Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 YOHANA 5: AMAHEREZO YO KWIZERA YESU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cy’urwandiko rwa 1 rwa YOHANA usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 22 WERURWE 2025.

📖 1 YOHANA 5
[1]Uwizeye wese yuko Yesu ari Kristo ni we wabyawe n’Imana, kandi ukunda wese iyabyaye akunda n’uwabyawe na yo.
[2]Iki ni cyo kitumenyesha ko dukunda abana b’Imana, ni uko dukunda Imana tugakurikiza amategeko yayo.
[3]Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya,
[10]Uwizera Umwana w’Imana aba afite uko guhamya muri we, naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo.
[18]Tuzi yuko umuntu wese wabyawe n’Imana adakora ibyaha, ahubwo Umwana Imana yabyaye amurinda kandi wa Mubi ntamukoraho.
[20]Kandi tuzi yuko Umwana w’Imana yaje akaduha ubwenge, ngo tumenye Iy’ukuri kandi turi mu Y’ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y’ukuri n’ubugingo buhoraho.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Kuri uyu munsi wera, nkwifurije guhabwa n’Imana urukundo rwa kivandimwe n’ubugingo bw’iteka bubonerwa muri Kristu. Mwuka Wera dusobanurire.

1️⃣ URUKUNDO RWA KIVANDIMWE NK’ INGARUKA YO KUVUKA BWA KABIRI (1Yh5: 1-5)
🔰 Amategeko cumi y’Imana agabanyijemo imigabane ibiri. Ane ya mbere avuga urukundo dukunda Imana (Kuva 20: 3-11) n’amategeko 6 aheruka avuga ku rukundo dukunda bagenzi bacu (Kuva 20: 12-17). Iyi ncamake niyo Kristu anatanga muri Luka 10: 27 no muri Matayo 22: 38,39, none n’umurongo wa 2 w’iki gice dusomye none uti ” Iki ni cyo kitumenyesha ko dukunda abana b’Imana, ni uko dukunda Imana tugakurikiza amategeko yayo.”
Kubyarwa n’Imana bisaba kwizera Yesu (um1, na Yohana 1: 12). Nibyo dukizwa n’ubuntu k’ubwo kwizera ariko tubonye k’um 2 ko ikimenyetso cyerekana ko twavutse bwa kabiri ari urukundo no gukurikiza amategeko. Na Yesu yarabyivugiye ngo nimunkunda muzitondera amategeko yanjye (Yohana 14: 15).

➡Ni uguhusha intego kuvuga ko amategeko, umushorera utugeza kuri Yesu yavuyeho. Amategeko atwereka ibyaha byacu tugasanga Yesu utweza. Amategeko 10 y’urukundo ntiyavuyeho, ni imico y’Imana, havuyeho ay’imihango.
Yesu yari umwana w’Imana, Mesiya, Umucunguzi (1 Yh 5: 6-12)
Kristu yakunze itorero araryitangira (arimenera amaraso) ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n’ijambo rye (Abefeso 5:25-27). Ibi bikorwa kandi bikorerwa muri Mwuka w’Imana.
Abatizwa, Imana yagaragaye muri Data wa twese iti ‘uyu ni Umwana wanjye nkunda”, Mwuka Wera amumanukiraho mu ishusho y’inuma, na Kristu ubwe yaje kwivugira ati “Jyewe na Data turi umwe kandi ati umbonye aba abonye Data”. (Yohana10: 30, Yohana 14: 9).

✳️ Abashidikanya ubukristu cg gukurikira Kristu, baba bahakanye ibyo Imana yihamirije ku Mwana wayo, baba bayise umubeshyi.

Um 11 ntusaba gusobanurwa “… Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo”.

✳️ Utemera Kristu nk’Umucunguzi kandi Umutambyi Mukuru wacu aba yiciraho iteka, kuko “…abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho (Abaroma 8:1)

2️⃣ IMANA YUMVA KANDI IGASUBIZA AMASENGESHO (1 Yh 5:13-17)
🔰 Amasengesho yacu abe mu gushaka kw’Imana. Mu byo dusaba hari ibihita bisubizwa, hari ibisubizwa mu buryo tutatekerezaga, hari n’ibisubizwa ntitumenye ko byashubijwe.
Dukwiye kwisengera kandi dusengera n’abandi. Ngo ukwihana ibyaha gushoboke. Kuko uko twasenga kose ngo umuntu ababarirwe, ntibyashoboka nta kwihana kwabayeho.

3️⃣ IBYIZA BYO KUBA UMUKRISTU W’UKURI (1 Yh 5:18-21)
🔰 Hahirwa uwahawe kumenya ko Umwana w’Imana agiye kugaruka, akaba afite umutima umwiringira kandi wamwiyeguriye.
Mu ijambo ry’Imana hari amadini cg amatorero 2 gusa. Itorero ry’Imana n’abasigaye bose.
Amadini menshi kandi atandukanye si Imana iyashyiraho, uri mu itorero ry’Imana cg ry’umwanzi?
Ese wiga ijambo ry’Imana ukanasaba gusobanurirwa na Mwuka? Ese inzira rikweretse uyinyuramo cg ushaka ubundi busobanuro bw’ ukundi ngo ubibona? Have utarimbuka, nta gihe gisigaye, menya ukuri ko mu ijambo ry’Imana kandi ukuri kukubature.
Um 21 uti” mwirinde ibishushanyo bisengwa”. Iri tegeko rya kabiri niryo Imana ivugamo ko ifuha (Kuva 20: 4-6).
Si ibigaragara gusa, tekereza n’abandi cg ibindi bitari Yesu, byamutwariye umwanya mu bugingo bwawe.

Nshuti Muvandimwe, Fata icyemezo none cyo kujya mu ruhande rw’Imana , kuko utari mu rwayo ari mu rwa satani, nta hagati habaho.

🛐 MANA TURI INJIJI, TWIGISHE. NTITUBONA DUHUMURE.

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “1 YOHANA 5: AMAHEREZO YO KWIZERA YESU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *