Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 YOHANA 4: IMANA NI URUKUNDO; GUKUNDA IMANA NA BAGENZI BACU. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga bibliya buri munsi. Soma igice cya 4 cya 1 Yohana usenga kandi uciye bugufi.

21 WERURWE 2025

📖 1 YOHANA 4
[1]Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi.
[2] Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w’Imana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana,
[3] ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo ni umwuka wa Antikristo, uwo mwumvise ko uzaza kandi none umaze kugera mu isi.
[6] Ariko twebweho turi ab’Imana kandi uzi Imana aratwumvira, naho utari uw’Imana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyesha umwuka w’ukuri n’umwuka uyobya uwo ari wo.
[7] Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana.
[8] Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo.
[9] Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we.
[10] Muri iki ni mo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu.
[11] Bakundwa, ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana.

Ukundwa n’Imana amahoro ya Kristo abe muri wowe. Udakunda ntazi Imana.

1️⃣ UMWUKA WERA NIWO WAVUYE KU MANA
🔰 Muri iki gihe umuntu arabyuka agashinga idini, yewe akabona n’abayoboke! Kandi abenshi ngo bajya mu mwuka! Nyamara 1 Yohana 4:1 hatubwira ko tutagomba kwizera iyo myuka, tugomba gusuzuma tukareba ko yavuye ku Mana.

➡️ Bibliya itubwira muri Yesaya 4:1- Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugabo umwe bamubwire bati “Tuzitungirwa n’ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika ubwacu, ariko uduhe kwitirirwa izina ryawe udukize urubwa rw’abantu.” Umugore ashushanya Itorero, umugabo ni Imana. Aya matorero y’inzaduka rero, yose aza avuga Yesu ashaka kumwitirirwa! Nyamara ni abahanuzi b’ibinyoma ! Yesaya ati : 8:20 – Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.

2️⃣ ITORERO RYA KRISTO
🔰 Satani arwanya intambara ngo ayobye abana b’Imana, asenye Itorero rye, ariko abizera Yesu tuzamutsinda.

➡️ Itorero rya Kristo ribasha kugereranywa neza n’urugamba rw’ingabo z’abasirikari. Imibereho y’abasirikari ni yo gukora cyane, no kuruha, n’akaga. Impande zose hari abanzi barekereje bayoborwa n’umwami ufite imbaraga z’umwijima, utagira ubwo ahunikira kandi ntagire ubwo ava mu byimbo bye. Igihe cyose Umukristo atagize umurinda, uwo mwanzi w’umunyambaraga cyane aherako amuterana imbaraga vuba. Abakristo bo mu itorero nibatagira umuhati kandi ngo bitonde bazatsindwa n’uburiganya bwe. (IZI1 84.2).
⏯️Ishingikirize kuri Kristu, Umuneshi.

3️⃣ UDAKUNDA NTAZI IMANA
🔰Urukundo iyo ruvanze n’impamvu zindi cg inyungu z’umuntu ku giti cye ntiruba rukiri urw’ukuri.
Urukundo ni impano y’ijuru. Umutima usanzwe ntirwabonekamo. Ruboneka mu mutima uyoborwa Yesu. Ubuzima bufite uru rukundo bubamo imbaraga n’ukuri.
Abafite urukundo bera imbuto zo kwera, bikasozereza ku bugingo bw’iteka (The Youth’s Instructor, January 13, 1898)
➡️Abamenye Yesu, tugomba kugaragaza urukundo Yesu yadukunze! Uvuga ati: Nkunda Imana akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma! Tugomba gukunda umuntu Imana yaremye ku ishusho yayo. Niyo mpamvu tugomba gukunda Imana n’abo yaremye.

➡️ Imana ku bw’urukundo rwayo, yatanze umwana wayo Yesu Kristo ngo adupfite. Yohana 3:16 – urwo rukundo nirwo rwagatumye natwe dukundana nta kigombero.

🛐 MANA NZIZA DUHE GUKUNDANA NK’UKO WADUKUNZE.

Wicogora Mugenzi.

2 thoughts on “1 YOHANA 4: IMANA NI URUKUNDO; GUKUNDA IMANA NA BAGENZI BACU.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *