Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ABAHEBURAYO 1: ICYUBAHIRO YESU ARUSHA ABAMARAYIKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’urwandiko rwandikiwe Abaheburayo usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 18 Gashyantare 2025

📖 ABAHEBURAYO 1:

[1] Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,
[2]naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.
[3]Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.
[4]Amaze kurusha abamarayika icyubahiro, nk’uko n’izina yarazwe riruta ayabo.
[5]Mbese ni nde wo mu bamarayika Imana yigeze kubwira iti “Uri Umwana wanjye, Uyu munsi ndakubyaye”? Cyangwa ngo ivuge iti “Nzaba Se, Na we azaba Umwana wanjye”?
[6]Kandi ubwo izongera kuzana impfura yayo mu isi, izavuga iti “Abamarayika b’Imana bose bamuramye.”
[7]Iby’abamarayika yarabivuze iti “Ihindura abamarayika bayo imiyaga, N’abagaragu bayo ibahindura ibirimi by’umuriro.”
[8]Ariko iby’Umwana wayo byo yarabyeruye iti “Intebe yawe Mana, ni iy’iteka ryose, Inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka.
[9]Kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome, Ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe, Igusīga amavuta yo kwishima, Ikakurutisha bagenzi bawe.”
[10]Yongera kuvuga iby’Umwana wayo iti “Uwiteka, mbere na mbere, Ni wowe washyizeho urufatiro rw’isi, N’ijuru na ryo ni umurimo w’intoki zawe.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Urugendo rwose rugira itangiriro n’umusozo. Tugeze ku rwandiko rusoza izo Pawulo yanditse. Yarwandikiye benewabo b ‘Abayuda bari baremeye Kristu babaga i Yerusalemu. Nyamara usanga ari ibyacu. Uwiteka atuyobore muri uru rwandiko rutugaragariza Kristu nk’umutambyi mukuru uhoraho, Umwana w’Imana kandi Umuremyi wa byose.

1️⃣UWO YAREMESHEJE BYOSE

🔅Urwandiko rwandikiwe Abaheburayo rwemeza ko Imana yaremye byose ikoresheje cg iremesheje Yesu kandi akaba ariwe ushyigikiye ibintu byose kubera ububasha bw’ijambo rye.
Bamwe batekereza ko Yesu yari igikoresho gusa Imana yakoresheje irema. Ibyo ntibishoboka.
🔰Bwa mbere, ku ruhande rwa Pawulo Yesu ni Umutware waremye isi, ntabwo yari umufasha. Ku murongo wa 10 havuga ko Yesu ari Umwami, Umuremyi waremye isi n’ijuru, kandi Pawulo na we yari yifashishije amagambo yavuzwe n’umunyazaburi muri zab.102:25-27 ahavuga ibyerekeye Yahwe nk’Umuremyi. Icya kabiri, Abaheburayo 2:10 havuga ko isi n’ijuru byaremwe n’Imana Data cg byaremwe binyuze muri we. Imana Data yararemye nawe ararema, hari ubwumvikane bwuzuye hagati y’Imana Data n’Imana Mwana mu mugambi no mu bikorwa. Ibi kikagaragaza ko Yesu ari Imana. (SS 1/2022;33,34)

▶️Abaheburayo bandikiwe uru rwandiko bari Abayahudi bayobotse Kristo. Bari bafite ababarwanya ku buryo ntawabaciraga akarurutega. Bari bageze aho kureka gukurikira Kristo. Intego y’uru rwandiko rero yari iyo gutera inkunga abo bantu ngo bakomere ku kwizera Kristo, kuko we ubwe asumba byose, n’igikorwa cye cyo gukiza abantu kikaba gihebuje ibindi byose.

2️⃣UYU MUNSI NDAKUBYAYE

🔅Ku murongo wa 5 w’iki gice havuga amagambo akurikira yavuzwe n’Imana Data isobanura uwo Yesu ariwe. “Uri umwana wanjye uyu munsi ndakubyaye. Kuvuga ko Yesu yabyawe bishatse kuvuga ko Yesu yabyawe mu buryo bw’uko yashyizweho cg yagizwe n’Umutware wasezeranwe, Umwana w’umuhungu ukomoka mu muryango wa Dawidi. Ntabwo ari ukuremwa kuko na we yivugiye ko ari Alfa na Omega.

▶️Mu Abaroma 1:3,4 n’Ibyak n’int.13:32,33, Yesu yatangajwe ku mugaragaro nk’umwana w’Imana. Umubatizo wa Yesu no guhindurwa mu ishusho irabagirana byabaye ibihe Imana yatangaje ku mugaragaro ko Yesu ari Umwana wayo (Mat 3:17, SS 2022.34)

🔰Zaburi ya Dawidi. 15.25; Ef 1.20-22; Kolo 3.1; Heb 1.13; 8.1; 10.12-13 Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati “Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”(Zab 110,1)
Ni ko na Kristo atihimbarishije kwigira Umutambyi mukuru, ahubwo yabihawe n’Iyamubwiye iti “Uri Umwana wanjye, Uyu munsi ndakubyaye.”(Heb 5:5)

▶️Ukomeje gusoma kuva ku murongo wa 5 w’iki gice hari ishusho ya Yesu irabagirana ishobora kugira imbaraga idukurura nk’iyo tubonye. Bwa mbere na mbere Yesu asobanurwa nk’Umutegeka w’isi n’ijuru, wicaye ku ntebe y’ubwami iburyo bw’Imana. Abamarayika batabarika baramusingiza, baramuramya kandi baramukorera.(SS 2022.5)

⏯️Nshuti Muvandimwe, imirongo ya 10,11 na 12 itweretse Kristu nk’Umuremyi, Uhoraho, uzashyira n’iherezo kuri iyi si. Kutumva ubumana bwe, no kudasobanukirwa imikorere y’Imana mu kuducungura, cg kugerageza kuyisobanurira dukoresheje ubwenge bucye bwacu, usanga n’ubu abantu benshi bahusha intego bakumva ko Yesu atari Imana, abandi bati n’intumwa nk’izindi. Ndetse no mu bitirirwa izina rye hariho abajya impaka ku kuba ari umwe na Se. Uko kumushidikanyaho kuva kuri satani, udushakira abandi bahuza hagati yacu n’Imana. Nta wundi Muhuza, nta rindi zina ryo gukirizwamo, uretse irya Yesu Kristu.

🛐 DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE KUGUHA ICYUBAHIRO KIGUKWIRIYE🙏

Wicogora Mugenzi!

2 thoughts on “ABAHEBURAYO 1: ICYUBAHIRO YESU ARUSHA ABAMARAYIKA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *