Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Ntcogore! Iga igice cyose cya 1 cy'urwandiko rwa 2 rwa YOHANA usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 23 WERURWE 2025.
📖 2 YOHANA 1
[1] Jyewe Umukuru ndabandikiye, Kuriya watoranijwe, wowe n’abana bawe, abo nkunda by’ukuri, nyamara si jye jyenyine ubakunda ahubwo n’abazi ukuri bose barabakunda,
[4] Nishimiye cyane kuko nasanze bamwe mu bana bawe bagendera mu kuri, nk’uko twategetswe na Data wa twese.
[5] Nuko rero ndakwinginga, mubyeyi (si uko nkwandikira itegeko rishya ahubwo ni iryo dusanganywe, dufite uhereye mbere na mbere) kugira ngo dukundane.
[6] Uru ni rwo rukundo: ni uko tugenda dukurikiza amategeko ye. Itegeko ry’Imana ngiri: ni uko tugendera mu rukundo nk’uko mwigishijwe uhereye mbere na mbere.
[8] Mwirinde mutabura iby’imirimo mwakoze, ahubwo ngo muzahabwe ingororano itagabanije.
[9] Umuntu wese urengaho ntagume mu byo Kristo yigishije ntafite Imana, naho uguma mu byo yigishije ni we ufite Data wa twese n’Umwana we.
[10] Nihagira uza iwanyu atazanye iyo nyigisho, ntimuzamucumbikire kandi ntimuzamuramutse muti “Ni amahoro.”
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Mu rwandiko rwa 2 rwa Yohana turahasanga ubutumwa bukomeye bukitureba twebwe abariho muri iki gihe. Urukundo, amategeko, abigisha b’ibinyoma ni zimwe mu ngingo zibanzweho muri uru rwandiko.
1️⃣ KUGENDERA MU KURI
✴️ Muri uru rwandiko Yohana yarutangije ishimwe aho ashimira abakristo kuba bagendera mu kuri. [4] “Nishimiye cyane kuko nasanze bamwe mu bana bawe bagendera mu kuri, nk’uko twategetswe na Data wa twese.”
➡️ Umukristo nyakuri agomba kugendera mu kuri. None se ukuri ni iki? “Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri.” Yoh 17:17. Yesu ubwe nawe yarivugiye ati: “Ni Jye kuri.” Yoh 14:6. Kristo we Jambo (Yoh 1:1) ntabwo twamutandukanya n’ijambo rye. Kugendera mu kuri ni ugukurikiza icyo ijambo ry’Imana rivuga bona nubwo cyaba kibangamiye kamere yawe. Umukristo ni umuntu ukurikira Kristo aho amuyoboye bona nubwo haba hadahuje n’ibyo kamere ye yifuzaga.
🔰 “Nabwiwe ko ngomba gukomeza kumenyesha abavuga ko bemera ukuri nkababwira akamaro ko kugendera mu kuri. Ibi bisobanuye kwezwa, kandi kwezwa bisobanura kugira umuco no kumenyereza ubushobozi bwose bwa muntu gukora umurimo w’Uwiteka.” UB1 25.5
➡️Kumenya ukuri, ukakwigisha, wowe ntukugenderemo, ni ukunyagwa zigahera. Imana ihindure ukuri imico yacu.
2️⃣ NTUGACUMBIKIRE IKINYOMA
📖 [10] “Nihagira uza iwanyu atazanye iyo nyigisho, ntimuzamucumbikire kandi ntimuzamuramutse muti “Ni amahoro.”
➡️ Yohana ntari kubuza abakristo kwanga bene abo bantu cg kwirinda umubano uwo ariwo wose nabo ahubwo ari kubagira inama ngo tube maso kugira ngo imyifatire yabo itaboneka ko ishyigikiye ibitekerezo byabo birwanya kandi binyuranye n’ukuri. Ni byiza kutagirana umushyikirano n’ikinyoma. Igihe ukandagije ikirenge mu kibuga cy’ikinyoma ni byiza kwiyarura hakiri kare kuko nta mutekano ubayo. Gambirira gutura mu kuri (Kristo). Nutuza ukuri mu mutima wawe, nta kabuza ikinyoma kizahunga.
🛐 MANA DUHE GUTUZA KRISTO MU MUTIMA, WE KURI MAZE ATUBERE INTSINZI. 🙏
Wicogora Mugenzi
Amena. Uwiteka atubashishe kugira Kristo (ukuri) mu mibereho yacu.