk’uko Eliya ahagarariye abazahindurwa bakajyayo badapfuye.

Ubwo satani yitambikaga, Mikayeli ntiyamubwiye nabi cg ngo amutuke, yaravuze ati “Umwami Imana aguhane”. Umwuka w’inabi no gutukana si uw’abatahajuru.

Aba bigisha b’ibinyoma aho gukurikira neza ijambo ry’Imana, bitwaza inzozi ngo n’ibyo beretswe ngo babone indamu. Abo ndetse n’ababiringira bagafata ibyo bavuze nk’ibivuzwe n’Imana, iherezo ryabo ni rimwe n’irya satani, ni mu mazuku n’umurimo.

Nta gutinya uru urupfu abantu bapfa ubu, ahubwo watinya ruriya rw’iteka, kuko ku bizeye Imana amazina akandikwa mu gitabo cy’ubugingo nka Mose, bazabaho iteka n’iyo babanza gupfa (gusinzira ).

3️⃣KUDATUNGURWA N’ABIGISHA B’IBINYOMA BADUCENGEYEMO (Yuda 1:17-25)
Abagendera mu irari rya kamere ngo byose byararangiye, bacamo itorero mo ibice. Abo ntibagira umwuka wo kwezwa, kandi abatawufite si aba Kristo.

Ubuntu bwo kwizera burera kurusha ibindi kandi bukorera mu rukundo, bukeza umuntu agatandukana n’abafite ukwizera gupfuye.
Imana itubashishe kutaba muri uwo mubare.

Burira abarangaye, ndetse nibanga ubagarurishe ubwoba bw’ibibategereje (Um 23).
Imana itweze rwose kandi icyubabahiro n’ikuzo bibe ibyayo none n’iteka ryose.

Nshuti Muvandimwe kanguka umenye icyagukiza, inzira ni ebyiri gusa iyo gupfa n’iyo kurimbuka. Izere Kristu n’icyo yadukoreye, emerera Mwuka Wera akugaruremo ishusho y’Imana yangiritse, ubeho uriho kandi ugume muri Yesu kugeza akwambitse ikamba.

🛐Mana mpa kuzagira iherezo ryiza.🙏🏽

Wicogora Mugenzi

One thought on “YUDA 1: IMBUZI ZO KWIRINDA ABATUBAHA IMANA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *